Check out the new design

Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande * - Sadržaj prijevodā

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Prijevod značenja Sura: El-Maida   Ajet:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ
Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro.
Tefsiri na arapskom jeziku:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ هَمَّ قَوۡمٌ أَن يَبۡسُطُوٓاْ إِلَيۡكُمۡ أَيۡدِيَهُمۡ فَكَفَّ أَيۡدِيَهُمۡ عَنكُمۡۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimugandukire Allah. Kandi abemeramana bajye biringira Allah.
Tefsiri na arapskom jeziku:
۞ وَلَقَدۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَبَعَثۡنَا مِنۡهُمُ ٱثۡنَيۡ عَشَرَ نَقِيبٗاۖ وَقَالَ ٱللَّهُ إِنِّي مَعَكُمۡۖ لَئِنۡ أَقَمۡتُمُ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَيۡتُمُ ٱلزَّكَوٰةَ وَءَامَنتُم بِرُسُلِي وَعَزَّرۡتُمُوهُمۡ وَأَقۡرَضۡتُمُ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗا لَّأُكَفِّرَنَّ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَلَأُدۡخِلَنَّكُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ فَمَن كَفَرَ بَعۡدَ ذَٰلِكَ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati “Mu by’ukuri, njye ndi kumwe namwe, nimuramuka muhojejeho iswala,[1] mugatanga amaturo, mukemera Intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse.”
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Tefsiri na arapskom jeziku:
فَبِمَا نَقۡضِهِم مِّيثَٰقَهُمۡ لَعَنَّٰهُمۡ وَجَعَلۡنَا قُلُوبَهُمۡ قَٰسِيَةٗۖ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ عَن مَّوَاضِعِهِۦ وَنَسُواْ حَظّٗا مِّمَّا ذُكِّرُواْ بِهِۦۚ وَلَا تَزَالُ تَطَّلِعُ عَلَىٰ خَآئِنَةٖ مِّنۡهُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا مِّنۡهُمۡۖ فَٱعۡفُ عَنۡهُمۡ وَٱصۡفَحۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo (iba nk’urutare) kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo (bayaha ibisobanuro bitari ibyayo), kandi banirengagije igice (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza.
Tefsiri na arapskom jeziku:
 
Prijevod značenja Sura: El-Maida
Indeks sura Broj stranice
 
Prijevod značenja časnog Kur'ana - Prijevod na kinjaruanda jezik - Organizacija muslimana Ruande - Sadržaj prijevodā

Izdano od strane Organizacije muslimana Ruande.

Zatvaranje