Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছাবা   আয়াত:

Saba'u

ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡخَبِيرُ
Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَعۡلَمُ مَا يَلِجُ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا يَخۡرُجُ مِنۡهَا وَمَا يَنزِلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا يَعۡرُجُ فِيهَاۚ وَهُوَ ٱلرَّحِيمُ ٱلۡغَفُورُ
Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyir’ukubabarira ibyaha.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَا تَأۡتِينَا ٱلسَّاعَةُۖ قُلۡ بَلَىٰ وَرَبِّي لَتَأۡتِيَنَّكُمۡ عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِۖ لَا يَعۡزُبُ عَنۡهُ مِثۡقَالُ ذَرَّةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَآ أَصۡغَرُ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡبَرُ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ
Ba bandi bahakanye baravuze bati “Imperuka ntizatugeraho!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse”,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لِّيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ
(Ibyo ni) ukugira ngo (Allah) azagororere ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Abo bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe amafunguro yubahitse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذِينَ سَعَوۡ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مِّن رِّجۡزٍ أَلِيمٞ
Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda, bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَيَرَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ ٱلَّذِيٓ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ هُوَ ٱلۡحَقَّ وَيَهۡدِيٓ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ
Na ba bandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, babona ko ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyacyubahiro bihebuje, Usingizwa cyane.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ هَلۡ نَدُلُّكُمۡ عَلَىٰ رَجُلٖ يُنَبِّئُكُمۡ إِذَا مُزِّقۡتُمۡ كُلَّ مُمَزَّقٍ إِنَّكُمۡ لَفِي خَلۡقٖ جَدِيدٍ
Naho ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese tubereke umuntu (Muhamadi) ubabwira ko nimupfa mugashwanyagurika mukaba ubushingwe, ko rwose muzongera mukaremwa bundi bushya?”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছাবা
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ