Check out the new design

ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا * - لیست ترجمه ها

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی سوره: عنکبوت   آیه:
وَمَا هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَآ إِلَّا لَهۡوٞ وَلَعِبٞۚ وَإِنَّ ٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَ لَهِيَ ٱلۡحَيَوَانُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi.
تفسیرهای عربی:
فَإِذَا رَكِبُواْ فِي ٱلۡفُلۡكِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ إِذَا هُمۡ يُشۡرِكُونَ
N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya.
تفسیرهای عربی:
لِيَكۡفُرُواْ بِمَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ وَلِيَتَمَتَّعُواْۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Ariko baraza kumenya (ingaruka z’ibyo bakoze).
تفسیرهای عربی:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا جَعَلۡنَا حَرَمًا ءَامِنٗا وَيُتَخَطَّفُ ٱلنَّاسُ مِنۡ حَوۡلِهِمۡۚ أَفَبِٱلۡبَٰطِلِ يُؤۡمِنُونَ وَبِنِعۡمَةِ ٱللَّهِ يَكۡفُرُونَ
Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zaho abantu bashimutwa? None se ibitari ukuri ni byo bemera hanyuma inema za Allah bakaba ari zo bahakana?
تفسیرهای عربی:
وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ كَذَّبَ بِٱلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُۥٓۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡكَٰفِرِينَ
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa uwahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro (kibi) cy’abahakanyi?
تفسیرهای عربی:
وَٱلَّذِينَ جَٰهَدُواْ فِينَا لَنَهۡدِيَنَّهُمۡ سُبُلَنَاۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَمَعَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Kandi ba bandi bagira umuhate (mu nzira yacu itugana) kubera twe, rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abakora ibyiza.
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی سوره: عنکبوت
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا - لیست ترجمه ها

انجمن مسلمانان روندا آن را منتشر كرده است.

بستن