ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی * - لیست ترجمه ها

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی آیه: (69) سوره: سوره احزاب
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ ءَاذَوۡاْ مُوسَىٰ فَبَرَّأَهُ ٱللَّهُ مِمَّا قَالُواْۚ وَكَانَ عِندَ ٱللَّهِ وَجِيهٗا
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho.[1] Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
[1] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی آیه: (69) سوره: سوره احزاب
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی - لیست ترجمه ها

ترجمهٔ معانی قرآن کریم به زبان رواندایی. ترجمه شده توسط گروه جمعیت مسلمانان رواندا.

بستن