Check out the new design

કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન * - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: આલિ ઇમરાન   આયત:
رَبَّنَآ ءَامَنَّا بِمَآ أَنزَلۡتَ وَٱتَّبَعۡنَا ٱلرَّسُولَ فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa (zawe); bityo twandike mu bahamya (b’ukuri).
અરબી તફસીરો:
وَمَكَرُواْ وَمَكَرَ ٱللَّهُۖ وَٱللَّهُ خَيۡرُ ٱلۡمَٰكِرِينَ
Banacuze imigambi mibisha (ubwo abahakanyi bashakaga kwica Issa), Allah na we acura imigambi (yo kuburizamo iyabo). Kandi Allah ni We uhebuje mu kuburizamo imigambi y’abantu babi.
અરબી તફસીરો:
إِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَىٰٓ إِنِّي مُتَوَفِّيكَ وَرَافِعُكَ إِلَيَّ وَمُطَهِّرُكَ مِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَجَاعِلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوكَ فَوۡقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ فِيمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ
Ibuka ubwo Allah yavugaga ati “Yewe Issa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ngiye gushyira iherezo ku gihe cyawe (cyo kuba ku isi, ngusinzirize) maze nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye maze mbakiranure mu byo mutavugagaho rumwe.”
અરબી તફસીરો:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَأُعَذِّبُهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Ba bandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara.
અરબી તફસીરો:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمۡ أُجُورَهُمۡۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّٰلِمِينَ
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, (Allah) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu.
અરબી તફસીરો:
ذَٰلِكَ نَتۡلُوهُ عَلَيۡكَ مِنَ ٱلۡأٓيَٰتِ وَٱلذِّكۡرِ ٱلۡحَكِيمِ
Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi.
અરબી તફસીરો:
إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho!
અરબી તફસીરો:
ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ
(Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya.
અરબી તફસીરો:
فَمَنۡ حَآجَّكَ فِيهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ فَقُلۡ تَعَالَوۡاْ نَدۡعُ أَبۡنَآءَنَا وَأَبۡنَآءَكُمۡ وَنِسَآءَنَا وَنِسَآءَكُمۡ وَأَنفُسَنَا وَأَنفُسَكُمۡ ثُمَّ نَبۡتَهِلۡ فَنَجۡعَل لَّعۡنَتَ ٱللَّهِ عَلَى ٱلۡكَٰذِبِينَ
Bityo, abazakugisha impaka kubirebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti “Nimuze duhamagare abana bacu n’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, natwe ubwacu namwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi.”
અરબી તફસીરો:
 
શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: આલિ ઇમરાન
સૂરહ માટે અનુક્રમણિકા પેજ નંબર
 
કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન દ્વારા પ્રકાશિત.

બંધ કરો