ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی * - لیست ترجمه ها

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی آیه: (54) سوره: سوره اعراف
إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَ يَطۡلُبُهُۥ حَثِيثٗا وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ وَٱلنُّجُومَ مُسَخَّرَٰتِۭ بِأَمۡرِهِۦٓۗ أَلَا لَهُ ٱلۡخَلۡقُ وَٱلۡأَمۡرُۗ تَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose.
[1] ]Ukuganza kwa Allah hejuru ya Ar’shi ni ukuganza kwihariye, kuberanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, gutandukanye n’ukw’ibiremwa kandi kudasanishwa n’ukwabyo. Naho ijambo Ar’shi bisobanuye intebe y’icyubahiro y’ubwami bwa Allah, ifite abamalayika bayiteruye, ikaba imeze nk’umutemeri uri hejuru y’ibirere n’isi. Ar’shi ni cyo kiremwa kiruta ibindi byose mu bunini kandi ni na cyo kiremwa kiri hejuru y’ibindi biremwa byose kuko iteretse hejuru y’ijuru rya karindwi. Bityo Allah ayiganjeho kandi ni We uri hejuru y’ibintu byose.
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی آیه: (54) سوره: سوره اعراف
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی - لیست ترجمه ها

ترجمهٔ معانی قرآن کریم به زبان رواندایی. ترجمه شده توسط گروه جمعیت مسلمانان رواندا.

بستن