Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আদ-দুখান   আয়াত:

Dukhanu

حمٓ
Haa Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu bice (amasura) byatambutse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّآ أَنزَلۡنَٰهُ فِي لَيۡلَةٖ مُّبَٰرَكَةٍۚ إِنَّا كُنَّا مُنذِرِينَ
Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فِيهَا يُفۡرَقُ كُلُّ أَمۡرٍ حَكِيمٍ
Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡرٗا مِّنۡ عِندِنَآۚ إِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ
Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri ni twe twohereza (Intumwa),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ يَلۡعَبُونَ
Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَٱرۡتَقِبۡ يَوۡمَ تَأۡتِي ٱلسَّمَآءُ بِدُخَانٖ مُّبِينٖ
Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَغۡشَى ٱلنَّاسَۖ هَٰذَا عَذَابٌ أَلِيمٞ
Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَّبَّنَا ٱكۡشِفۡ عَنَّا ٱلۡعَذَابَ إِنَّا مُؤۡمِنُونَ
(Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَنَّىٰ لَهُمُ ٱلذِّكۡرَىٰ وَقَدۡ جَآءَهُمۡ رَسُولٞ مُّبِينٞ
Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ تَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ وَقَالُواْ مُعَلَّمٞ مَّجۡنُونٌ
Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّا كَاشِفُواْ ٱلۡعَذَابِ قَلِيلًاۚ إِنَّكُمۡ عَآئِدُونَ
Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَوۡمَ نَبۡطِشُ ٱلۡبَطۡشَةَ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ إِنَّا مُنتَقِمُونَ
Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye, mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَلَقَدۡ فَتَنَّا قَبۡلَهُمۡ قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَ وَجَآءَهُمۡ رَسُولٞ كَرِيمٌ
Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo Intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَنۡ أَدُّوٓاْ إِلَيَّ عِبَادَ ٱللَّهِۖ إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
(Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yizewe iboherejwemo.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আদ-দুখান
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ