કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કોંયારવાંડા ભાષા * - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: નૂહ   આયત:

Nuhu (Intumwa Nuhu)

إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦٓ أَنۡ أَنذِرۡ قَوۡمَكَ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) “Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho.”
અરબી તફસીરો:
قَالَ يَٰقَوۡمِ إِنِّي لَكُمۡ نَذِيرٞ مُّبِينٌ
(Nuhu) aravuga ati “Bantu banjye! Mu by’ukuri njye ndi umuburizi wanyu ugaragara,
અરબી તફસીરો:
أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱتَّقُوهُ وَأَطِيعُونِ
(Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mukanamugandukira kandi mukanyumvira.
અરબી તફસીરો:
يَغۡفِرۡ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمۡ وَيُؤَخِّرۡكُمۡ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمًّىۚ إِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ إِذَا جَآءَ لَا يُؤَخَّرُۚ لَوۡ كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
(Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi.”
અરબી તફસીરો:
قَالَ رَبِّ إِنِّي دَعَوۡتُ قَوۡمِي لَيۡلٗا وَنَهَارٗا
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba kugaragira Imana imwe)”,
અરબી તફસીરો:
فَلَمۡ يَزِدۡهُمۡ دُعَآءِيٓ إِلَّا فِرَارٗا
Ariko uguhamagara kwanjye nta cyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri).
અરબી તફસીરો:
وَإِنِّي كُلَّمَا دَعَوۡتُهُمۡ لِتَغۡفِرَ لَهُمۡ جَعَلُوٓاْ أَصَٰبِعَهُمۡ فِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَٱسۡتَغۡشَوۡاْ ثِيَابَهُمۡ وَأَصَرُّواْ وَٱسۡتَكۡبَرُواْ ٱسۡتِكۡبَارٗا
Kandi mu by’ukuri buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane.
અરબી તફસીરો:
ثُمَّ إِنِّي دَعَوۡتُهُمۡ جِهَارٗا
Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro.
અરબી તફસીરો:
ثُمَّ إِنِّيٓ أَعۡلَنتُ لَهُمۡ وَأَسۡرَرۡتُ لَهُمۡ إِسۡرَارٗا
Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga.
અરબી તફસીરો:
فَقُلۡتُ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ إِنَّهُۥ كَانَ غَفَّارٗا
Narababwiye nti “Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni We uhebuje mu kubabarira ibyaha.”
અરબી તફસીરો:
يُرۡسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡكُم مِّدۡرَارٗا
(Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije),
અરબી તફસીરો:
وَيُمۡدِدۡكُم بِأَمۡوَٰلٖ وَبَنِينَ وَيَجۡعَل لَّكُمۡ جَنَّٰتٖ وَيَجۡعَل لَّكُمۡ أَنۡهَٰرٗا
Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo).
અરબી તફસીરો:
مَّا لَكُمۡ لَا تَرۡجُونَ لِلَّهِ وَقَارٗا
Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye?
અરબી તફસીરો:
وَقَدۡ خَلَقَكُمۡ أَطۡوَارًا
Kandi ari We wabaremye mu byiciro (bitandukanye)!
અરબી તફસીરો:
أَلَمۡ تَرَوۡاْ كَيۡفَ خَلَقَ ٱللَّهُ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖ طِبَاقٗا
Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye?
અરબી તફસીરો:
وَجَعَلَ ٱلۡقَمَرَ فِيهِنَّ نُورٗا وَجَعَلَ ٱلشَّمۡسَ سِرَاجٗا
Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara?
અરબી તફસીરો:
وَٱللَّهُ أَنۢبَتَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ نَبَاتٗا
Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera.
અરબી તફસીરો:
ثُمَّ يُعِيدُكُمۡ فِيهَا وَيُخۡرِجُكُمۡ إِخۡرَاجٗا
Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka).
અરબી તફસીરો:
وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ بِسَاطٗا
Kandi Allah ni We wabagiriye isi nk’isaso,
અરબી તફસીરો:
لِّتَسۡلُكُواْ مِنۡهَا سُبُلٗا فِجَاجٗا
Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari.
અરબી તફસીરો:
قَالَ نُوحٞ رَّبِّ إِنَّهُمۡ عَصَوۡنِي وَٱتَّبَعُواْ مَن لَّمۡ يَزِدۡهُ مَالُهُۥ وَوَلَدُهُۥٓ إِلَّا خَسَارٗا
Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo.”
અરબી તફસીરો:
وَمَكَرُواْ مَكۡرٗا كُبَّارٗا
Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe).
અરબી તફસીરો:
وَقَالُواْ لَا تَذَرُنَّ ءَالِهَتَكُمۡ وَلَا تَذَرُنَّ وَدّٗا وَلَا سُوَاعٗا وَلَا يَغُوثَ وَيَعُوقَ وَنَسۡرٗا
Baranavuga bati “Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (kugaragira) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra[1]
[1] Ayo yari amazina y’ibigirwamana abantu ba Nuhu basengaga.
અરબી તફસીરો:
وَقَدۡ أَضَلُّواْ كَثِيرٗاۖ وَلَا تَزِدِ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا ضَلَٰلٗا
(Nuhu aravuga ati) “Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe.”
અરબી તફસીરો:
مِّمَّا خَطِيٓـَٰٔتِهِمۡ أُغۡرِقُواْ فَأُدۡخِلُواْ نَارٗا فَلَمۡ يَجِدُواْ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَنصَارٗا
Kubera ibyaha byabo, bararohamishijwe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah.
અરબી તફસીરો:
وَقَالَ نُوحٞ رَّبِّ لَا تَذَرۡ عَلَى ٱلۡأَرۡضِ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ دَيَّارًا
Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi.”
અરબી તફસીરો:
إِنَّكَ إِن تَذَرۡهُمۡ يُضِلُّواْ عِبَادَكَ وَلَا يَلِدُوٓاْ إِلَّا فَاجِرٗا كَفَّارٗا
Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi.
અરબી તફસીરો:
رَّبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيَّ وَلِمَن دَخَلَ بَيۡتِيَ مُؤۡمِنٗا وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۖ وَلَا تَزِدِ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا تَبَارَۢا
(Nuhu aravuga ati) “Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama.”
અરબી તફસીરો:
 
શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: નૂહ
સૂરહ માટે અનુક્રમણિકા પેજ નંબર
 
કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કોંયારવાંડા ભાષા - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

કિન્યારવાડાં ભાષામાં કુરઆન મજીદનું ભાષાતર, તેનું ભાષાતર રવાન્દા મુસ્લિમ અસોસેશિયન ટીમ દ્વારા થયું છે

બંધ કરો