Check out the new design

Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda * - Índice de traducciones

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traducción de significados Capítulo: Al-Ahzaab   Versículo:
يَسۡـَٔلُكَ ٱلنَّاسُ عَنِ ٱلسَّاعَةِۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِۚ وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّ ٱلسَّاعَةَ تَكُونُ قَرِيبًا
(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”'
Las Exégesis Árabes:
إِنَّ ٱللَّهَ لَعَنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَأَعَدَّ لَهُمۡ سَعِيرًا
Mu by’ukuri Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana,
Las Exégesis Árabes:
خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ لَّا يَجِدُونَ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi.
Las Exégesis Árabes:
يَوۡمَ تُقَلَّبُ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ يَقُولُونَ يَٰلَيۡتَنَآ أَطَعۡنَا ٱللَّهَ وَأَطَعۡنَا ٱلرَّسُولَا۠
Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati “Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)!”
Las Exégesis Árabes:
وَقَالُواْ رَبَّنَآ إِنَّآ أَطَعۡنَا سَادَتَنَا وَكُبَرَآءَنَا فَأَضَلُّونَا ٱلسَّبِيلَا۠
Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”
Las Exégesis Árabes:
رَبَّنَآ ءَاتِهِمۡ ضِعۡفَيۡنِ مِنَ ٱلۡعَذَابِ وَٱلۡعَنۡهُمۡ لَعۡنٗا كَبِيرٗا
“Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye.”
Las Exégesis Árabes:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ ءَاذَوۡاْ مُوسَىٰ فَبَرَّأَهُ ٱللَّهُ مِمَّا قَالُواْۚ وَكَانَ عِندَ ٱللَّهِ وَجِيهٗا
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho.[1] Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
[1] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.
Las Exégesis Árabes:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدٗا
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.
Las Exégesis Árabes:
يُصۡلِحۡ لَكُمۡ أَعۡمَٰلَكُمۡ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۗ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ فَازَ فَوۡزًا عَظِيمًا
(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye.
Las Exégesis Árabes:
إِنَّا عَرَضۡنَا ٱلۡأَمَانَةَ عَلَى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱلۡجِبَالِ فَأَبَيۡنَ أَن يَحۡمِلۡنَهَا وَأَشۡفَقۡنَ مِنۡهَا وَحَمَلَهَا ٱلۡإِنسَٰنُۖ إِنَّهُۥ كَانَ ظَلُومٗا جَهُولٗا
Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.
Las Exégesis Árabes:
لِّيُعَذِّبَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ وَيَتُوبَ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمَۢا
(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Las Exégesis Árabes:
 
Traducción de significados Capítulo: Al-Ahzaab
Índice de Capítulos Número de página
 
Traducción de los significados del Sagrado Corán - Traducción al kinyarwanda - Asociación de Musulmanes de Ruanda - Índice de traducciones

Publicada por la Asociación de Musulmanes de Ruanda.

Cerrar