Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti “Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye.” Ngaho nimugandukire Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemeramana.
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana, banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine);
(Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye kunyaga ibicuruzwa by’Abakurayishi) abiguhishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga.
(Ibyo) nta kindi Allah yabikoreye uretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ntabwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah (we washoboje abemeramana gutsinda abanzi babo kandi barabarushaga ubushobozi). Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho (intsinzi). Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (abanze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); ba bandi badatekereza.
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri, iwe ari ho muzakoranyirizwa.
Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira.
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah agacura indi (myiza yo kuburizamo iya bo); kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha.
N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati “Erega twarayumvise”; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere.”
None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abagandukira Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo.
Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekera aho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Munamenye ko mu by’ukuri icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyo kiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose.
Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni We Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu).
Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, namwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Munumvire Allah n’Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abihangana.
Mwibuke ubwo indyarya na ba bandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati “Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe).” Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za ba bandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro.”
Ibyo ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho keretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Ibyo (bihano) ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari abahemu.
(Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo (abemeramana). Ariko Allah yarayihuje. Mu by’ukuri We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z’intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z’isi (muhabwa incungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti “Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Mu by'ukuri ba bandi bemeye bakanimuka (bimukira i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na ba bandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti hagati yabo. Naho ba bandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana na bo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Naho ba bandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na ba bandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza.
Na ba bandi baje kwemera nyuma, nuko bakanimuka (bimukira i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.[1]
[1] -Ubwo Abayisilamu bimukiraga i Madina, Intumwa Muhamadi yunze ubuvandimwe hagati y’abimukira bari baturutse i Maka n’abasangwa b’i Madina, kugeza n’aho bazunguranaga. Ariko ubwo uyu murongo wahishurwaga wakuyeho iryo zungura ushimangira ko izungura rishingira ku isano gusa, nk‘uko bishimangirwa n’indi mirongo yo muri Qur’an, Surat A-Nisai.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
સંશોધનના પરિણામો:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".