[1] Uyu murongo ugaragaza ko habayeho igihe abahakanyi b’i Maka babuza Intumwa Muhamadi n’abasangirangendo bayo kugera ku Musigiti Mutagatifu, hari mu mwaka wa 6 w’iyimuka ry’Intumwa Muhamadi.
[1] Iminsi itatu izwi yavuzwe muri uyu murongo, ni iminsi ikurikira Ilayidi y’ibitambo, ari yo tariki ya 11,12 na 13 z’ukwezi kwa cumi n’abiri kwa Kisilamu (Dhul Hija).
[1] Ibyo Allah yategetse bivugwa muri uyu murongo ni ibyo yategetse mu mirongo yatambutse ya 27, 28, 29, 30, 31
[1] Mu bihe bya mbere, Abayisilamu bari babujijwe kurwanya abahakanyi, ahubwo bategetswe kwihanganira itotezwa bakorerwaga. Nyuma y’aho iryo totezwa rimaze gufatira indi ntera, ndetse na nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina n’Ubuyisilamu bumaze gukomera, Allah yahishuye uyu murongo uha Abayisilamu uburenganzira bwo kwirwanaho.