Check out the new design

કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન * - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: લુકમાન   આયત:

Luq'maan

الٓمٓ
Alif Laam Miim[1]
[1] Alif Laam Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
અરબી તફસીરો:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡحَكِيمِ
Iyo ni imirongo y’igitabo cyuje ubushishozi (Qur’an).
અરબી તફસીરો:
هُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّلۡمُحۡسِنِينَ
Ni umuyoboro n’impuhwe ku bakora ibyiza.
અરબી તફસીરો:
ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ
Ba bandi bahozaho iswala, bakanatanga amaturo, ndetse bakanemera imperuka badashidikanya.
અરબી તફસીરો:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَىٰ هُدٗى مِّن رَّبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo ni bo bari mu muyoboro uturuka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bakiranutsi.
અરબી તફસીરો:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَشۡتَرِي لَهۡوَ ٱلۡحَدِيثِ لِيُضِلَّ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَيَتَّخِذَهَا هُزُوًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ
No mu bantu hari uhitamo amagambo agandisha abantu gukora ibishimisha Allah (nka muzika n’ibindi nka byo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
અરબી તફસીરો:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا وَلَّىٰ مُسۡتَكۡبِرٗا كَأَن لَّمۡ يَسۡمَعۡهَا كَأَنَّ فِيٓ أُذُنَيۡهِ وَقۡرٗاۖ فَبَشِّرۡهُ بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
N’iyo asomewe amagambo yacu, ayatera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza.
અરબી તફસીરો:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتُ ٱلنَّعِيمِ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ijuru ryuje inema,
અરબી તફસીરો:
خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٗاۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
અરબી તફસીરો:
خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ بِغَيۡرِ عَمَدٖ تَرَوۡنَهَاۖ وَأَلۡقَىٰ فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِكُمۡ وَبَثَّ فِيهَا مِن كُلِّ دَآبَّةٖۚ وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٖ كَرِيمٍ
Yaremye ibirere nta nkingi mubona zibifashe, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera.
અરબી તફસીરો:
هَٰذَا خَلۡقُ ٱللَّهِ فَأَرُونِي مَاذَا خَلَقَ ٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦۚ بَلِ ٱلظَّٰلِمُونَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari We byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara.
અરબી તફસીરો:
 
શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: લુકમાન
સૂરહ માટે અનુક્રમણિકા પેજ નંબર
 
કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન દ્વારા પ્રકાશિત.

બંધ કરો