Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-আ'ৰাফ   আয়াত:
وَٱذۡكُرُوٓاْ إِذۡ جَعَلَكُمۡ خُلَفَآءَ مِنۢ بَعۡدِ عَادٖ وَبَوَّأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ تَتَّخِذُونَ مِن سُهُولِهَا قُصُورٗا وَتَنۡحِتُونَ ٱلۡجِبَالَ بُيُوتٗاۖ فَٱذۡكُرُوٓاْ ءَالَآءَ ٱللَّهِ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ
Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
قَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ لِلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ لِمَنۡ ءَامَنَ مِنۡهُمۡ أَتَعۡلَمُونَ أَنَّ صَٰلِحٗا مُّرۡسَلٞ مِّن رَّبِّهِۦۚ قَالُوٓاْ إِنَّا بِمَآ أُرۡسِلَ بِهِۦ مُؤۡمِنُونَ
Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be (Intumwa Swalehe), byabwiye abemeramana muri byo bari abanyantege nke biti “Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?” (Abemeramana) baravuga bati “Mu by’ukuri twe twemera ubutumwa yahawe.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
قَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُوٓاْ إِنَّا بِٱلَّذِيٓ ءَامَنتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ
Ba bandi b’abibone baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mwemeye twe turabihakana.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَعَقَرُواْ ٱلنَّاقَةَ وَعَتَوۡاْ عَنۡ أَمۡرِ رَبِّهِمۡ وَقَالُواْ يَٰصَٰلِحُ ٱئۡتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati “Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah).”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلرَّجۡفَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دَارِهِمۡ جَٰثِمِينَ
Ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَتَوَلَّىٰ عَنۡهُمۡ وَقَالَ يَٰقَوۡمِ لَقَدۡ أَبۡلَغۡتُكُمۡ رِسَالَةَ رَبِّي وَنَصَحۡتُ لَكُمۡ وَلَٰكِن لَّا تُحِبُّونَ ٱلنَّٰصِحِينَ
Nuko (Swalehe) arahindukira abatera umugongo, maze aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, mbagira n’inama ariko ntimukunda ababagira inama.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلُوطًا إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ أَتَأۡتُونَ ٱلۡفَٰحِشَةَ مَا سَبَقَكُم بِهَا مِنۡ أَحَدٖ مِّنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Loti yabwiraga abantu be ati “Ese murakora ibikozasoni bitigeze bikorwa na kimwe mu biremwa byabayeho mbere yanyu?”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّكُمۡ لَتَأۡتُونَ ٱلرِّجَالَ شَهۡوَةٗ مِّن دُونِ ٱلنِّسَآءِۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٞ مُّسۡرِفُونَ
Mu by’ukuri mwe murarikira gukorana imibonano n’abagabo bagenzi banyu musize abagore! Ahubwo muri abantu barengera (amategeko ya Allah).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-আ'ৰাফ
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ