Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ইয়াছীন   আয়াত:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا خَلَقۡنَا لَهُم مِّمَّا عَمِلَتۡ أَيۡدِينَآ أَنۡعَٰمٗا فَهُمۡ لَهَا مَٰلِكُونَ
Ese (abahakanyi) ntibabona ko mu byo amaboko yacu yakoze (harimo n’uko) twabaremeye amatungo bakaba bayatunze?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَذَلَّلۡنَٰهَا لَهُمۡ فَمِنۡهَا رَكُوبُهُمۡ وَمِنۡهَا يَأۡكُلُونَ
Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَهُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ وَمَشَارِبُۚ أَفَلَا يَشۡكُرُونَ
Banayakuramo izindi nyungu ndetse n’ibyo kunywa. Ese ntibashimira?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ ءَالِهَةٗ لَّعَلَّهُمۡ يُنصَرُونَ
Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (na zo).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَا يَسۡتَطِيعُونَ نَصۡرَهُمۡ وَهُمۡ لَهُمۡ جُندٞ مُّحۡضَرُونَ
Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَلَا يَحۡزُنكَ قَوۡلُهُمۡۘ إِنَّا نَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَ
(Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’imvugo yabo (amagambo yabo). Mu by’ukuri twe tuzi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَوَلَمۡ يَرَ ٱلۡإِنسَٰنُ أَنَّا خَلَقۡنَٰهُ مِن نُّطۡفَةٖ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٞ مُّبِينٞ
Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَضَرَبَ لَنَا مَثَلٗا وَنَسِيَ خَلۡقَهُۥۖ قَالَ مَن يُحۡيِ ٱلۡعِظَٰمَ وَهِيَ رَمِيمٞ
Yaduhaye urugero[1] yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati “Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira?”
[1] Urugero ruvugwa muri uyu murongo; ni umuntu utaremeraga izuka waje ku Ntumwa y’Imana (Muhamadi), maze afata igufa ryashenye akarivungagura nuko akavuga ati “Ese koko Nyagasani wawe ashobora kuzura nyir’iri gufa?”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
قُلۡ يُحۡيِيهَا ٱلَّذِيٓ أَنشَأَهَآ أَوَّلَ مَرَّةٖۖ وَهُوَ بِكُلِّ خَلۡقٍ عَلِيمٌ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Azazurwa n’Uwayaremye bwa mbere, kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kiremwa.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلشَّجَرِ ٱلۡأَخۡضَرِ نَارٗا فَإِذَآ أَنتُم مِّنۡهُ تُوقِدُونَ
We wabashyiriyeho umuriro awuvanye mu giti kibisi hanyuma mukawucana.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَوَلَيۡسَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِقَٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يَخۡلُقَ مِثۡلَهُمۚ بَلَىٰ وَهُوَ ٱلۡخَلَّٰقُ ٱلۡعَلِيمُ
Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nka bo? Ni byo koko! Kandi ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّمَآ أَمۡرُهُۥٓ إِذَآ أَرَادَ شَيۡـًٔا أَن يَقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Mu by’ukuri itegeko rye iyo ashaka ko ikintu kiba, arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَسُبۡحَٰنَ ٱلَّذِي بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Bityo ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ইয়াছীন
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ