ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی * - لیست ترجمه ها

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی سوره: سوره نبأ   آیه:

Anabau (Inkuru)

عَمَّ يَتَسَآءَلُونَ
Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho?
تفسیرهای عربی:
عَنِ ٱلنَّبَإِ ٱلۡعَظِيمِ
Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka),
تفسیرهای عربی:
ٱلَّذِي هُمۡ فِيهِ مُخۡتَلِفُونَ
(Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana).
تفسیرهای عربی:
كَلَّا سَيَعۡلَمُونَ
Oya! Rwose bidatinze bazamenya!
تفسیرهای عربی:
ثُمَّ كَلَّا سَيَعۡلَمُونَ
Oya nanone! Bidatinze bazamenya!
تفسیرهای عربی:
أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ مِهَٰدٗا
Ese isi ntitwayigize nk’isaso?
تفسیرهای عربی:
وَٱلۡجِبَالَ أَوۡتَادٗا
N’imisozi tukayigira nk’imambo?
تفسیرهای عربی:
وَخَلَقۡنَٰكُمۡ أَزۡوَٰجٗا
Tukanabarema muri ibitsina byombi (gabo na gore)?
تفسیرهای عربی:
وَجَعَلۡنَا نَوۡمَكُمۡ سُبَاتٗا
Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko.
تفسیرهای عربی:
وَجَعَلۡنَا ٱلَّيۡلَ لِبَاسٗا
N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo).
تفسیرهای عربی:
وَجَعَلۡنَا ٱلنَّهَارَ مَعَاشٗا
N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho.
تفسیرهای عربی:
وَبَنَيۡنَا فَوۡقَكُمۡ سَبۡعٗا شِدَادٗا
Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye.
تفسیرهای عربی:
وَجَعَلۡنَا سِرَاجٗا وَهَّاجٗا
Ndetse (n’izuba) turigira itara rimurika cyane.
تفسیرهای عربی:
وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡمُعۡصِرَٰتِ مَآءٗ ثَجَّاجٗا
Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka,
تفسیرهای عربی:
لِّنُخۡرِجَ بِهِۦ حَبّٗا وَنَبَاتٗا
Kugira ngo tuyamereshe impeke n’ibimera,
تفسیرهای عربی:
وَجَنَّٰتٍ أَلۡفَافًا
N’imirima y’ibiti by’inzitane.
تفسیرهای عربی:
إِنَّ يَوۡمَ ٱلۡفَصۡلِ كَانَ مِيقَٰتٗا
Mu by’ukuri umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa,
تفسیرهای عربی:
يَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِ فَتَأۡتُونَ أَفۡوَاجٗا
Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda.
تفسیرهای عربی:
وَفُتِحَتِ ٱلسَّمَآءُ فَكَانَتۡ أَبۡوَٰبٗا
N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo,
تفسیرهای عربی:
وَسُيِّرَتِ ٱلۡجِبَالُ فَكَانَتۡ سَرَابًا
N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori.
تفسیرهای عربی:
إِنَّ جَهَنَّمَ كَانَتۡ مِرۡصَادٗا
Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu urarekereje,
تفسیرهای عربی:
لِّلطَّٰغِينَ مَـَٔابٗا
Ni wo garukiro ry’ibyigomeke,
تفسیرهای عربی:
لَّٰبِثِينَ فِيهَآ أَحۡقَابٗا
Bizawubamo imyaka n’imyaniko.
تفسیرهای عربی:
لَّا يَذُوقُونَ فِيهَا بَرۡدٗا وَلَا شَرَابًا
(Ibyo byigomeke) ntibizawumvamo amafu cyangwa ikinyobwa,
تفسیرهای عربی:
إِلَّا حَمِيمٗا وَغَسَّاقٗا
Uretse amazi yatuye n’amashyira,
تفسیرهای عربی:
جَزَآءٗ وِفَاقًا
(Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga).
تفسیرهای عربی:
إِنَّهُمۡ كَانُواْ لَا يَرۡجُونَ حِسَابٗا
Kuko mu by’ukuri batajyaga bizera ibarura,
تفسیرهای عربی:
وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا كِذَّابٗا
Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane.
تفسیرهای عربی:
وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ كِتَٰبٗا
Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko.
تفسیرهای عربی:
فَذُوقُواْ فَلَن نَّزِيدَكُمۡ إِلَّا عَذَابًا
Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano.
تفسیرهای عربی:
إِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ مَفَازًا
Mu by’ukuri abagandukira Allah bazabona intsinzi (Ijuru);
تفسیرهای عربی:
حَدَآئِقَ وَأَعۡنَٰبٗا
Ubusitani n’imizabibu,
تفسیرهای عربی:
وَكَوَاعِبَ أَتۡرَابٗا
N’inkumi z’urungano (Huur-ul Ayn),
تفسیرهای عربی:
وَكَأۡسٗا دِهَاقٗا
Ndetse n’ibirahuri byuzuye (ibinyobwa bidasindisha).
تفسیرهای عربی:
لَّا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوٗا وَلَا كِذَّٰبٗا
Nta magambo adafite umumaro cyangwa ikinyoma bazumviramo.
تفسیرهای عربی:
جَزَآءٗ مِّن رَّبِّكَ عَطَآءً حِسَابٗا
(Ibyo bizaba) ari ibihembo biturutse kwa Nyagasani wawe; impano ijyanye (n’ibikorwa byabo).
تفسیرهای عربی:
رَّبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا ٱلرَّحۡمَٰنِۖ لَا يَمۡلِكُونَ مِنۡهُ خِطَابٗا
Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo, Nyirimpuhwe. (Ku munsi w’imperuka), nta bushobozi bwo kugira icyo bamuvugisha bazaba bafite (keretse abishatse).
تفسیرهای عربی:
يَوۡمَ يَقُومُ ٱلرُّوحُ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ صَفّٗاۖ لَّا يَتَكَلَّمُونَ إِلَّا مَنۡ أَذِنَ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَقَالَ صَوَابٗا
Umunsi Roho (Malayika Jiburilu) n’abandi bamalayika bazahagarara ku mirongo, ntibazavuga keretse uwo (Allah) Nyirimpuhwe azabihera uburenganzira, kandi akavuga ibiri ukuri.
تفسیرهای عربی:
ذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمُ ٱلۡحَقُّۖ فَمَن شَآءَ ٱتَّخَذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ مَـَٔابًا
Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira.
تفسیرهای عربی:
إِنَّآ أَنذَرۡنَٰكُمۡ عَذَابٗا قَرِيبٗا يَوۡمَ يَنظُرُ ٱلۡمَرۡءُ مَا قَدَّمَتۡ يَدَاهُ وَيَقُولُ ٱلۡكَافِرُ يَٰلَيۡتَنِي كُنتُ تُرَٰبَۢا
Mu by’ukuri twababuriye ibihano byegereje; umunsi umuntu azabona ibyo yakoze, naho umuhakanyi akazavuga ati “Iyaba nari mbaye igitaka.”
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی سوره: سوره نبأ
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمهٔ رواندایی - لیست ترجمه ها

ترجمهٔ معانی قرآن کریم به زبان رواندایی. ترجمه شده توسط گروه جمعیت مسلمانان رواندا.

بستن