Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আলে ইমৰাণ   আয়াত:
قُلۡ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا وَمَآ أُنزِلَ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ وَٱلۡأَسۡبَاطِ وَمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ وَعِيسَىٰ وَٱلنَّبِيُّونَ مِن رَّبِّهِمۡ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّنۡهُمۡ وَنَحۡنُ لَهُۥ مُسۡلِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriwe Aburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro rwe, ibyahawe Musa, Issa (Yesu) ndetse n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَبۡتَغِ غَيۡرَ ٱلۡإِسۡلَٰمِ دِينٗا فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡهُ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَيۡفَ يَهۡدِي ٱللَّهُ قَوۡمٗا كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ وَشَهِدُوٓاْ أَنَّ ٱلرَّسُولَ حَقّٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko Intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ جَزَآؤُهُمۡ أَنَّ عَلَيۡهِمۡ لَعۡنَةَ ٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ
Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ وَأَصۡلَحُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Uretse ba bandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ ثُمَّ ٱزۡدَادُواْ كُفۡرٗا لَّن تُقۡبَلَ تَوۡبَتُهُمۡ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلضَّآلُّونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bakongera ubuhakanyi bwabo (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٞ فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡ أَحَدِهِم مِّلۡءُ ٱلۡأَرۡضِ ذَهَبٗا وَلَوِ ٱفۡتَدَىٰ بِهِۦٓۗ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanapfa ari abahakanyi, nta n’umwe muri bo uzemererwa kwigura (kugira ngo adahanwa) n’ubwo yatanga zahabu yuzuye isi. Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আলে ইমৰাণ
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ