Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: চ'দ   আয়াত:

Swaad

صٓۚ وَٱلۡقُرۡءَانِ ذِي ٱلذِّكۡرِ
Swad! Ndahiye iyi Qur’an yuje urwibutso.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي عِزَّةٖ وَشِقَاقٖ
Nyamara abahakanye bari mu bwibone n’ubwigomeke.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَبۡلِهِم مِّن قَرۡنٖ فَنَادَواْ وَّلَاتَ حِينَ مَنَاصٖ
Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, bigatakamba by’impitagihe?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَعَجِبُوٓاْ أَن جَآءَهُم مُّنذِرٞ مِّنۡهُمۡۖ وَقَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا سَٰحِرٞ كَذَّابٌ
(Abarabu b’ababangikanyamana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati “Uyu ni umurozi w’umubeshyi.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَجَعَلَ ٱلۡأٓلِهَةَ إِلَٰهٗا وَٰحِدًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عُجَابٞ
“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱنطَلَقَ ٱلۡمَلَأُ مِنۡهُمۡ أَنِ ٱمۡشُواْ وَٱصۡبِرُواْ عَلَىٰٓ ءَالِهَتِكُمۡۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٞ يُرَادُ
Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti “Nimugende mutsimbarare ku mana zanyu. Mu by’ukuri iki ni ikintu gikenewe.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِي ٱلۡمِلَّةِ ٱلۡأٓخِرَةِ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا ٱخۡتِلَٰقٌ
Ibi ntitwigeze tubyumva mu myizerere yo hambere. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari ibihimbano.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَءُنزِلَ عَلَيۡهِ ٱلذِّكۡرُ مِنۢ بَيۡنِنَاۚ بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ مِّن ذِكۡرِيۚ بَل لَّمَّا يَذُوقُواْ عَذَابِ
Ese ni we wenyine muri twe waba waramanuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarumva ku bihano byanjye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ عِندَهُمۡ خَزَآئِنُ رَحۡمَةِ رَبِّكَ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡوَهَّابِ
Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyacyubahiro bihebuje, Ugaba bihebuje?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ لَهُم مُّلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَاۖ فَلۡيَرۡتَقُواْ فِي ٱلۡأَسۡبَٰبِ
Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
جُندٞ مَّا هُنَالِكَ مَهۡزُومٞ مِّنَ ٱلۡأَحۡزَابِ
Zimwe mu ngabo z’udutsiko zizakubitirwa inshuro aha ngaha (nk’uko iz’udutsiko ari ko byazigendekeye mbere).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ وَعَادٞ وَفِرۡعَوۡنُ ذُو ٱلۡأَوۡتَادِ
Mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zisongoye (piramide) barahinyuye,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَثَمُودُ وَقَوۡمُ لُوطٖ وَأَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِۚ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلۡأَحۡزَابُ
N’aba Thamudu, abantu ba Lutwi ndetse n’aba Ayikat (b’i Madiyani), bose bari udutsiko.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِن كُلٌّ إِلَّا كَذَّبَ ٱلرُّسُلَ فَحَقَّ عِقَابِ
Nta na kamwe muri two katahinyuye Intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا يَنظُرُ هَٰٓؤُلَآءِ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ مَّا لَهَا مِن فَوَاقٖ
Aba nta kindi bategereje kitari urusaku rumwe rudasubira.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَالُواْ رَبَّنَا عَجِّل لَّنَا قِطَّنَا قَبۡلَ يَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ
Kandi baravuze bati “Nyagasani wacu! Twihutishirize umugabane wacu (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: চ'দ
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ