Check out the new design

Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda * - Índice de traducciones

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traducción de significados Capítulo: Al-Baqara   Versículo:
وَلَن تَرۡضَىٰ عَنكَ ٱلۡيَهُودُ وَلَا ٱلنَّصَٰرَىٰ حَتَّىٰ تَتَّبِعَ مِلَّتَهُمۡۗ قُلۡ إِنَّ هُدَى ٱللَّهِ هُوَ ٱلۡهُدَىٰۗ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم بَعۡدَ ٱلَّذِي جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٍ
Kandi Abayahudi n’Abanaswara,[1] ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo.” Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi murinzi cyangwa umutabazi wazagira kwa Allah.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Las Exégesis Árabes:
ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَتۡلُونَهُۥ حَقَّ تِلَاوَتِهِۦٓ أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۗ وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). Naho abagihakana ni bo banyagihombo.
Las Exégesis Árabes:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَنِّي فَضَّلۡتُكُمۡ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
Las Exégesis Árabes:
وَٱتَّقُواْ يَوۡمٗا لَّا تَجۡزِي نَفۡسٌ عَن نَّفۡسٖ شَيۡـٔٗا وَلَا يُقۡبَلُ مِنۡهَا عَدۡلٞ وَلَا تَنفَعُهَا شَفَٰعَةٞ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, maze ingurane ye (yo kwigura) ntiyakirwe, ubuvugizi bwe ntibugire icyo bumumarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
Las Exégesis Árabes:
۞ وَإِذِ ٱبۡتَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِـۧمَ رَبُّهُۥ بِكَلِمَٰتٖ فَأَتَمَّهُنَّۖ قَالَ إِنِّي جَاعِلُكَ لِلنَّاسِ إِمَامٗاۖ قَالَ وَمِن ذُرِّيَّتِيۖ قَالَ لَا يَنَالُ عَهۡدِي ٱلظَّٰلِمِينَ
Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati “Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu.” (Aburahamu) aravuga ati “No mu rubyaro rwanjye?” (Nyagasani) aravuga ati “(Ni byo, ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku nkozi z’ibibi.”
Las Exégesis Árabes:
وَإِذۡ جَعَلۡنَا ٱلۡبَيۡتَ مَثَابَةٗ لِّلنَّاسِ وَأَمۡنٗا وَٱتَّخِذُواْ مِن مَّقَامِ إِبۡرَٰهِـۧمَ مُصَلّٗىۖ وَعَهِدۡنَآ إِلَىٰٓ إِبۡرَٰهِـۧمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ أَن طَهِّرَا بَيۡتِيَ لِلطَّآئِفِينَ وَٱلۡعَٰكِفِينَ وَٱلرُّكَّعِ ٱلسُّجُودِ
Unibuke ubwo ingoro ya (Al Ka’abat) twayigiraga ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi tunabategeka ko aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim)[1] muhagira ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure ingoro yanjye mubigiriye abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basali).
[1] Maqam Ibrahim: Ni ibuye Aburahamu yahagararagaho yubaka Al Ka’abat, na n’ubu haracyari ibimenyetso by’ibirenge bye.
Las Exégesis Árabes:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِـۧمُ رَبِّ ٱجۡعَلۡ هَٰذَا بَلَدًا ءَامِنٗا وَٱرۡزُقۡ أَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ مَنۡ ءَامَنَ مِنۡهُم بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ قَالَ وَمَن كَفَرَ فَأُمَتِّعُهُۥ قَلِيلٗا ثُمَّ أَضۡطَرُّهُۥٓ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلنَّارِۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Uyu murwa (wa Maka) wugire ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo; bemera Allah n’umunsi w’imperuka.” (Nyagasani) aravuga ati “Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro, kandi (umuriro) ni wo shyikiro ribi!
Las Exégesis Árabes:
 
Traducción de significados Capítulo: Al-Baqara
Índice de Capítulos Número de página
 
Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda - Índice de traducciones

Publicada por la Asociación de Musulmanes de Ruanda.

Cerrar