[1] Iswala ni inyito ya Kisilamu isobanura ibikorwa runaka biherekejwe n’imvugo runaka bitangirirwa n’ijambo Allah Akbar (Imana isumba byose), bigasozwa n’ijambo Assalaam Alaykum (amahoro y’Imana ababeho) ari byo twakwita Isengesho. Iswala ikaba irimo amoko abiri: Hari iz’itegeko ari zo Umuyisilamu ategetswe gukora ku munsi, n’izitari iz’itegeko z’umugereka twita (Sunat) zisobanurwa mu bitabo by’amategeko y’idini rya Isilamu (Fiq’hi).
[1] Isezerano rya Allah rivugwa hano, ni uko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Allah nk’uko byigishijwe n’Intumwa zose za Allah.
[1] Ukubama kuvugwa hano ni indamutso y’icyubahiro gihebuje.
[1] Amagambo avugwa muri uyu murongo, ni amagambo Allah yigishije Adamu kugira ngo amenye uburyo bwo kwicuza. Ayo magambo aboneka muri Qur’an, igice cya 7, umurongo wa 23.
[1] Isiraheli ni umuhanuzi wa Allah, akaba ari we Yakobo mwene Isaka mwene Aburahamu, ari na we Abayahudi bakomokaho.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[2] Zakat ni ituro, rikaba ari igeno rizwi Umuyisilamu ategekwa gutanga mu mitungo yabugenewe, rigahabwa abantu bari mu byiciro umunani byavuzwe muri Qur’an, igice cya 9:60.
[1] Ubu buryo bwo kwicuza abantu babanje kwicana, ni bwo bwakoreshwaga muri icyo gihe, ariko Imana yaje kubusimbuza kwicuza habayeho gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu yakoze.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki, buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane. Izo nyoni bazohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
[1] Iyi nyito Abanaswara, ubusanzwe ni ijambo ry’icyarabu A-Naswara rikomoka ku izina ry’Umujyi A-Naaswirat ari wo Nazareti umwe mu mijyi igize igihugu cya Palesitina, ukaba ari na wo mujyi Yesu yakomokagamo. Bishatse gusobanura ko Abanaswara ari abakurikiye uwavukiye i Nazareti. Iyi nyito hamwe n’Abahawe igitabo (Ahlul Kitab) ni zo nyito zikoreshwa muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Hadithi), ndetse no mu bitabo bya Kisilamu byo hambere, zigamije kuvuga Abakurikiye ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Yesu (Issa) Imana imuhundagazeho amahoro. Niyo mpamvu n’ahandi hose hari buvugwe abakurikiye Yesu bari buvugwe mu mirongo ya Qur’an turi bukoreshe inyito Abanaswara.
[1] Abayisiraheli bategetswe kutagira icyo bakora ku isabato uretse gusenga Imana byonyine. Nyuma bamwe muri bo babirenzeho bakoresheje amayeri bakaraza imitego yo kuroba amafi mu nyanja kuwa gatanu bakayitegura ku cyumweru, abandi bakabikora ku mugaragaro.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[1] I Madina hari amoko abiri ari yo Awusi na Khaziraji, ayo moko yombi mbere y’uko ayoboka Isilamu yahoraga ashyamiranye, Abayahudi bari batuye i Madina baje gucikamo ibice bibiri, bamwe bifatanya n’ubwoko bwa Awusi abandi na bo bifatanya n’ubwoko bwa Khaziraji. Iyo ayo moko yarwanaga Abayahudi bari ku ruhande rumwe bicaga bene wabo bo ku rundi ruhande. Iyo hagiraga Abayahudi bafatwa bunyago mu ntambara ku ruhande rumwe, bene wabo bo ku rundi ruhande babatangiraga ingurane zo kubabohora. Aha niho babwirwa bati “Niba mubohoza imbohe z’Abayahudi kubera gukurikiza Tawurati, kubera iki mwicana mukanameneshanya kandi na byo bibujijwe muri Tawurati?”
[1] Raa-inaa: Iri jambo risobanura ngo cisha make usome buhoro tukumve. Nyamara mu giheburayo ni ijambo ry’igitutsi, Abayahudi bakaba bararikoresheje bagamije gutuka Intumwa Muhamadi mu rurimi rwabo.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[1] Maqam Ibrahim: Ni ibuye Aburahamu yahagararagaho yubaka Al Ka’abat, na n’ubu haracyari ibimenyetso by’ibirenge bye.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] Qibla: Ni icyerekezo Abayisilamu berekeramo basali. Mu gihe cya mbere berekeraga i Yeruzalemu nyuma yaho Allah abategeka guhindura bakajya basali berekeye ku ngoro ya Al Ka’aba i Maka. Ibyo byabaye mu mwaka wa kabiri nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[1] Ubuzima buvugwa aha ni ubuzima bwa Roho y’uwapfuye mu nzira ya Allah, iyo roho ikomeza kubaho mu byishimo.
[1] Swafa na Maruwa: Ni imisozi ibiri yegeranye n’umusigiti mutagatifu wa Maka.
[2] Hija: Ni umutambagiro mutagatifu ku ngoro (Al Kaabat) ya Allah iri i Maka, ukahakora ibikorwa n’amagambo runaka hagamijwe kwiyegereza Allah mu gihe cyagenwe.
[3] Umurat: Ni ugusura ingoro ya Al Kaaba mu gihe icyo ari cyo cyose ukora ibikorwa byagenwe byo kwiyegereza Allah.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[1] Guhora muri Isilamu (Qiswaasw) bisobanura guhanisha umuntu igihano gisa kandi kinahwanye n’ubugome yakoreye undi, hakurikijwe amategeko ya Isilamu, kandi bikanyura mu nzira y’ubutabera.
[2] Uyu murongo uragaragaza ko hari ubwo hagati mu bantu habaho icyaha cyo kwica ubusanzwe igihano cyacyo ari uko uwishe nawe yicwa mu buryo yishemo, ariko hari ubwo habaho gutanga imbabazi ku wishe, icyo gihe rero iyo uhagarariye uwishwe ababariye uwishe ntiyihorere ahubwo akaka impozamarira, azazikurikirane ku neza, n’usabwa kuzishyura azitange mu buryo bwiza. Ikindi uyu murongo uratugaragariza ko Allah yise uwishe umuvandimwe w’uwishwe mu kwemera, bigaragaza ko icyaha gikuru icyo ari cyo cyose kitari ibangikanyamana muri Isilamu, kitagira uwagikoze umuhakanyi.
[1] Uyu murongo utegeka ugiye gupfa gutanga irage ku babyeyi, wahishuwe mbere y’indi mirongo yo muri Qur’ani igena ibijyanye n’izungura. Nyuma y’aho imirongo y’izungura ihishuriwe yasimbuye itegeko ry’irage ku babyeyi n’abandi bagenerwa umugabane mu izungura, ariko irage risigaraho ku bafitanye isano n’uwatanze irage batagenewe umugabane mu izungura.
[1] Mbere ya Isilamu, abakoraga umutambagiro iyo babaga bamaze kwambara imyenda yabugenewe (Ihiramu), ntabwo bashoboraga kongera kwinjira mu mazu mbere yo gusoza igikorwa cy’umutambagiro. Iyo byabaga ngombwa ko bayinjiramo, bahitagamo kunyura mu zindi nzira batanyuze mu muryango.
[1] Amezi matagatifu hakurikijwe Kalendari ya Kisilamu ni “Ukwezi kwa karindwi (Rajabu), ukwa cumi na kumwe (Dhul Qaada), ukwa cumi n’abiri (Dhul Hija) n’ukwa mbere (Muharamu).
[1] Reba igisobanuro cy’ijambo Umura ku murongo (Ayat) wa 158 muri iyi Surat.
[1] Iminsi mbarwa: Ni iminsi itatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Dhul Hija) kw’ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku mboneka z’ukwezi, ari yo matariki ya 11,12 na 13. Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Abahaji) bamara ahitwa Mina.
[1] Mu ntangiriro za Isilamu, inzoga n’urusimbi byari bitaraziririzwa ariko nyuma y’uko hahishuwe umurongo wa 90 wo muri Surat ul Maidat, byahise biziririzwa burundu.
[1] Imirima ni ahantu umuntu abiba imbuto zikamera. Niyo mpamvu Allah yagereranyije igitsina cy’umugore nk’umurima kuko ari ahashyirwa intanga ngabo zikazavamo abana; bityo ntibyemewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi hatari aho.
[1] Igihe cyabo kigamijwe ni ukuba umugore yahawe n’umugabo we ubutane, akaguma mu rugo igihe cy’imihango itatu, cyangwa akamara amezi atatu ku batari bajya mu mihango n’abatakiyijyamo. Naho yaba atwite akabanza akabyara.
[1] Itegeko rivugwa muri uyu murongo ryo kuba umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we umwaka wose, ryasimbuwe n’itegeko rivuga ko umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we mu gihe cy’amezi ane n’iminsi icumi, nkuko rigaragara mu murongo wa 234 muri iyi Surat.
[1] Nk’uko ijambo Kursiyu ryasobanuwe n’umusangirangendo w’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) witwa Ibun Abass (Imana imwishimire), ni ahantu Allah ashyira ibirenge bye bijyanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, tutagereranya cyangwa ngo dusanishe n’iby’ibiremwa.
[1] Riba: Ni inyito ya Kisilamu isobanura indonke iboneka mu gufatirana umuntu ushaka inguzanyo, ukamwaka inyungu.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.