Check out the new design

ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا * - لیست ترجمه ها

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی سوره: انفال   آیه:
فَلَمۡ تَقۡتُلُوهُمۡ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ قَتَلَهُمۡۚ وَمَا رَمَيۡتَ إِذۡ رَمَيۡتَ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ رَمَىٰ وَلِيُبۡلِيَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ مِنۡهُ بَلَآءً حَسَنًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
Ntabwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah (we washoboje abemeramana gutsinda abanzi babo kandi barabarushaga ubushobozi). Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho (intsinzi). Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
تفسیرهای عربی:
ذَٰلِكُمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ مُوهِنُ كَيۡدِ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Uko ni ko Allah acubya imigambi y’abahakanyi.
تفسیرهای عربی:
إِن تَسۡتَفۡتِحُواْ فَقَدۡ جَآءَكُمُ ٱلۡفَتۡحُۖ وَإِن تَنتَهُواْ فَهُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۖ وَإِن تَعُودُواْ نَعُدۡ وَلَن تُغۡنِيَ عَنكُمۡ فِئَتُكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَوۡ كَثُرَتۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
(Yemwe bahakanyi!) Niba musaba ko Allah amanurira ibihano inkozi z’ibibi, rwose byamaze kubageraho! Kandi nimurekera aho (ibikorwa by’ubuhakanyi n’ubushotoranyi), ibyo ni byo byiza kuri mwe. Nimunasubira, tuzongera (tubatsinde). Kandi agatsiko kanyu nta cyo kazabamarira kabone n’ubwo kaba kagizwe n’ingabo nyinshi. Kandi mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abemeramana.
تفسیرهای عربی:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَلَا تَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ وَأَنتُمۡ تَسۡمَعُونَ
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa ye, ntimuzanamutere umugongo kandi mwumva (ibyo musomerwa).
تفسیرهای عربی:
وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ قَالُواْ سَمِعۡنَا وَهُمۡ لَا يَسۡمَعُونَ
Kandi ntimukamere nka ba bandi bavuze bati “Twarumvise”, nyamara batumva.
تفسیرهای عربی:
۞ إِنَّ شَرَّ ٱلدَّوَآبِّ عِندَ ٱللَّهِ ٱلصُّمُّ ٱلۡبُكۡمُ ٱلَّذِينَ لَا يَعۡقِلُونَ
Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (abanze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); ba bandi badatekereza.
تفسیرهای عربی:
وَلَوۡ عَلِمَ ٱللَّهُ فِيهِمۡ خَيۡرٗا لَّأَسۡمَعَهُمۡۖ وَلَوۡ أَسۡمَعَهُمۡ لَتَوَلَّواْ وَّهُم مُّعۡرِضُونَ
N’iyo Allah aza kubabonamo icyiza, yari kubashoboza kumva (ukuri). Kandi n’iyo aza kubashoboza kumva, rwose bari gutera umugongo bakitarura.
تفسیرهای عربی:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱسۡتَجِيبُواْ لِلَّهِ وَلِلرَّسُولِ إِذَا دَعَاكُمۡ لِمَا يُحۡيِيكُمۡۖ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَحُولُ بَيۡنَ ٱلۡمَرۡءِ وَقَلۡبِهِۦ وَأَنَّهُۥٓ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri, iwe ari ho muzakoranyirizwa.
تفسیرهای عربی:
وَٱتَّقُواْ فِتۡنَةٗ لَّا تُصِيبَنَّ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنكُمۡ خَآصَّةٗۖ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Kandi mujye mutinya ibigeragezo byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze.
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی سوره: انفال
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا - لیست ترجمه ها

انجمن مسلمانان روندا آن را منتشر كرده است.

بستن