Check out the new design

કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન * - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: અલ્ અહકાફ   આયત:
وَإِذۡ صَرَفۡنَآ إِلَيۡكَ نَفَرٗا مِّنَ ٱلۡجِنِّ يَسۡتَمِعُونَ ٱلۡقُرۡءَانَ فَلَمَّا حَضَرُوهُ قَالُوٓاْ أَنصِتُواْۖ فَلَمَّا قُضِيَ وَلَّوۡاْ إِلَىٰ قَوۡمِهِم مُّنذِرِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakwerekezagaho itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Qur’an, ubwo yakurikiranaga (isomwa ryayo) yaravuze ati “Nimuceceke.” Nuko imaze gusomwa, asubira kuburira magenzi yayo.
અરબી તફસીરો:
قَالُواْ يَٰقَوۡمَنَآ إِنَّا سَمِعۡنَا كِتَٰبًا أُنزِلَ مِنۢ بَعۡدِ مُوسَىٰ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ يَهۡدِيٓ إِلَى ٱلۡحَقِّ وَإِلَىٰ طَرِيقٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Aravuga ati “Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyakibanjirije ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse”,
અરબી તફસીરો:
يَٰقَوۡمَنَآ أَجِيبُواْ دَاعِيَ ٱللَّهِ وَءَامِنُواْ بِهِۦ يَغۡفِرۡ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمۡ وَيُجِرۡكُم مِّنۡ عَذَابٍ أَلِيمٖ
“Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire umuvugabutumwa wa Allah (ibyo abahamagarira), kandi munamwemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza.”
અરબી તફસીરો:
وَمَن لَّا يُجِبۡ دَاعِيَ ٱللَّهِ فَلَيۡسَ بِمُعۡجِزٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَيۡسَ لَهُۥ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءُۚ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Kandi na wa wundi utazumvira umuvugabutumwa wa Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cye (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara.
અરબી તફસીરો:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَلَمۡ يَعۡيَ بِخَلۡقِهِنَّ بِقَٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يُحۡـِۧيَ ٱلۡمَوۡتَىٰۚ بَلَىٰٓۚ إِنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari We ushobora guha ubuzima abapfuye? Yego! Rwose ni We ufite ubushobozi kuri buri kintu.
અરબી તફસીરો:
وَيَوۡمَ يُعۡرَضُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ عَلَى ٱلنَّارِ أَلَيۡسَ هَٰذَا بِٱلۡحَقِّۖ قَالُواْ بَلَىٰ وَرَبِّنَاۚ قَالَ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?” Bavuge bati “Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu.” (Allah) ababwire ati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”
અરબી તફસીરો:
فَٱصۡبِرۡ كَمَا صَبَرَ أُوْلُواْ ٱلۡعَزۡمِ مِنَ ٱلرُّسُلِ وَلَا تَسۡتَعۡجِل لَّهُمۡۚ كَأَنَّهُمۡ يَوۡمَ يَرَوۡنَ مَا يُوعَدُونَ لَمۡ يَلۡبَثُوٓاْ إِلَّا سَاعَةٗ مِّن نَّهَارِۭۚ بَلَٰغٞۚ فَهَلۡ يُهۡلَكُ إِلَّا ٱلۡقَوۡمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Bityo (yewe Muhamadi) ihangane nk’uko Intumwa zari zifite ubutagamburuzwa zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi?
અરબી તફસીરો:
 
શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: અલ્ અહકાફ
સૂરહ માટે અનુક્રમણિકા પેજ નંબર
 
કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન દ્વારા પ્રકાશિત.

બંધ કરો