আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আন-নিছা   আয়াত:

Annisau (Abagore)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ وَخَلَقَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا وَبَثَّ مِنۡهُمَا رِجَالٗا كَثِيرٗا وَنِسَآءٗۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِي تَسَآءَلُونَ بِهِۦ وَٱلۡأَرۡحَامَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَيۡكُمۡ رَقِيبٗا
Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَءَاتُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰٓ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَتَبَدَّلُواْ ٱلۡخَبِيثَ بِٱلطَّيِّبِۖ وَلَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَهُمۡ إِلَىٰٓ أَمۡوَٰلِكُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ حُوبٗا كَبِيرٗا
Munahe imfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Kandi ntimukarye imitungo yazo muyigeretse ku yanyu. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تُقۡسِطُواْ فِي ٱلۡيَتَٰمَىٰ فَٱنكِحُواْ مَا طَابَ لَكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ مَثۡنَىٰ وَثُلَٰثَ وَرُبَٰعَۖ فَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تَعۡدِلُواْ فَوَٰحِدَةً أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَلَّا تَعُولُواْ
Kandi nimutinya kutagirira ubutabera imfubyi[1] (muzareke kuzishaka) ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira ubutabera hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye kutarengera kwanyu.
[1] Kutagira ubutabera kugamijwe aha ni ukurongora umukobwa w’imfubyi urera, utamuhaye inkwano ze nk’abandi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَءَاتُواْ ٱلنِّسَآءَ صَدُقَٰتِهِنَّ نِحۡلَةٗۚ فَإِن طِبۡنَ لَكُمۡ عَن شَيۡءٖ مِّنۡهُ نَفۡسٗا فَكُلُوهُ هَنِيٓـٔٗا مَّرِيٓـٔٗا
Kandi mujye muha abagore inkwano zabo nk’impano. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَا تُؤۡتُواْ ٱلسُّفَهَآءَ أَمۡوَٰلَكُمُ ٱلَّتِي جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمۡ قِيَٰمٗا وَٱرۡزُقُوهُمۡ فِيهَا وَٱكۡسُوهُمۡ وَقُولُواْ لَهُمۡ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira mukoresheje imvugo nziza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱبۡتَلُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغُواْ ٱلنِّكَاحَ فَإِنۡ ءَانَسۡتُم مِّنۡهُمۡ رُشۡدٗا فَٱدۡفَعُوٓاْ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَأۡكُلُوهَآ إِسۡرَافٗا وَبِدَارًا أَن يَكۡبَرُواْۚ وَمَن كَانَ غَنِيّٗا فَلۡيَسۡتَعۡفِفۡۖ وَمَن كَانَ فَقِيرٗا فَلۡيَأۡكُلۡ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِذَا دَفَعۡتُمۡ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡ فَأَشۡهِدُواْ عَلَيۡهِمۡۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبٗا
Mujye mugerageza imfubyi (mureba ko zamaze kumenya gukoresha neza umutungo), kugeza ubwo zigeze mu gihe cy’ubukure; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ مِمَّا قَلَّ مِنۡهُ أَوۡ كَثُرَۚ نَصِيبٗا مَّفۡرُوضٗا
Abagabo bafite umugabane (wo kuzungura) mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi. Uwo ni umugabane wagenwe (na Allah).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا حَضَرَ ٱلۡقِسۡمَةَ أُوْلُواْ ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينُ فَٱرۡزُقُوهُم مِّنۡهُ وَقُولُواْ لَهُمۡ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
N’igihe abo bafitanye isano, imfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلۡيَخۡشَ ٱلَّذِينَ لَوۡ تَرَكُواْ مِنۡ خَلۡفِهِمۡ ذُرِّيَّةٗ ضِعَٰفًا خَافُواْ عَلَيۡهِمۡ فَلۡيَتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلۡيَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدًا
Kandi ba bandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi imfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo akwiriye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَأۡكُلُونَ أَمۡوَٰلَ ٱلۡيَتَٰمَىٰ ظُلۡمًا إِنَّمَا يَأۡكُلُونَ فِي بُطُونِهِمۡ نَارٗاۖ وَسَيَصۡلَوۡنَ سَعِيرٗا
Mu by’ukuri ba bandi barya imitungo y’imfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يُوصِيكُمُ ٱللَّهُ فِيٓ أَوۡلَٰدِكُمۡۖ لِلذَّكَرِ مِثۡلُ حَظِّ ٱلۡأُنثَيَيۡنِۚ فَإِن كُنَّ نِسَآءٗ فَوۡقَ ٱثۡنَتَيۡنِ فَلَهُنَّ ثُلُثَا مَا تَرَكَۖ وَإِن كَانَتۡ وَٰحِدَةٗ فَلَهَا ٱلنِّصۡفُۚ وَلِأَبَوَيۡهِ لِكُلِّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا ٱلسُّدُسُ مِمَّا تَرَكَ إِن كَانَ لَهُۥ وَلَدٞۚ فَإِن لَّمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلَدٞ وَوَرِثَهُۥٓ أَبَوَاهُ فَلِأُمِّهِ ٱلثُّلُثُۚ فَإِن كَانَ لَهُۥٓ إِخۡوَةٞ فَلِأُمِّهِ ٱلسُّدُسُۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصِي بِهَآ أَوۡ دَيۡنٍۗ ءَابَآؤُكُمۡ وَأَبۡنَآؤُكُمۡ لَا تَدۡرُونَ أَيُّهُمۡ أَقۡرَبُ لَكُمۡ نَفۡعٗاۚ فَرِيضَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَلَكُمۡ نِصۡفُ مَا تَرَكَ أَزۡوَٰجُكُمۡ إِن لَّمۡ يَكُن لَّهُنَّ وَلَدٞۚ فَإِن كَانَ لَهُنَّ وَلَدٞ فَلَكُمُ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكۡنَۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصِينَ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٖۚ وَلَهُنَّ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكۡتُمۡ إِن لَّمۡ يَكُن لَّكُمۡ وَلَدٞۚ فَإِن كَانَ لَكُمۡ وَلَدٞ فَلَهُنَّ ٱلثُّمُنُ مِمَّا تَرَكۡتُمۚ مِّنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ تُوصُونَ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٖۗ وَإِن كَانَ رَجُلٞ يُورَثُ كَلَٰلَةً أَوِ ٱمۡرَأَةٞ وَلَهُۥٓ أَخٌ أَوۡ أُخۡتٞ فَلِكُلِّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا ٱلسُّدُسُۚ فَإِن كَانُوٓاْ أَكۡثَرَ مِن ذَٰلِكَ فَهُمۡ شُرَكَآءُ فِي ٱلثُّلُثِۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصَىٰ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٍ غَيۡرَ مُضَآرّٖۚ وَصِيَّةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَلِيمٞ
Namwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe uryamirwa. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
تِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۚ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ يُدۡخِلۡهُ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَتَعَدَّ حُدُودَهُۥ يُدۡخِلۡهُ نَارًا خَٰلِدٗا فِيهَا وَلَهُۥ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa Ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّٰتِي يَأۡتِينَ ٱلۡفَٰحِشَةَ مِن نِّسَآئِكُمۡ فَٱسۡتَشۡهِدُواْ عَلَيۡهِنَّ أَرۡبَعَةٗ مِّنكُمۡۖ فَإِن شَهِدُواْ فَأَمۡسِكُوهُنَّ فِي ٱلۡبُيُوتِ حَتَّىٰ يَتَوَفَّىٰهُنَّ ٱلۡمَوۡتُ أَوۡ يَجۡعَلَ ٱللَّهُ لَهُنَّ سَبِيلٗا
Na ba bandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabishakire abahamya bane muri mwe babibashinje. Nibabihamya, muzabafungirane mu ngo zanyu (ntibagire aho bajya) kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo.[1]
[1] Ubundi buryo buvugwa muri uyu murongo, ni igihano cyo guterwa amabuye gihanishwa umugore wasambanye yarashatse umugabo, kikaba cyarashyizweho gisimbura icyo kubafungirana mu ngo kugeza bapfuye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذَانِ يَأۡتِيَٰنِهَا مِنكُمۡ فَـَٔاذُوهُمَاۖ فَإِن تَابَا وَأَصۡلَحَا فَأَعۡرِضُواْ عَنۡهُمَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ تَوَّابٗا رَّحِيمًا
Na babiri (umusore n’umukobwa bakiri ingaragu) muri mwe bazakora ubusambanyi muzababuze amahoro (mubagaya mu ruhame).[1] Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Igihano cyo kugaya mu ruhame cyakorerwaga abakiri ingaragu bakoze ubusambanyi kivugwa muri uyu murongo, cyaje gusimburwa n’igihano cyo kubakubita inkoni ijana buri wese nk’uko kigaragara muri Surat Nur (24), umurongo wayo wa 2.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّمَا ٱلتَّوۡبَةُ عَلَى ٱللَّهِ لِلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسُّوٓءَ بِجَهَٰلَةٖ ثُمَّ يَتُوبُونَ مِن قَرِيبٖ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَتُوبُ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Mu by’ukuri ukwicuza Allah yakira ni ukwa ba bandi bacumura kubera ubujiji, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَيۡسَتِ ٱلتَّوۡبَةُ لِلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ حَتَّىٰٓ إِذَا حَضَرَ أَحَدَهُمُ ٱلۡمَوۡتُ قَالَ إِنِّي تُبۡتُ ٱلۡـَٰٔنَ وَلَا ٱلَّذِينَ يَمُوتُونَ وَهُمۡ كُفَّارٌۚ أُوْلَٰٓئِكَ أَعۡتَدۡنَا لَهُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا
(Kwicuza nyako kwemerwa na Allah) ntabwo ari ukwa ba bandi bakora ibikorwa bibi, kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu maze akavuga ati “Mu by’ukuri, ubu ndicujije”; ndetse na ba bandi bapfuye ari abahakanyi (nabo ukwicuza kwabo ntikwemerwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا يَحِلُّ لَكُمۡ أَن تَرِثُواْ ٱلنِّسَآءَ كَرۡهٗاۖ وَلَا تَعۡضُلُوهُنَّ لِتَذۡهَبُواْ بِبَعۡضِ مَآ ءَاتَيۡتُمُوهُنَّ إِلَّآ أَن يَأۡتِينَ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖۚ وَعَاشِرُوهُنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِن كَرِهۡتُمُوهُنَّ فَعَسَىٰٓ أَن تَكۡرَهُواْ شَيۡـٔٗا وَيَجۡعَلَ ٱللَّهُ فِيهِ خَيۡرٗا كَثِيرٗا
Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore (mubabuza kongera gushakwa) kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (nk’ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimugira icyo mubanenga (mujye mwihangana), kuko hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo ibyiza byinshi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنۡ أَرَدتُّمُ ٱسۡتِبۡدَالَ زَوۡجٖ مَّكَانَ زَوۡجٖ وَءَاتَيۡتُمۡ إِحۡدَىٰهُنَّ قِنطَارٗا فَلَا تَأۡخُذُواْ مِنۡهُ شَيۡـًٔاۚ أَتَأۡخُذُونَهُۥ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse (inkwano), ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَكَيۡفَ تَأۡخُذُونَهُۥ وَقَدۡ أَفۡضَىٰ بَعۡضُكُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٖ وَأَخَذۡنَ مِنكُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا
Ni gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’abashakanye, bakaba baranagiranye namwe isezerano rikomeye?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَا تَنكِحُواْ مَا نَكَحَ ءَابَآؤُكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا قَدۡ سَلَفَۚ إِنَّهُۥ كَانَ فَٰحِشَةٗ وَمَقۡتٗا وَسَآءَ سَبِيلًا
Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
حُرِّمَتۡ عَلَيۡكُمۡ أُمَّهَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُمۡ وَعَمَّٰتُكُمۡ وَخَٰلَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُ ٱلۡأَخِ وَبَنَاتُ ٱلۡأُخۡتِ وَأُمَّهَٰتُكُمُ ٱلَّٰتِيٓ أَرۡضَعۡنَكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُم مِّنَ ٱلرَّضَٰعَةِ وَأُمَّهَٰتُ نِسَآئِكُمۡ وَرَبَٰٓئِبُكُمُ ٱلَّٰتِي فِي حُجُورِكُم مِّن نِّسَآئِكُمُ ٱلَّٰتِي دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَإِن لَّمۡ تَكُونُواْ دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ وَحَلَٰٓئِلُ أَبۡنَآئِكُمُ ٱلَّذِينَ مِنۡ أَصۡلَٰبِكُمۡ وَأَن تَجۡمَعُواْ بَيۡنَ ٱلۡأُخۡتَيۡنِ إِلَّا مَا قَدۡ سَلَفَۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَٱلۡمُحۡصَنَٰتُ مِنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۖ كِتَٰبَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡۚ وَأُحِلَّ لَكُم مَّا وَرَآءَ ذَٰلِكُمۡ أَن تَبۡتَغُواْ بِأَمۡوَٰلِكُم مُّحۡصِنِينَ غَيۡرَ مُسَٰفِحِينَۚ فَمَا ٱسۡتَمۡتَعۡتُم بِهِۦ مِنۡهُنَّ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ فَرِيضَةٗۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ فِيمَا تَرَٰضَيۡتُم بِهِۦ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡفَرِيضَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Kandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse ba bandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo (bavuzwe mu mirongo yabanje) muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri ba bandi muzaba (mwarashyingiranywe) mugakorana imibonano mpuzabitsina, muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن لَّمۡ يَسۡتَطِعۡ مِنكُمۡ طَوۡلًا أَن يَنكِحَ ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ فَمِن مَّا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُم مِّن فَتَيَٰتِكُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِإِيمَٰنِكُمۚ بَعۡضُكُم مِّنۢ بَعۡضٖۚ فَٱنكِحُوهُنَّ بِإِذۡنِ أَهۡلِهِنَّ وَءَاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِ مُحۡصَنَٰتٍ غَيۡرَ مُسَٰفِحَٰتٖ وَلَا مُتَّخِذَٰتِ أَخۡدَانٖۚ فَإِذَآ أُحۡصِنَّ فَإِنۡ أَتَيۡنَ بِفَٰحِشَةٖ فَعَلَيۡهِنَّ نِصۡفُ مَا عَلَى ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ مِنَ ٱلۡعَذَابِۚ ذَٰلِكَ لِمَنۡ خَشِيَ ٱلۡعَنَتَ مِنكُمۡۚ وَأَن تَصۡبِرُواْ خَيۡرٞ لَّكُمۡۗ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemerakazi. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na bo mubiherewe uburenganzira n’ababahagarariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُبَيِّنَ لَكُمۡ وَيَهۡدِيَكُمۡ سُنَنَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَيَتُوبَ عَلَيۡكُمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يَتُوبَ عَلَيۡكُمۡ وَيُرِيدُ ٱلَّذِينَ يَتَّبِعُونَ ٱلشَّهَوَٰتِ أَن تَمِيلُواْ مَيۡلًا عَظِيمٗا
Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko ba bandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (mugata inzira igororotse).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُخَفِّفَ عَنكُمۡۚ وَخُلِقَ ٱلۡإِنسَٰنُ ضَعِيفٗا
Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَكُم بَيۡنَكُم بِٱلۡبَٰطِلِ إِلَّآ أَن تَكُونَ تِجَٰرَةً عَن تَرَاضٖ مِّنكُمۡۚ وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُمۡ رَحِيمٗا
Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwumvikane. Kandi ntimukiyahure, mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ عُدۡوَٰنٗا وَظُلۡمٗا فَسَوۡفَ نُصۡلِيهِ نَارٗاۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرًا
N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِن تَجۡتَنِبُواْ كَبَآئِرَ مَا تُنۡهَوۡنَ عَنۡهُ نُكَفِّرۡ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَنُدۡخِلۡكُم مُّدۡخَلٗا كَرِيمٗا
Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَا تَتَمَنَّوۡاْ مَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بِهِۦ بَعۡضَكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبُواْۖ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبۡنَۚ وَسۡـَٔلُواْ ٱللَّهَ مِن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Kandi ntimukifuze ibyo Allah yahaye bamwe muri mwe kurusha abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلِكُلّٖ جَعَلۡنَا مَوَٰلِيَ مِمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَۚ وَٱلَّذِينَ عَقَدَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ فَـَٔاتُوهُمۡ نَصِيبَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo.[1] Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
[1] Mbere y’ihishurwa ry’imirongo ya Qur’an igaragaza amategeko agenga izungura rishingiye ku isano ry’amaraso, hari ho kuzungurana hagati y’abimukira bavuye i Maka n’ababakiriye i Madina kubera amasezerano y’igihango bari baragiranye. Ariko aho amategeko agenga izungura ahishuriwe muri Qur’an, yasimbuye ubwo buryo bw’izungura rishingiye ku gihango.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلرِّجَالُ قَوَّٰمُونَ عَلَى ٱلنِّسَآءِ بِمَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بَعۡضَهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ وَبِمَآ أَنفَقُواْ مِنۡ أَمۡوَٰلِهِمۡۚ فَٱلصَّٰلِحَٰتُ قَٰنِتَٰتٌ حَٰفِظَٰتٞ لِّلۡغَيۡبِ بِمَا حَفِظَ ٱللَّهُۚ وَٱلَّٰتِي تَخَافُونَ نُشُوزَهُنَّ فَعِظُوهُنَّ وَٱهۡجُرُوهُنَّ فِي ٱلۡمَضَاجِعِ وَٱضۡرِبُوهُنَّۖ فَإِنۡ أَطَعۡنَكُمۡ فَلَا تَبۡغُواْ عَلَيۡهِنَّ سَبِيلًاۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيّٗا كَبِيرٗا
Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera ibyo Allah yarutishije bamwe abandi, no ku bw’ibyo (abagabo) batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Na ba bandi (abagore) mutinya ukwigomeka kwabo, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ شِقَاقَ بَيۡنِهِمَا فَٱبۡعَثُواْ حَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهِۦ وَحَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهَآ إِن يُرِيدَآ إِصۡلَٰحٗا يُوَفِّقِ ٱللَّهُ بَيۡنَهُمَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا خَبِيرٗا
Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُشۡرِكُواْ بِهِۦ شَيۡـٔٗاۖ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنٗا وَبِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡجَارِ ذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡجَارِ ٱلۡجُنُبِ وَٱلصَّاحِبِ بِٱلۡجَنۢبِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ مُخۡتَالٗا فَخُورًا
Kandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, uwo musangiye urugendo, uri ku rugendo, n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِينَ يَبۡخَلُونَ وَيَأۡمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلۡبُخۡلِ وَيَكۡتُمُونَ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦۗ وَأَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Ba bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ رِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَلَا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَلَا بِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۗ وَمَن يَكُنِ ٱلشَّيۡطَٰنُ لَهُۥ قَرِينٗا فَسَآءَ قَرِينٗا
Na ba bandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَاذَا عَلَيۡهِمۡ لَوۡ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَأَنفَقُواْ مِمَّا رَزَقَهُمُ ٱللَّهُۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِهِمۡ عَلِيمًا
Byari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظۡلِمُ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖۖ وَإِن تَكُ حَسَنَةٗ يُضَٰعِفۡهَا وَيُؤۡتِ مِن لَّدُنۡهُ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَكَيۡفَ إِذَا جِئۡنَا مِن كُلِّ أُمَّةِۭ بِشَهِيدٖ وَجِئۡنَا بِكَ عَلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ شَهِيدٗا
Ubwo bizaba bimeze bite (ku munsi w’imperuka), igihe tuzazana umuhamya (Intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَوۡمَئِذٖ يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَعَصَوُاْ ٱلرَّسُولَ لَوۡ تُسَوَّىٰ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضُ وَلَا يَكۡتُمُونَ ٱللَّهَ حَدِيثٗا
Kuri uwo munsi, ba bandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyo isi iza kuba yarabamize, bakaba barigumiye mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara nta cyo bazahisha Allah.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقۡرَبُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنتُمۡ سُكَٰرَىٰ حَتَّىٰ تَعۡلَمُواْ مَا تَقُولُونَ وَلَا جُنُبًا إِلَّا عَابِرِي سَبِيلٍ حَتَّىٰ تَغۡتَسِلُواْۚ وَإِن كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَوۡ عَلَىٰ سَفَرٍ أَوۡ جَآءَ أَحَدٞ مِّنكُم مِّنَ ٱلۡغَآئِطِ أَوۡ لَٰمَسۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَلَمۡ تَجِدُواْ مَآءٗ فَتَيَمَّمُواْ صَعِيدٗا طَيِّبٗا فَٱمۡسَحُواْ بِوُجُوهِكُمۡ وَأَيۡدِيكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَفُوًّا غَفُورًا
Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze[1] kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira cyangwa se abari ku rugendo-; kugeza mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamumu[2] mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Mu by’ukuri, Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Umunyembabazi.
[1] Muri uyu murongo kunywa inzoga byari bitaraziririzwa, nyuma haza guhishurwa imirongo iziziririza burundu.
[2] Tayamumu : Ni ijambo risobanura kwisukuza igitaka cyangwa umucanga bisukuye, mu kigwi cyo gukoresha amazi iyo byabaye ngombwa.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يَشۡتَرُونَ ٱلضَّلَٰلَةَ وَيُرِيدُونَ أَن تَضِلُّواْ ٱلسَّبِيلَ
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِأَعۡدَآئِكُمۡۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَلِيّٗا وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ نَصِيرٗا
Allah ni We uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مِّنَ ٱلَّذِينَ هَادُواْ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ عَن مَّوَاضِعِهِۦ وَيَقُولُونَ سَمِعۡنَا وَعَصَيۡنَا وَٱسۡمَعۡ غَيۡرَ مُسۡمَعٖ وَرَٰعِنَا لَيَّۢا بِأَلۡسِنَتِهِمۡ وَطَعۡنٗا فِي ٱلدِّينِۚ وَلَوۡ أَنَّهُمۡ قَالُواْ سَمِعۡنَا وَأَطَعۡنَا وَٱسۡمَعۡ وَٱنظُرۡنَا لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۡ وَأَقۡوَمَ وَلَٰكِن لَّعَنَهُمُ ٱللَّهُ بِكُفۡرِهِمۡ فَلَا يُؤۡمِنُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Muri ba bandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati “Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve”; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati “Turumvise kandi turumviye”, (bakanavuga bati) “Twumve kandi utwihanganire”; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ ءَامِنُواْ بِمَا نَزَّلۡنَا مُصَدِّقٗا لِّمَا مَعَكُم مِّن قَبۡلِ أَن نَّطۡمِسَ وُجُوهٗا فَنَرُدَّهَا عَلَىٰٓ أَدۡبَارِهَآ أَوۡ نَلۡعَنَهُمۡ كَمَا لَعَنَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلسَّبۡتِۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ مَفۡعُولًا
Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga (tubukebanya) nuko tukabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye abantu bari barategetswe kubahiriza umunsi w’Isabato (kubera kutayubahiriza). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُۚ وَمَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَقَدِ ٱفۡتَرَىٰٓ إِثۡمًا عَظِيمًا
Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يُزَكُّونَ أَنفُسَهُمۚ بَلِ ٱللَّهُ يُزَكِّي مَن يَشَآءُ وَلَا يُظۡلَمُونَ فَتِيلًا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa (ibyiza bakoze) kabone n’iyo byaba Fatiila.[1]
[1] Fatiila: umuzi muto ungana n’akadodo uba mu rubuto rw’itende
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱنظُرۡ كَيۡفَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَۖ وَكَفَىٰ بِهِۦٓ إِثۡمٗا مُّبِينًا
Reba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡجِبۡتِ وَٱلطَّٰغُوتِ وَيَقُولُونَ لِلَّذِينَ كَفَرُواْ هَٰٓؤُلَآءِ أَهۡدَىٰ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ سَبِيلًا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَعَنَهُمُ ٱللَّهُۖ وَمَن يَلۡعَنِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ نَصِيرًا
Abo ni bo Allah yavumye, kandi uwo Allah yavumye ntiwamubonera umutabara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ لَهُمۡ نَصِيبٞ مِّنَ ٱلۡمُلۡكِ فَإِذٗا لَّا يُؤۡتُونَ ٱلنَّاسَ نَقِيرًا
Ese baba bafite umugabane mu bwami (bwa Allah)? Bibaye bityo, nta n’umuntu baha ibingana n’intimatima (y’akabuto k’itende).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ يَحۡسُدُونَ ٱلنَّاسَ عَلَىٰ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦۖ فَقَدۡ ءَاتَيۡنَآ ءَالَ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَءَاتَيۡنَٰهُم مُّلۡكًا عَظِيمٗا
Cyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Kandi twarahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَمِنۡهُم مَّنۡ ءَامَنَ بِهِۦ وَمِنۡهُم مَّن صَدَّ عَنۡهُۚ وَكَفَىٰ بِجَهَنَّمَ سَعِيرًا
Bityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababwitaje (babutera umugongo), kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِنَا سَوۡفَ نُصۡلِيهِمۡ نَارٗا كُلَّمَا نَضِجَتۡ جُلُودُهُم بَدَّلۡنَٰهُمۡ جُلُودًا غَيۡرَهَا لِيَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَزِيزًا حَكِيمٗا
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu z’imibiri yabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَنُدۡخِلُهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ لَّهُمۡ فِيهَآ أَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞۖ وَنُدۡخِلُهُمۡ ظِلّٗا ظَلِيلًا
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Bazagiramo abafasha basukuye, kandi tuzanabinjiza mu gicucu gihoraho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ يَأۡمُرُكُمۡ أَن تُؤَدُّواْ ٱلۡأَمَٰنَٰتِ إِلَىٰٓ أَهۡلِهَا وَإِذَا حَكَمۡتُم بَيۡنَ ٱلنَّاسِ أَن تَحۡكُمُواْ بِٱلۡعَدۡلِۚ إِنَّ ٱللَّهَ نِعِمَّا يَعِظُكُم بِهِۦٓۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ سَمِيعَۢا بَصِيرٗا
Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo bene zo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَأُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنكُمۡۖ فَإِن تَنَٰزَعۡتُمۡ فِي شَيۡءٖ فَرُدُّوهُ إِلَى ٱللَّهِ وَٱلرَّسُولِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلًا
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يَزۡعُمُونَ أَنَّهُمۡ ءَامَنُواْ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلِكَ يُرِيدُونَ أَن يَتَحَاكَمُوٓاْ إِلَى ٱلطَّٰغُوتِ وَقَدۡ أُمِرُوٓاْ أَن يَكۡفُرُواْ بِهِۦۖ وَيُرِيدُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَن يُضِلَّهُمۡ ضَلَٰلَۢا بَعِيدٗا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bavuga ko bemeye ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe, bagashaka ko bakiranurwa n’andi mategeko atari aya Allah, kandi barategetswe kuyahakana? Nyamara Shitani ishaka kubayobya bikabije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ وَإِلَى ٱلرَّسُولِ رَأَيۡتَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ يَصُدُّونَ عَنكَ صُدُودٗا
N’iyo babwiwe bati “Nimuze tugane ibyo Allah yahishuye ndetse tunagane Intumwa (Muhamadi), ubona ababeshya ko bemera (indyarya) bagutera umugongo.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَكَيۡفَ إِذَآ أَصَٰبَتۡهُم مُّصِيبَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ ثُمَّ جَآءُوكَ يَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ إِنۡ أَرَدۡنَآ إِلَّآ إِحۡسَٰنٗا وَتَوۡفِيقًا
None se bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati “Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)?”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ مَا فِي قُلُوبِهِمۡ فَأَعۡرِضۡ عَنۡهُمۡ وَعِظۡهُمۡ وَقُل لَّهُمۡ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ قَوۡلَۢا بَلِيغٗا
Abo ngabo ni ba bandi Allah azi ibiri mu mitima yabo; bityo ujye ubihorera ahubwo ubigishe, unababwire ijambo ribakora ku mitima ku biberekeyeho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن رَّسُولٍ إِلَّا لِيُطَاعَ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَلَوۡ أَنَّهُمۡ إِذ ظَّلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ جَآءُوكَ فَٱسۡتَغۡفَرُواْ ٱللَّهَ وَٱسۡتَغۡفَرَ لَهُمُ ٱلرَّسُولُ لَوَجَدُواْ ٱللَّهَ تَوَّابٗا رَّحِيمٗا
Kandi nta ntumwa n’imwe twohereje uretse kugira ngo yumvirwe ku bushake bwa Allah. Nyamara iyo bamara kwihemukira bakakugana maze bagasaba imbabazi Allah, ndetse n’Intumwa ikabasabira imbabazi; rwose bari gusanga Allah ari Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَلَا وَرَبِّكَ لَا يُؤۡمِنُونَ حَتَّىٰ يُحَكِّمُوكَ فِيمَا شَجَرَ بَيۡنَهُمۡ ثُمَّ لَا يَجِدُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَرَجٗا مِّمَّا قَضَيۡتَ وَيُسَلِّمُواْ تَسۡلِيمٗا
Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَوۡ أَنَّا كَتَبۡنَا عَلَيۡهِمۡ أَنِ ٱقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ أَوِ ٱخۡرُجُواْ مِن دِيَٰرِكُم مَّا فَعَلُوهُ إِلَّا قَلِيلٞ مِّنۡهُمۡۖ وَلَوۡ أَنَّهُمۡ فَعَلُواْ مَا يُوعَظُونَ بِهِۦ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۡ وَأَشَدَّ تَثۡبِيتٗا
N’iyo tuza kubategeka tuti “Mwiyice cyangwa musohoke mu nzu zanyu (mwimuke burundu)”, nta byo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo bashishikarizwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذٗا لَّأٓتَيۡنَٰهُم مِّن لَّدُنَّآ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Iyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَهَدَيۡنَٰهُمۡ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Kandi twari no kubayobora inzira igororotse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ فَأُوْلَٰٓئِكَ مَعَ ٱلَّذِينَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلصِّدِّيقِينَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَٱلصَّٰلِحِينَۚ وَحَسُنَ أُوْلَٰٓئِكَ رَفِيقٗا
Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ذَٰلِكَ ٱلۡفَضۡلُ مِنَ ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ عَلِيمٗا
Izo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ خُذُواْ حِذۡرَكُمۡ فَٱنفِرُواْ ثُبَاتٍ أَوِ ٱنفِرُواْ جَمِيعٗا
Yemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنَّ مِنكُمۡ لَمَن لَّيُبَطِّئَنَّ فَإِنۡ أَصَٰبَتۡكُم مُّصِيبَةٞ قَالَ قَدۡ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيَّ إِذۡ لَمۡ أَكُن مَّعَهُمۡ شَهِيدٗا
Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati “Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَئِنۡ أَصَٰبَكُمۡ فَضۡلٞ مِّنَ ٱللَّهِ لَيَقُولَنَّ كَأَن لَّمۡ تَكُنۢ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُۥ مَوَدَّةٞ يَٰلَيۡتَنِي كُنتُ مَعَهُمۡ فَأَفُوزَ فَوۡزًا عَظِيمٗا
Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati “Iyo nza kuba hamwe na bo nari kubona ubutunzi buhambaye (iminyago)!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ فَلۡيُقَٰتِلۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ يَشۡرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا بِٱلۡأٓخِرَةِۚ وَمَن يُقَٰتِلۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَيُقۡتَلۡ أَوۡ يَغۡلِبۡ فَسَوۡفَ نُؤۡتِيهِ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Bityo ba bandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا لَكُمۡ لَا تُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلرِّجَالِ وَٱلنِّسَآءِ وَٱلۡوِلۡدَٰنِ ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا مِنۡ هَٰذِهِ ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلظَّالِمِ أَهۡلُهَا وَٱجۡعَل لَّنَا مِن لَّدُنكَ وَلِيّٗا وَٱجۡعَل لَّنَا مِن لَّدُنكَ نَصِيرًا
Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۖ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱلطَّٰغُوتِ فَقَٰتِلُوٓاْ أَوۡلِيَآءَ ٱلشَّيۡطَٰنِۖ إِنَّ كَيۡدَ ٱلشَّيۡطَٰنِ كَانَ ضَعِيفًا
Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani ntishinga.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ قِيلَ لَهُمۡ كُفُّوٓاْ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ فَلَمَّا كُتِبَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقِتَالُ إِذَا فَرِيقٞ مِّنۡهُمۡ يَخۡشَوۡنَ ٱلنَّاسَ كَخَشۡيَةِ ٱللَّهِ أَوۡ أَشَدَّ خَشۡيَةٗۚ وَقَالُواْ رَبَّنَا لِمَ كَتَبۡتَ عَلَيۡنَا ٱلۡقِتَالَ لَوۡلَآ أَخَّرۡتَنَآ إِلَىٰٓ أَجَلٖ قَرِيبٖۗ قُلۡ مَتَٰعُ ٱلدُّنۡيَا قَلِيلٞ وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ لِّمَنِ ٱتَّقَىٰ وَلَا تُظۡلَمُونَ فَتِيلًا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi babwiwe bati “Mureke kurwana ahubwo muhozeho iswala,[1] munatange amaturo”, ariko ubwo bategekwaga kurwana, ni bwo agatsiko muri bo katinye abantu nk’uko kagatinye Allah cyangwa se birenzeho. Karavuga kati “Nyagasani wacu! Kuki udutegetse kurwana? Iyaba wari uturetseho igihe gito!” Vuga uti “Ibyishimo by’isi ni iby’igihe gito, naho imperuka ni nziza k’utinya (Allah), kandi ntimuzahuguzwa habe na Fatiila”[2]
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[2] n’ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَيۡنَمَا تَكُونُواْ يُدۡرِككُّمُ ٱلۡمَوۡتُ وَلَوۡ كُنتُمۡ فِي بُرُوجٖ مُّشَيَّدَةٖۗ وَإِن تُصِبۡهُمۡ حَسَنَةٞ يَقُولُواْ هَٰذِهِۦ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةٞ يَقُولُواْ هَٰذِهِۦ مِنۡ عِندِكَۚ قُلۡ كُلّٞ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ فَمَالِ هَٰٓؤُلَآءِ ٱلۡقَوۡمِ لَا يَكَادُونَ يَفۡقَهُونَ حَدِيثٗا
Aho muzaba muri hose urupfu ruzahabasanga, kabone n’ubwo mwaba muri mu nyubako z’imitamenwa. Kandi n’iyo bagezweho n’icyiza, baravuga bati “Iki giturutse kwa Allah”, naho bagerwaho n’ikibi, bakavuga bati “Iki kiguturutseho (wowe Muhamadi).” Vuga uti “Byose bituruka kwa Allah.” Ese kuki abantu batabasha gusobanukirwa ibyo babwirwa?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَّآ أَصَابَكَ مِنۡ حَسَنَةٖ فَمِنَ ٱللَّهِۖ وَمَآ أَصَابَكَ مِن سَيِّئَةٖ فَمِن نَّفۡسِكَۚ وَأَرۡسَلۡنَٰكَ لِلنَّاسِ رَسُولٗاۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدٗا
Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri Intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَّن يُطِعِ ٱلرَّسُولَ فَقَدۡ أَطَاعَ ٱللَّهَۖ وَمَن تَوَلَّىٰ فَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ حَفِيظٗا
Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye); kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَيَقُولُونَ طَاعَةٞ فَإِذَا بَرَزُواْ مِنۡ عِندِكَ بَيَّتَ طَآئِفَةٞ مِّنۡهُمۡ غَيۡرَ ٱلَّذِي تَقُولُۖ وَٱللَّهُ يَكۡتُبُ مَا يُبَيِّتُونَۖ فَأَعۡرِضۡ عَنۡهُمۡ وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا
Baranavuga bati “Turumvira”, ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَفَلَا يَتَدَبَّرُونَ ٱلۡقُرۡءَانَۚ وَلَوۡ كَانَ مِنۡ عِندِ غَيۡرِ ٱللَّهِ لَوَجَدُواْ فِيهِ ٱخۡتِلَٰفٗا كَثِيرٗا
Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا جَآءَهُمۡ أَمۡرٞ مِّنَ ٱلۡأَمۡنِ أَوِ ٱلۡخَوۡفِ أَذَاعُواْ بِهِۦۖ وَلَوۡ رَدُّوهُ إِلَى ٱلرَّسُولِ وَإِلَىٰٓ أُوْلِي ٱلۡأَمۡرِ مِنۡهُمۡ لَعَلِمَهُ ٱلَّذِينَ يَسۡتَنۢبِطُونَهُۥ مِنۡهُمۡۗ وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ لَٱتَّبَعۡتُمُ ٱلشَّيۡطَٰنَ إِلَّا قَلِيلٗا
N’iyo bagezweho n’inkuru itanga ihumure cyangwa ikangaranya (abantu) barayisakaza; nyamara iyo baza kuyigarura ku ntumwa (Muhamadi) n’abayobozi muri bo, rwose abasesenguzi muri bo bari kuyisobanukirwa (bakareba niba ari ngombwa kuyisakaza cyangwa niba atari ngombwa). Nyamara iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari gukurikira Shitani usibye bake muri mwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَقَٰتِلۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ لَا تُكَلَّفُ إِلَّا نَفۡسَكَۚ وَحَرِّضِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَكُفَّ بَأۡسَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ وَٱللَّهُ أَشَدُّ بَأۡسٗا وَأَشَدُّ تَنكِيلٗا
Maze ujye urwana mu nzira ya Allah -ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya na we urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyiribihano bikaze.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَّن يَشۡفَعۡ شَفَٰعَةً حَسَنَةٗ يَكُن لَّهُۥ نَصِيبٞ مِّنۡهَاۖ وَمَن يَشۡفَعۡ شَفَٰعَةٗ سَيِّئَةٗ يَكُن لَّهُۥ كِفۡلٞ مِّنۡهَاۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ مُّقِيتٗا
Uzakorera (mugenzi we) ubuvugizi bwiza azabigiramo umugabane abihemberwa (kwa Allah), n'uzakorera mugenzi we ubuvugizi bubi azabona igeno ribi kuri bwo. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا حُيِّيتُم بِتَحِيَّةٖ فَحَيُّواْ بِأَحۡسَنَ مِنۡهَآ أَوۡ رُدُّوهَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَسِيبًا
N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ لَيَجۡمَعَنَّكُمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا رَيۡبَ فِيهِۗ وَمَنۡ أَصۡدَقُ مِنَ ٱللَّهِ حَدِيثٗا
Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ فَمَا لَكُمۡ فِي ٱلۡمُنَٰفِقِينَ فِئَتَيۡنِ وَٱللَّهُ أَرۡكَسَهُم بِمَا كَسَبُوٓاْۚ أَتُرِيدُونَ أَن تَهۡدُواْ مَنۡ أَضَلَّ ٱللَّهُۖ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلٗا
Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَدُّواْ لَوۡ تَكۡفُرُونَ كَمَا كَفَرُواْ فَتَكُونُونَ سَوَآءٗۖ فَلَا تَتَّخِذُواْ مِنۡهُمۡ أَوۡلِيَآءَ حَتَّىٰ يُهَاجِرُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَخُذُوهُمۡ وَٱقۡتُلُوهُمۡ حَيۡثُ وَجَدتُّمُوهُمۡۖ وَلَا تَتَّخِذُواْ مِنۡهُمۡ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرًا
Bifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah (bakajyana n’Intumwa y’Imana ku rugamba). Ariko nibatera umugongo, (ababarwanya) muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire n’umwe muri bo mugira inshuti cyangwa umutabazi,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا ٱلَّذِينَ يَصِلُونَ إِلَىٰ قَوۡمِۭ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُم مِّيثَٰقٌ أَوۡ جَآءُوكُمۡ حَصِرَتۡ صُدُورُهُمۡ أَن يُقَٰتِلُوكُمۡ أَوۡ يُقَٰتِلُواْ قَوۡمَهُمۡۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَسَلَّطَهُمۡ عَلَيۡكُمۡ فَلَقَٰتَلُوكُمۡۚ فَإِنِ ٱعۡتَزَلُوكُمۡ فَلَمۡ يُقَٰتِلُوكُمۡ وَأَلۡقَوۡاْ إِلَيۡكُمُ ٱلسَّلَمَ فَمَا جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمۡ عَلَيۡهِمۡ سَبِيلٗا
Uretse ba bandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (n’imbaraga zirenze izanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka bakabaha amahoro (bagahagarika imirwano), bakishyira mu maboko yanyu, (mumenye ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kurwanya abatabarwanya).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
سَتَجِدُونَ ءَاخَرِينَ يُرِيدُونَ أَن يَأۡمَنُوكُمۡ وَيَأۡمَنُواْ قَوۡمَهُمۡ كُلَّ مَا رُدُّوٓاْ إِلَى ٱلۡفِتۡنَةِ أُرۡكِسُواْ فِيهَاۚ فَإِن لَّمۡ يَعۡتَزِلُوكُمۡ وَيُلۡقُوٓاْ إِلَيۡكُمُ ٱلسَّلَمَ وَيَكُفُّوٓاْ أَيۡدِيَهُمۡ فَخُذُوهُمۡ وَٱقۡتُلُوهُمۡ حَيۡثُ ثَقِفۡتُمُوهُمۡۚ وَأُوْلَٰٓئِكُمۡ جَعَلۡنَا لَكُمۡ عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٗا مُّبِينٗا
Muzabona abandi (muri abo bahakanyi bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanigaragaza nk’abahakanyi) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugira ngo na bo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe barushaho kubujyamo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا كَانَ لِمُؤۡمِنٍ أَن يَقۡتُلَ مُؤۡمِنًا إِلَّا خَطَـٔٗاۚ وَمَن قَتَلَ مُؤۡمِنًا خَطَـٔٗا فَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مُّؤۡمِنَةٖ وَدِيَةٞ مُّسَلَّمَةٌ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦٓ إِلَّآ أَن يَصَّدَّقُواْۚ فَإِن كَانَ مِن قَوۡمٍ عَدُوّٖ لَّكُمۡ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مُّؤۡمِنَةٖۖ وَإِن كَانَ مِن قَوۡمِۭ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُم مِّيثَٰقٞ فَدِيَةٞ مُّسَلَّمَةٌ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ وَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مُّؤۡمِنَةٖۖ فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ شَهۡرَيۡنِ مُتَتَابِعَيۡنِ تَوۡبَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Ntibikwiye ku mwemera kwica umwemera (mugenzi we) keretse bimugwiririye. N’uwishe umwemera bimugwiririye, agomba kubohora umucakara w’umwemera ndetse akanatanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe, keretse bayimurekeye (bakamubabarira). N’iyo uwishwe akomoka mu bantu muhanganye ku rugamba, we akaba yari umwemera, icyo gihe uwishe agomba kubohora umucakara w’umwemera. Naho iyo akomoka mu bantu mufitanye amasezerano y’amahoro, icyo gihe (uwishe) atanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe akanabohora umucakara w’umwemera. Ariko utazagira ubushobozi (bwo kubohora umucakara), agomba gusiba amezi abiri akurikirana kugira ngo yicuze kuri Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَقۡتُلۡ مُؤۡمِنٗا مُّتَعَمِّدٗا فَجَزَآؤُهُۥ جَهَنَّمُ خَٰلِدٗا فِيهَا وَغَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِ وَلَعَنَهُۥ وَأَعَدَّ لَهُۥ عَذَابًا عَظِيمٗا
Naho uwica umwemera abigambiriye, igihano cye ni umuriro wa Jahanamu, azabamo ubuziraherezo; kandi Allah aramurakarira, akamuvuma ndetse yanamuteguriye ibihano bihambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا ضَرَبۡتُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَتَبَيَّنُواْ وَلَا تَقُولُواْ لِمَنۡ أَلۡقَىٰٓ إِلَيۡكُمُ ٱلسَّلَٰمَ لَسۡتَ مُؤۡمِنٗا تَبۡتَغُونَ عَرَضَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا فَعِندَ ٱللَّهِ مَغَانِمُ كَثِيرَةٞۚ كَذَٰلِكَ كُنتُم مِّن قَبۡلُ فَمَنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمۡ فَتَبَيَّنُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ari we wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti “Ntabwo uri umwemera”; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّا يَسۡتَوِي ٱلۡقَٰعِدُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ غَيۡرُ أُوْلِي ٱلضَّرَرِ وَٱلۡمُجَٰهِدُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡۚ فَضَّلَ ٱللَّهُ ٱلۡمُجَٰهِدِينَ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ عَلَى ٱلۡقَٰعِدِينَ دَرَجَةٗۚ وَكُلّٗا وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَفَضَّلَ ٱللَّهُ ٱلۡمُجَٰهِدِينَ عَلَى ٱلۡقَٰعِدِينَ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Bamwe mu bemera banze kujya ku rugamba badafite impamvu, ntibahwanye n’abaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Allah yahaye urwego rwisumbuye abaharanira inzira ye bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo, kurenza abanze kujya ku rugamba. Kandi buri wese (abajya ku rugamba n’abatajyayo bafite impamvu) Allah yabasezeranyije ibyiza, ariko abaharanira inzira ya Allah, yabahaye urwego rwisumbuye kurusha abatagiye ku rugamba, maze abahemba ibihembo bihambaye;
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
دَرَجَٰتٖ مِّنۡهُ وَمَغۡفِرَةٗ وَرَحۡمَةٗۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمًا
(Ari byo): inzego (z’ikirenga mu ijuru), imbabazi ndetse n’impuhwe bimuturutseho. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ تَوَفَّىٰهُمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ ظَالِمِيٓ أَنفُسِهِمۡ قَالُواْ فِيمَ كُنتُمۡۖ قَالُواْ كُنَّا مُسۡتَضۡعَفِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ قَالُوٓاْ أَلَمۡ تَكُنۡ أَرۡضُ ٱللَّهِ وَٰسِعَةٗ فَتُهَاجِرُواْ فِيهَاۚ فَأُوْلَٰٓئِكَ مَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَسَآءَتۡ مَصِيرًا
Mu by’ukuri ba bandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati “Mwari mu biki?” Bakabasubiza bati “Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi.” Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati “Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?” Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا ٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلرِّجَالِ وَٱلنِّسَآءِ وَٱلۡوِلۡدَٰنِ لَا يَسۡتَطِيعُونَ حِيلَةٗ وَلَا يَهۡتَدُونَ سَبِيلٗا
Uretse abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana badashoboye kwirwanaho cyangwa kuyoboka inzira (yo kwimuka).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأُوْلَٰٓئِكَ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَعۡفُوَ عَنۡهُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَفُوًّا غَفُورٗا
Abo Allah azabahanaguraho ibyaha, kandi Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Umunyembabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَمَن يُهَاجِرۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ يَجِدۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُرَٰغَمٗا كَثِيرٗا وَسَعَةٗۚ وَمَن يَخۡرُجۡ مِنۢ بَيۡتِهِۦ مُهَاجِرًا إِلَى ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ ثُمَّ يُدۡرِكۡهُ ٱلۡمَوۡتُ فَقَدۡ وَقَعَ أَجۡرُهُۥ عَلَى ٱللَّهِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
N’uzimuka kubera idini rya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha bihebuje, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا ضَرَبۡتُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٌ أَن تَقۡصُرُواْ مِنَ ٱلصَّلَوٰةِ إِنۡ خِفۡتُمۡ أَن يَفۡتِنَكُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْۚ إِنَّ ٱلۡكَٰفِرِينَ كَانُواْ لَكُمۡ عَدُوّٗا مُّبِينٗا
Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya iswala (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذَا كُنتَ فِيهِمۡ فَأَقَمۡتَ لَهُمُ ٱلصَّلَوٰةَ فَلۡتَقُمۡ طَآئِفَةٞ مِّنۡهُم مَّعَكَ وَلۡيَأۡخُذُوٓاْ أَسۡلِحَتَهُمۡۖ فَإِذَا سَجَدُواْ فَلۡيَكُونُواْ مِن وَرَآئِكُمۡ وَلۡتَأۡتِ طَآئِفَةٌ أُخۡرَىٰ لَمۡ يُصَلُّواْ فَلۡيُصَلُّواْ مَعَكَ وَلۡيَأۡخُذُواْ حِذۡرَهُمۡ وَأَسۡلِحَتَهُمۡۗ وَدَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡ تَغۡفُلُونَ عَنۡ أَسۡلِحَتِكُمۡ وَأَمۡتِعَتِكُمۡ فَيَمِيلُونَ عَلَيۡكُم مَّيۡلَةٗ وَٰحِدَةٗۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ إِن كَانَ بِكُمۡ أَذٗى مِّن مَّطَرٍ أَوۡ كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَن تَضَعُوٓاْ أَسۡلِحَتَكُمۡۖ وَخُذُواْ حِذۡرَكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا
N’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu iswala, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rijye rihagararana na we mu iswala rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasali naryo risali hamwe nawe, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo.[1] Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza.
[1] Uyu murongo ugaragaza uburyo bwihariye bwo gukora iswala mu gihe cy’urugamba.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَإِذَا قَضَيۡتُمُ ٱلصَّلَوٰةَ فَٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ قِيَٰمٗا وَقُعُودٗا وَعَلَىٰ جُنُوبِكُمۡۚ فَإِذَا ٱطۡمَأۡنَنتُمۡ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَۚ إِنَّ ٱلصَّلَوٰةَ كَانَتۡ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ كِتَٰبٗا مَّوۡقُوتٗا
Nimurangiza gusali, mujye musingiza Allah muhagaze, mwicaye, munaryamye. Ariko mu gihe mutekanye, mujye muhozaho iswala (mu buryo busanzwe). Mu by’ukuri, iswala[1] ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe kigenwe.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَا تَهِنُواْ فِي ٱبۡتِغَآءِ ٱلۡقَوۡمِۖ إِن تَكُونُواْ تَأۡلَمُونَ فَإِنَّهُمۡ يَأۡلَمُونَ كَمَا تَأۡلَمُونَۖ وَتَرۡجُونَ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا يَرۡجُونَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمًا
Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nkamwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ لِتَحۡكُمَ بَيۡنَ ٱلنَّاسِ بِمَآ أَرَىٰكَ ٱللَّهُۚ وَلَا تَكُن لِّلۡخَآئِنِينَ خَصِيمٗا
Mu by’ukuri, twaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, kugira ngo ukiranure abantu ukoresheje ibyo Allah yakwigishije, kandi ntukavuganire abahemu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱسۡتَغۡفِرِ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Unasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَا تُجَٰدِلۡ عَنِ ٱلَّذِينَ يَخۡتَانُونَ أَنفُسَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ خَوَّانًا أَثِيمٗا
Kandi ntukavuganire ba bandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَسۡتَخۡفُونَ مِنَ ٱلنَّاسِ وَلَا يَسۡتَخۡفُونَ مِنَ ٱللَّهِ وَهُوَ مَعَهُمۡ إِذۡ يُبَيِّتُونَ مَا لَا يَرۡضَىٰ مِنَ ٱلۡقَوۡلِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطًا
Bihisha abantu (bagakora ibibi), ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
هَٰٓأَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ جَٰدَلۡتُمۡ عَنۡهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا فَمَن يُجَٰدِلُ ٱللَّهَ عَنۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَم مَّن يَكُونُ عَلَيۡهِمۡ وَكِيلٗا
Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَعۡمَلۡ سُوٓءًا أَوۡ يَظۡلِمۡ نَفۡسَهُۥ ثُمَّ يَسۡتَغۡفِرِ ٱللَّهَ يَجِدِ ٱللَّهَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
N’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَكۡسِبۡ إِثۡمٗا فَإِنَّمَا يَكۡسِبُهُۥ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
N’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَكۡسِبۡ خَطِيٓـَٔةً أَوۡ إِثۡمٗا ثُمَّ يَرۡمِ بِهِۦ بَرِيٓـٔٗا فَقَدِ ٱحۡتَمَلَ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
N’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكَ وَرَحۡمَتُهُۥ لَهَمَّت طَّآئِفَةٞ مِّنۡهُمۡ أَن يُضِلُّوكَ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡۖ وَمَا يَضُرُّونَكَ مِن شَيۡءٖۚ وَأَنزَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَعَلَّمَكَ مَا لَمۡ تَكُن تَعۡلَمُۚ وَكَانَ فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكَ عَظِيمٗا
Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara ntawe bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ لَّا خَيۡرَ فِي كَثِيرٖ مِّن نَّجۡوَىٰهُمۡ إِلَّا مَنۡ أَمَرَ بِصَدَقَةٍ أَوۡ مَعۡرُوفٍ أَوۡ إِصۡلَٰحِۭ بَيۡنَ ٱلنَّاسِۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ ٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِ ٱللَّهِ فَسَوۡفَ نُؤۡتِيهِ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Nta cyiza na kimwe kiba muri byinshi mu biganiro byabo by’ibanga, keretse (ibiganiro) by’ubwiriza gutanga amaturo, gukora ibikorwa byiza cyangwa kunga abantu. N’uzakora ibyo agamije kwishimirwa na Allah, tuzamugororera ibihembo bihambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يُشَاقِقِ ٱلرَّسُولَ مِنۢ بَعۡدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُ ٱلۡهُدَىٰ وَيَتَّبِعۡ غَيۡرَ سَبِيلِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ نُوَلِّهِۦ مَا تَوَلَّىٰ وَنُصۡلِهِۦ جَهَنَّمَۖ وَسَآءَتۡ مَصِيرًا
N’uzanyuranya n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko umuyoboro w’ukuri umugaragariye, agakurikira inzira itari iy’abemera; tuzamurekera mu byo yahisemo, ndetse tumwinjize mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ryo shyikiro ribi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُۚ وَمَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا
Mu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِن يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ إِنَٰثٗا وَإِن يَدۡعُونَ إِلَّا شَيۡطَٰنٗا مَّرِيدٗا
(Abasenga ibitari Allah) nta kindi basenga kitari ibigirwamana by’ibigore mu cyimbo cya (Allah), kandi nta n’ikindi basenga kitari Shitani wigometse,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّعَنَهُ ٱللَّهُۘ وَقَالَ لَأَتَّخِذَنَّ مِنۡ عِبَادِكَ نَصِيبٗا مَّفۡرُوضٗا
Allah akaba yaramuvumye. Nuko (Shitani na we) aravuga ati “Rwose (ndahiye ko) nzagira bamwe mu bagaragu bawe nigarurira.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَأُضِلَّنَّهُمۡ وَلَأُمَنِّيَنَّهُمۡ وَلَأٓمُرَنَّهُمۡ فَلَيُبَتِّكُنَّ ءَاذَانَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ وَلَأٓمُرَنَّهُمۡ فَلَيُغَيِّرُنَّ خَلۡقَ ٱللَّهِۚ وَمَن يَتَّخِذِ ٱلشَّيۡطَٰنَ وَلِيّٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِ فَقَدۡ خَسِرَ خُسۡرَانٗا مُّبِينٗا
Kandi rwose nzabayobya, nzabizeza ibinyoma, kandi nzabategeka guca amatwi y’amatungo,[1] nzanabategeka guhindura kamere ndemano y’ibiremwa bya Allah. Kandi uzagira Shitani inshuti aretse Allah, azaba agize igihombo kigaragara.
[1] Guca amatwi y’amatungo byakorwaga n’ababangikanyamana nk’ikimenyetso cyarangaga amatungo yagombaga kumurikirwa ibigirwamana.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَعِدُهُمۡ وَيُمَنِّيهِمۡۖ وَمَا يَعِدُهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ إِلَّا غُرُورًا
(Shitani) abasezeranya (ibinyoma), akanabizeza (ibyo batazabona). Kandi nta cyo Shitani abizeza kitari ibishuko;
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ مَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُ وَلَا يَجِدُونَ عَنۡهَا مَحِيصٗا
Abo ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi ntibazabona aho bawuhungira.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَنُدۡخِلُهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٗاۚ وَمَنۡ أَصۡدَقُ مِنَ ٱللَّهِ قِيلٗا
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّيۡسَ بِأَمَانِيِّكُمۡ وَلَآ أَمَانِيِّ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِۗ مَن يَعۡمَلۡ سُوٓءٗا يُجۡزَ بِهِۦ وَلَا يَجِدۡ لَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
(Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bw’ibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ وَلَا يُظۡلَمُونَ نَقِيرٗا
N’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَنۡ أَحۡسَنُ دِينٗا مِّمَّنۡ أَسۡلَمَ وَجۡهَهُۥ لِلَّهِ وَهُوَ مُحۡسِنٞ وَٱتَّبَعَ مِلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۗ وَٱتَّخَذَ ٱللَّهُ إِبۡرَٰهِيمَ خَلِيلٗا
Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’ukora ibyiza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٖ مُّحِيطٗا
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَيَسۡتَفۡتُونَكَ فِي ٱلنِّسَآءِۖ قُلِ ٱللَّهُ يُفۡتِيكُمۡ فِيهِنَّ وَمَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ فِي يَتَٰمَى ٱلنِّسَآءِ ٱلَّٰتِي لَا تُؤۡتُونَهُنَّ مَا كُتِبَ لَهُنَّ وَتَرۡغَبُونَ أَن تَنكِحُوهُنَّ وَٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلۡوِلۡدَٰنِ وَأَن تَقُومُواْ لِلۡيَتَٰمَىٰ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَمَا تَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِهِۦ عَلِيمٗا
Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti “Allah abaciriye iteka ku birebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’imfubyi ba bandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (arabasobanurira) ibijyanye n’abana (bakiri bato) b’abanyantege nke ndetse no kugirira ubutabera imfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنِ ٱمۡرَأَةٌ خَافَتۡ مِنۢ بَعۡلِهَا نُشُوزًا أَوۡ إِعۡرَاضٗا فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡهِمَآ أَن يُصۡلِحَا بَيۡنَهُمَا صُلۡحٗاۚ وَٱلصُّلۡحُ خَيۡرٞۗ وَأُحۡضِرَتِ ٱلۡأَنفُسُ ٱلشُّحَّۚ وَإِن تُحۡسِنُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَن تَسۡتَطِيعُوٓاْ أَن تَعۡدِلُواْ بَيۡنَ ٱلنِّسَآءِ وَلَوۡ حَرَصۡتُمۡۖ فَلَا تَمِيلُواْ كُلَّ ٱلۡمَيۡلِ فَتَذَرُوهَا كَٱلۡمُعَلَّقَةِۚ وَإِن تُصۡلِحُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka ba nyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِن يَتَفَرَّقَا يُغۡنِ ٱللَّهُ كُلّٗا مِّن سَعَتِهِۦۚ وَكَانَ ٱللَّهُ وَٰسِعًا حَكِيمٗا
Ariko (abashakanye) nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَلَقَدۡ وَصَّيۡنَا ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَإِيَّاكُمۡ أَنِ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ وَإِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَنِيًّا حَمِيدٗا
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twategetse abahawe Igitabo mbere yanyu ndetse namwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa bihebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلًا
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِن يَشَأۡ يُذۡهِبۡكُمۡ أَيُّهَا ٱلنَّاسُ وَيَأۡتِ بِـَٔاخَرِينَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ ذَٰلِكَ قَدِيرٗا
Aramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَّن كَانَ يُرِيدُ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا فَعِندَ ٱللَّهِ ثَوَابُ ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ سَمِيعَۢا بَصِيرٗا
Ushaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُونُواْ قَوَّٰمِينَ بِٱلۡقِسۡطِ شُهَدَآءَ لِلَّهِ وَلَوۡ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۡ أَوِ ٱلۡوَٰلِدَيۡنِ وَٱلۡأَقۡرَبِينَۚ إِن يَكُنۡ غَنِيًّا أَوۡ فَقِيرٗا فَٱللَّهُ أَوۡلَىٰ بِهِمَاۖ فَلَا تَتَّبِعُواْ ٱلۡهَوَىٰٓ أَن تَعۡدِلُواْۚ وَإِن تَلۡوُۥٓاْ أَوۡ تُعۡرِضُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Yemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo mwaba mwishinja ubwanyu, mushinja ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano. N’ubwo (utangwaho ubuhamya) yaba ari umukungu cyangwa umukene (ntimuzagire uwo mubera), Allah ni We w’ibanze kuri bo bombi. Bityo ntimuzakurikire irari ngo ribabuze kugira ubutabera; kandi nimutanga ubuhamya bw’ikinyoma cyangwa mukirengagiza (ukuri), mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ ءَامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِي نَزَّلَ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِن قَبۡلُۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا
Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ثُمَّ كَفَرُواْ ثُمَّ ءَامَنُواْ ثُمَّ كَفَرُواْ ثُمَّ ٱزۡدَادُواْ كُفۡرٗا لَّمۡ يَكُنِ ٱللَّهُ لِيَغۡفِرَ لَهُمۡ وَلَا لِيَهۡدِيَهُمۡ سَبِيلَۢا
Mu by’ukuri ba bandi bemeye hanyuma bagahakana, maze bakongera bakemera nanone bakongera bagahakana, hanyuma bakarushaho kongera ubuhakanyi, Allah ntabwo azabababarira kandi nta n’ubwo azabayobora inzira (itunganye).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
بَشِّرِ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ بِأَنَّ لَهُمۡ عَذَابًا أَلِيمًا
Geza inkuru ku ndyarya y’uko zizahanishwa ibihano bibabaza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِينَ يَتَّخِذُونَ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۚ أَيَبۡتَغُونَ عِندَهُمُ ٱلۡعِزَّةَ فَإِنَّ ٱلۡعِزَّةَ لِلَّهِ جَمِيعٗا
Ba bandi bagira abahakanyi inshuti baretse abemera, ese baba babashakaho igitinyiro? Mu by’ukuri, icyubahiro cyose ni icya Allah.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَدۡ نَزَّلَ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ أَنۡ إِذَا سَمِعۡتُمۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ يُكۡفَرُ بِهَا وَيُسۡتَهۡزَأُ بِهَا فَلَا تَقۡعُدُواْ مَعَهُمۡ حَتَّىٰ يَخُوضُواْ فِي حَدِيثٍ غَيۡرِهِۦٓ إِنَّكُمۡ إِذٗا مِّثۡلُهُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ جَامِعُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡكَٰفِرِينَ فِي جَهَنَّمَ جَمِيعًا
Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِينَ يَتَرَبَّصُونَ بِكُمۡ فَإِن كَانَ لَكُمۡ فَتۡحٞ مِّنَ ٱللَّهِ قَالُوٓاْ أَلَمۡ نَكُن مَّعَكُمۡ وَإِن كَانَ لِلۡكَٰفِرِينَ نَصِيبٞ قَالُوٓاْ أَلَمۡ نَسۡتَحۡوِذۡ عَلَيۡكُمۡ وَنَمۡنَعۡكُم مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۚ فَٱللَّهُ يَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَلَن يَجۡعَلَ ٱللَّهُ لِلۡكَٰفِرِينَ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ سَبِيلًا
Ba bandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati “Ese ntitwari kumwe namwe?” Nyamara iyo abahakanyi batsinze barababwira bati “Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu (tukabakingira ikibaba) tukanabarinda abemera?” Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَهُوَ خَٰدِعُهُمۡ وَإِذَا قَامُوٓاْ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ قَامُواْ كُسَالَىٰ يُرَآءُونَ ٱلنَّاسَ وَلَا يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ إِلَّا قَلِيلٗا
Mu by’ukuri indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko We akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusali, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مُّذَبۡذَبِينَ بَيۡنَ ذَٰلِكَ لَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ وَلَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلٗا
Baba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۚ أَتُرِيدُونَ أَن تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ عَلَيۡكُمۡ سُلۡطَٰنٗا مُّبِينًا
Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ فِي ٱلدَّرۡكِ ٱلۡأَسۡفَلِ مِنَ ٱلنَّارِ وَلَن تَجِدَ لَهُمۡ نَصِيرًا
Mu by’ukuri indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَٱعۡتَصَمُواْ بِٱللَّهِ وَأَخۡلَصُواْ دِينَهُمۡ لِلَّهِ فَأُوْلَٰٓئِكَ مَعَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ وَسَوۡفَ يُؤۡتِ ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Uretse ba bandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba abemeramana ibihembo bihambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَّا يَفۡعَلُ ٱللَّهُ بِعَذَابِكُمۡ إِن شَكَرۡتُمۡ وَءَامَنتُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ شَاكِرًا عَلِيمٗا
Ese Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ لَّا يُحِبُّ ٱللَّهُ ٱلۡجَهۡرَ بِٱلسُّوٓءِ مِنَ ٱلۡقَوۡلِ إِلَّا مَن ظُلِمَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ سَمِيعًا عَلِيمًا
Allah ntakunda (ko umuntu) yigamba ibibi yakoze mu ruhame, uretse uwarenganyijwe (ushobora kuvuga ibibi by’uwamurenganyije). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِن تُبۡدُواْ خَيۡرًا أَوۡ تُخۡفُوهُ أَوۡ تَعۡفُواْ عَن سُوٓءٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَفُوّٗا قَدِيرًا
Mwashyira icyiza ahagaragara cyangwa mukagihisha, cyangwa se mukababarira ikibi; mu by’ukuri, Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Ushobora byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡفُرُونَ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَيُرِيدُونَ أَن يُفَرِّقُواْ بَيۡنَ ٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَيَقُولُونَ نُؤۡمِنُ بِبَعۡضٖ وَنَكۡفُرُ بِبَعۡضٖ وَيُرِيدُونَ أَن يَتَّخِذُواْ بَيۡنَ ذَٰلِكَ سَبِيلًا
Mu by’ukuri ba bandi bahakana Allah n’Intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’Intumwa ze, bavuga bati “Twemera zimwe tugahakana izindi”, bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ حَقّٗاۚ وَأَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Abo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦ وَلَمۡ يُفَرِّقُواْ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّنۡهُمۡ أُوْلَٰٓئِكَ سَوۡفَ يُؤۡتِيهِمۡ أُجُورَهُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Naho ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَسۡـَٔلُكَ أَهۡلُ ٱلۡكِتَٰبِ أَن تُنَزِّلَ عَلَيۡهِمۡ كِتَٰبٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِۚ فَقَدۡ سَأَلُواْ مُوسَىٰٓ أَكۡبَرَ مِن ذَٰلِكَ فَقَالُوٓاْ أَرِنَا ٱللَّهَ جَهۡرَةٗ فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ بِظُلۡمِهِمۡۚ ثُمَّ ٱتَّخَذُواْ ٱلۡعِجۡلَ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَتۡهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُ فَعَفَوۡنَا عَن ذَٰلِكَۚ وَءَاتَيۡنَا مُوسَىٰ سُلۡطَٰنٗا مُّبِينٗا
Abahawe igitabo (Abayahudi) bagusaba ko ubamanurira igitabo giturutse mu ijuru. Mu by’ukuri, basabye Musa ibirenze ibyo, ubwo bamubwiraga bati “Twereke Allah imbona nkubone”, maze bagahita bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba kubera guhakana kwabo. Nuko bigirira akamasa (ikigirwamana) nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Ariko ibyo twarabibababariye. Twanahaye Musa ibimenyetso bigaragara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَرَفَعۡنَا فَوۡقَهُمُ ٱلطُّورَ بِمِيثَٰقِهِمۡ وَقُلۡنَا لَهُمُ ٱدۡخُلُواْ ٱلۡبَابَ سُجَّدٗا وَقُلۡنَا لَهُمۡ لَا تَعۡدُواْ فِي ٱلسَّبۡتِ وَأَخَذۡنَا مِنۡهُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا
Tuzamura hejuru yabo umusozi wa Twuur (wa Sinayi) kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti “Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti “Ntimuzarengere isabato.” Kandi twagiranye na bo isezerano rikomeye (ariko ntibaryubahiriza).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَبِمَا نَقۡضِهِم مِّيثَٰقَهُمۡ وَكُفۡرِهِم بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَقَتۡلِهِمُ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَقَوۡلِهِمۡ قُلُوبُنَا غُلۡفُۢۚ بَلۡ طَبَعَ ٱللَّهُ عَلَيۡهَا بِكُفۡرِهِمۡ فَلَا يُؤۡمِنُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
(Ndetse twarabavumye) kubera kwica kwabo isezerano rikomeye, guhakana amagambo ya Allah, kwica abahanuzi babarenganyije ndetse no kuvuga bati “Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva).” Ahubwo Allah yarayidanangiye kubera ubuhakanyi bwabo, bityo ntibemera uretse gake.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَبِكُفۡرِهِمۡ وَقَوۡلِهِمۡ عَلَىٰ مَرۡيَمَ بُهۡتَٰنًا عَظِيمٗا
Kandi (twarabavumye) kubera ubuhakanyi bwabo n’imvugo yabo yuje ikinyoma gihambaye bagiriye Mariyamu (bamushinja ubusambanyi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَوۡلِهِمۡ إِنَّا قَتَلۡنَا ٱلۡمَسِيحَ عِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ رَسُولَ ٱللَّهِ وَمَا قَتَلُوهُ وَمَا صَلَبُوهُ وَلَٰكِن شُبِّهَ لَهُمۡۚ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُۚ مَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍ إِلَّا ٱتِّبَاعَ ٱلظَّنِّۚ وَمَا قَتَلُوهُ يَقِينَۢا
No ku bw’imvugo yabo igira iti “Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah.” Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri ba bandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa na we). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
بَل رَّفَعَهُ ٱللَّهُ إِلَيۡهِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمٗا
Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِن مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ إِلَّا لَيُؤۡمِنَنَّ بِهِۦ قَبۡلَ مَوۡتِهِۦۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يَكُونُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا
Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe.[1] Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo.
[1] Mbere yo gupfa kwe bifite ibisobanuro bibiri: - Bisobanuye ko nyuma y’uko Yesu azagaruka ku isi avuye mu Ijuru aho ari ubu, nawe igihe cye cyo gupfa kizagera. Aho rero ni ho abataramwemeraga cyangwa abamwemeraga ukundi bamwita Imana, bazemera nyabyo ko ari Intumwa y’Imana atari Imana. -Mbere yo gupfa k’uwahawe igitabo (Umuyahudi cyangwa Umunaswara); ubwo Malayika ushinzwe gukuramo roho z’ibiremwa azaba amugezeho, icyo gihe ni bwo yemera ko Yesu yari Intumwa ya Allah atari Imana, nyamara uko kwemera nta cyo kuba kukimumariye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَبِظُلۡمٖ مِّنَ ٱلَّذِينَ هَادُواْ حَرَّمۡنَا عَلَيۡهِمۡ طَيِّبَٰتٍ أُحِلَّتۡ لَهُمۡ وَبِصَدِّهِمۡ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ كَثِيرٗا
Kubera ibikorwa bibi by’Abayahudi no gukumira (abantu) cyane kugana inzira ya Allah, twabaziririje ibyiza (mu biribwa) byari bibaziruriwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَخۡذِهِمُ ٱلرِّبَوٰاْ وَقَدۡ نُهُواْ عَنۡهُ وَأَكۡلِهِمۡ أَمۡوَٰلَ ٱلنَّاسِ بِٱلۡبَٰطِلِۚ وَأَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ مِنۡهُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا
No kwakira Riba[1] kwabo kandi barayibujijwe, ndetse no kurya imitungo y’abantu kwabo mu buriganya. Kandi abahakanyi muri bo twabateguriye ibihano bibabaza.
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul Baqarat, umurongo wa 275.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّٰكِنِ ٱلرَّٰسِخُونَ فِي ٱلۡعِلۡمِ مِنۡهُمۡ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ يُؤۡمِنُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلِكَۚ وَٱلۡمُقِيمِينَ ٱلصَّلَوٰةَۚ وَٱلۡمُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ أُوْلَٰٓئِكَ سَنُؤۡتِيهِمۡ أَجۡرًا عَظِيمًا
Cyakora abacengeye mu bumenyi muri bo n’abemera; bemera ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe; bagahozaho iswala,[1] abatanga amaturo, ndetse n’abemera Allah n’umunsi w’imperuka; abo tuzabahemba ibihembo bihambaye.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Suratul Baqarat.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ إِنَّآ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ كَمَآ أَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ نُوحٖ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ مِنۢ بَعۡدِهِۦۚ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ وَٱلۡأَسۡبَاطِ وَعِيسَىٰ وَأَيُّوبَ وَيُونُسَ وَهَٰرُونَ وَسُلَيۡمَٰنَۚ وَءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ زَبُورٗا
Mu by’ukuri, twaguhishuriye (ubutumwa) nk’uko twahishuriye Nuhu (Nowa) n’abahanuzi baje nyuma ye, twanahishuriye Ibrahim (Aburahamu), Ismail (Ishimayeli), Is’haq (Isaka), Yaqub (Yakobo) n’urubyaro rwe, Issa (Yesu), Ayub (Yobu), Yunus (Yonasi), Haruna (Aroni) na Sulaiman (Salomoni); naho Dawud (Dawudi) twamuhaye Zaburi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَرُسُلٗا قَدۡ قَصَصۡنَٰهُمۡ عَلَيۡكَ مِن قَبۡلُ وَرُسُلٗا لَّمۡ نَقۡصُصۡهُمۡ عَلَيۡكَۚ وَكَلَّمَ ٱللَّهُ مُوسَىٰ تَكۡلِيمٗا
Kandi (twohereje) Intumwa twakubwiye ibyazo mbere (y’ihishurwa ry’uyu murongo), hakaba n’Intumwa tutakubwiye ibyazo. Kandi Allah yavugishije Musa mu buryo butaziguye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رُّسُلٗا مُّبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَى ٱللَّهِ حُجَّةُۢ بَعۡدَ ٱلرُّسُلِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمٗا
Izo ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza Intumwa. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّٰكِنِ ٱللَّهُ يَشۡهَدُ بِمَآ أَنزَلَ إِلَيۡكَۖ أَنزَلَهُۥ بِعِلۡمِهِۦۖ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَشۡهَدُونَۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدًا
Ariko (nibaguhakana yewe Muhamadi), Allah ahamya ibyo yaguhishuriye; yabihishuye (bishingiye) ku bumenyi bwe ndetse n’abamalayika bahamya (ukuri kwabyo). Kandi Allah arahagije kuba Umuhamya.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ قَدۡ ضَلُّواْ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kugana) inzira ya Allah, rwose bayobye bikabije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَظَلَمُواْ لَمۡ يَكُنِ ٱللَّهُ لِيَغۡفِرَ لَهُمۡ وَلَا لِيَهۡدِيَهُمۡ طَرِيقًا
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakora ibidatunganye, Allah ntazabababarira kandi ntazabayobora inzira itunganye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا طَرِيقَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Uretse (kubayobora) inzira yo mu muriro wa Jahanamu, bazabamo ubuziraherezo; kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدۡ جَآءَكُمُ ٱلرَّسُولُ بِٱلۡحَقِّ مِن رَّبِّكُمۡ فَـَٔامِنُواْ خَيۡرٗا لَّكُمۡۚ وَإِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَا تَغۡلُواْ فِي دِينِكُمۡ وَلَا تَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡحَقَّۚ إِنَّمَا ٱلۡمَسِيحُ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ رَسُولُ ٱللَّهِ وَكَلِمَتُهُۥٓ أَلۡقَىٰهَآ إِلَىٰ مَرۡيَمَ وَرُوحٞ مِّنۡهُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦۖ وَلَا تَقُولُواْ ثَلَٰثَةٌۚ ٱنتَهُواْ خَيۡرٗا لَّكُمۡۚ إِنَّمَا ٱللَّهُ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ سُبۡحَٰنَهُۥٓ أَن يَكُونَ لَهُۥ وَلَدٞۘ لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Yemwe abahawe igitabo (Abanaswara)![1] Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge kuri Allah ibitari ukuri. Mu by’ukuri, Mesiya Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye[2] yohereje muri Mariyamu ndetse na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ze kandi ntimukavuge “Ubutatu!” Musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[2] Kuba Yesu yitwa “Ijambo rya Allah” bisobanuye ko yabayeho ku bw’ijambo ry’Imana yategetse ngo “Baho”, nuko abaho; nyina amubyara nta mugabo babonanye. Iri jambo rikaba ari naryo Allah akoresha iyo aca iteka ku bintu yagennye ko bibaho; nk’uko bigaragara mu mirongo itandukanye ya Qur’an.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَّن يَسۡتَنكِفَ ٱلۡمَسِيحُ أَن يَكُونَ عَبۡدٗا لِّلَّهِ وَلَا ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ ٱلۡمُقَرَّبُونَۚ وَمَن يَسۡتَنكِفۡ عَنۡ عِبَادَتِهِۦ وَيَسۡتَكۡبِرۡ فَسَيَحۡشُرُهُمۡ إِلَيۡهِ جَمِيعٗا
Mesiya (Yesu mwene Mariya) n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمۡ أُجُورَهُمۡ وَيَزِيدُهُم مِّن فَضۡلِهِۦۖ وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱسۡتَنكَفُواْ وَٱسۡتَكۡبَرُواْ فَيُعَذِّبُهُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا وَلَا يَجِدُونَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Naho ba bandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, azabagororera ingororano zabo zuzuye, anabongerere mu ngabire ze. Ariko ba bandi banze kumugaragira bakanibona, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza. Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدۡ جَآءَكُم بُرۡهَٰنٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكُمۡ نُورٗا مُّبِينٗا
Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَٱعۡتَصَمُواْ بِهِۦ فَسَيُدۡخِلُهُمۡ فِي رَحۡمَةٖ مِّنۡهُ وَفَضۡلٖ وَيَهۡدِيهِمۡ إِلَيۡهِ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Bityo ba bandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri We (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n’ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَسۡتَفۡتُونَكَ قُلِ ٱللَّهُ يُفۡتِيكُمۡ فِي ٱلۡكَلَٰلَةِۚ إِنِ ٱمۡرُؤٌاْ هَلَكَ لَيۡسَ لَهُۥ وَلَدٞ وَلَهُۥٓ أُخۡتٞ فَلَهَا نِصۡفُ مَا تَرَكَۚ وَهُوَ يَرِثُهَآ إِن لَّمۡ يَكُن لَّهَا وَلَدٞۚ فَإِن كَانَتَا ٱثۡنَتَيۡنِ فَلَهُمَا ٱلثُّلُثَانِ مِمَّا تَرَكَۚ وَإِن كَانُوٓاْ إِخۡوَةٗ رِّجَالٗا وَنِسَآءٗ فَلِلذَّكَرِ مِثۡلُ حَظِّ ٱلۡأُنثَيَيۡنِۗ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ أَن تَضِلُّواْۗ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمُۢ
Baragusobanuza (yewe Muhamadi ku bijyanye n’amategeko y’izungura). Vuga uti “Allah aciye iteka ku byerekeye inshike; igihe umuntu apfuye adasize umwana (cyangwa se umubyeyi), ariko asize mushiki we, ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yasize. Iyo (uwapfuye) yari umugore kandi akaba nta mwana asize, musaza we aramuzungura. Naho iyo (bashiki be) ari babiri (cyangwa barenzeho), bahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo yasize. Baba ari abavandimwe b’igitsina gabo na gore; icyo gihe umuhungu ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri.” (Uko ni ko) Allah abasobanurira (amategeko ye) kugira ngo mutayoba. Kandi Allah ni Umumenyi wa buri kintu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আন-নিছা
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ترجمة معاني القرآن الكريم إلى اللغة الكينيارواندية، ترجمها فريق جمعية مسلمي روندا.

বন্ধ