Check out the new design

ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا * - لیست ترجمه ها

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی سوره: نور   آیه:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّبِعُواْ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ وَمَن يَتَّبِعۡ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِ فَإِنَّهُۥ يَأۡمُرُ بِٱلۡفَحۡشَآءِ وَٱلۡمُنكَرِۚ وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ مَا زَكَىٰ مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ أَبَدٗا وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يُزَكِّي مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allah yeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
تفسیرهای عربی:
وَلَا يَأۡتَلِ أُوْلُواْ ٱلۡفَضۡلِ مِنكُمۡ وَٱلسَّعَةِ أَن يُؤۡتُوٓاْ أُوْلِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينَ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۖ وَلۡيَعۡفُواْ وَلۡيَصۡفَحُوٓاْۗ أَلَا تُحِبُّونَ أَن يَغۡفِرَ ٱللَّهُ لَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Kandi abagiriwe ubuntu ndetse n’abakungu muri mwe, ntibakarahire bavuga ko badashobora guha (ubufasha) abo bafitanye isano n’abakene (kubera amakosa bakoze), ndetse n’abimutse kubera Allah. Bityo bajye bababarira banirengagize (ibyabaye) barenzeho. Ese ntimwifuza ko namwe Allah yabababarira? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
تفسیرهای عربی:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَرۡمُونَ ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ ٱلۡغَٰفِلَٰتِ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ لُعِنُواْ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahimbira (icyaha cy’ubusambanyi) abagore biyubashye, barengana kandi b’abemeramana; (abo babahimbira) baravumwe hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye,
تفسیرهای عربی:
يَوۡمَ تَشۡهَدُ عَلَيۡهِمۡ أَلۡسِنَتُهُمۡ وَأَيۡدِيهِمۡ وَأَرۡجُلُهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora.
تفسیرهای عربی:
يَوۡمَئِذٖ يُوَفِّيهِمُ ٱللَّهُ دِينَهُمُ ٱلۡحَقَّ وَيَعۡلَمُونَ أَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ ٱلۡمُبِينُ
Kuri uwo munsi Allah azabahembera ibyo bakoze mu buryo bwuzuye, (icyo gihe) bazamenya ko Allah ari We (uhemba mu) kuri kugaragara.
تفسیرهای عربی:
ٱلۡخَبِيثَٰتُ لِلۡخَبِيثِينَ وَٱلۡخَبِيثُونَ لِلۡخَبِيثَٰتِۖ وَٱلطَّيِّبَٰتُ لِلطَّيِّبِينَ وَٱلطَّيِّبُونَ لِلطَّيِّبَٰتِۚ أُوْلَٰٓئِكَ مُبَرَّءُونَ مِمَّا يَقُولُونَۖ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ
Abagore b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru).
تفسیرهای عربی:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَدۡخُلُواْ بُيُوتًا غَيۡرَ بُيُوتِكُمۡ حَتَّىٰ تَسۡتَأۡنِسُواْ وَتُسَلِّمُواْ عَلَىٰٓ أَهۡلِهَاۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah).
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی سوره: نور
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا - لیست ترجمه ها

انجمن مسلمانان روندا آن را منتشر كرده است.

بستن