Check out the new design

Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda * - Índice de traducciones

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traducción de significados Capítulo: Al-Kahf   Versículo:
وَكَذَٰلِكَ أَعۡثَرۡنَا عَلَيۡهِمۡ لِيَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَأَنَّ ٱلسَّاعَةَ لَا رَيۡبَ فِيهَآ إِذۡ يَتَنَٰزَعُونَ بَيۡنَهُمۡ أَمۡرَهُمۡۖ فَقَالُواْ ٱبۡنُواْ عَلَيۡهِم بُنۡيَٰنٗاۖ رَّبُّهُمۡ أَعۡلَمُ بِهِمۡۚ قَالَ ٱلَّذِينَ غَلَبُواْ عَلَىٰٓ أَمۡرِهِمۡ لَنَتَّخِذَنَّ عَلَيۡهِم مَّسۡجِدٗا
Uko ni na ko twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati “Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)”; Nyagasani wabo ni We uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati “Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero.”
Las Exégesis Árabes:
سَيَقُولُونَ ثَلَٰثَةٞ رَّابِعُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ وَيَقُولُونَ خَمۡسَةٞ سَادِسُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ رَجۡمَۢا بِٱلۡغَيۡبِۖ وَيَقُولُونَ سَبۡعَةٞ وَثَامِنُهُمۡ كَلۡبُهُمۡۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ بِعِدَّتِهِم مَّا يَعۡلَمُهُمۡ إِلَّا قَلِيلٞۗ فَلَا تُمَارِ فِيهِمۡ إِلَّا مِرَآءٗ ظَٰهِرٗا وَلَا تَسۡتَفۡتِ فِيهِم مِّنۡهُمۡ أَحَدٗا
(Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati “Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati “Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi”; (abandi na bo) bavuge bati “Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye ni We uzi byimazeyo umubare wabo”; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse bya nyirarureshwa), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko nta yo bazi).
Las Exégesis Árabes:
وَلَا تَقُولَنَّ لِشَاْيۡءٍ إِنِّي فَاعِلٞ ذَٰلِكَ غَدًا
Kandi rwose ntuzagire icyo ari cyo cyose uvuga (wemeza) uti “Nzagikora ejo”,
Las Exégesis Árabes:
إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ وَٱذۡكُر رَّبَّكَ إِذَا نَسِيتَ وَقُلۡ عَسَىٰٓ أَن يَهۡدِيَنِ رَبِّي لِأَقۡرَبَ مِنۡ هَٰذَا رَشَدٗا
Keretse (wongeyeho ijambo rigira riti) ‘Allah nabishaka’. Kandi ujye usingiza Nyagasani wawe igihe wibagiwe (kuvuga uti “Allah nabishaka”), unavuge uti “Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira ziri hafi cyane (y’iyi nkuru y’abantu bo mu buvumo) zo kuyoboka.”
Las Exégesis Árabes:
وَلَبِثُواْ فِي كَهۡفِهِمۡ ثَلَٰثَ مِاْئَةٖ سِنِينَ وَٱزۡدَادُواْ تِسۡعٗا
Kandi bamaze mu buvumo bwabo imyaka magana atatu yiyongeraho (imyaka) icyenda.
Las Exégesis Árabes:
قُلِ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا لَبِثُواْۖ لَهُۥ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ أَبۡصِرۡ بِهِۦ وَأَسۡمِعۡۚ مَا لَهُم مِّن دُونِهِۦ مِن وَلِيّٖ وَلَا يُشۡرِكُ فِي حُكۡمِهِۦٓ أَحَدٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni We uzi neza igihe bamaze (mu buvumo).” Ni We uzi ibitagaragara byo mu birere n’ibyo mu isi. Mbega ukuntu abona neza bitangaje akanumva (buri kintu)! Nta mugenga wundi bafite utari We (Allah), kandi nta we bafatanyije mu guca iteka.
Las Exégesis Árabes:
وَٱتۡلُ مَآ أُوحِيَ إِلَيۡكَ مِن كِتَابِ رَبِّكَۖ لَا مُبَدِّلَ لِكَلِمَٰتِهِۦ وَلَن تَجِدَ مِن دُونِهِۦ مُلۡتَحَدٗا
Unasome ibyo wahishuriwe mu gitabo cya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi). Ntawahindura amagambo ye, kandi nta handi wabona ubuhungiro hatari iwe.
Las Exégesis Árabes:
 
Traducción de significados Capítulo: Al-Kahf
Índice de Capítulos Número de página
 
Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda - Índice de traducciones

Publicada por la Asociación de Musulmanes de Ruanda.

Cerrar