Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Yūsuf   Ayah:
قَالُوٓاْ أَضۡغَٰثُ أَحۡلَٰمٖۖ وَمَا نَحۡنُ بِتَأۡوِيلِ ٱلۡأَحۡلَٰمِ بِعَٰلِمِينَ
Baravuga bati “(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi ntabwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo).”
Tafsir berbahasa Arab:
وَقَالَ ٱلَّذِي نَجَا مِنۡهُمَا وَٱدَّكَرَ بَعۡدَ أُمَّةٍ أَنَا۠ أُنَبِّئُكُم بِتَأۡوِيلِهِۦ فَأَرۡسِلُونِ
Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati “Njye ndababwira ibisobanuro byazo, ngaho nimunyohereze (kuri Yusufu).”
Tafsir berbahasa Arab:
يُوسُفُ أَيُّهَا ٱلصِّدِّيقُ أَفۡتِنَا فِي سَبۡعِ بَقَرَٰتٖ سِمَانٖ يَأۡكُلُهُنَّ سَبۡعٌ عِجَافٞ وَسَبۡعِ سُنۢبُلَٰتٍ خُضۡرٖ وَأُخَرَ يَابِسَٰتٖ لَّعَلِّيٓ أَرۡجِعُ إِلَى ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَعۡلَمُونَ
(Aravuga ati) “Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi).”
Tafsir berbahasa Arab:
قَالَ تَزۡرَعُونَ سَبۡعَ سِنِينَ دَأَبٗا فَمَا حَصَدتُّمۡ فَذَرُوهُ فِي سُنۢبُلِهِۦٓ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّا تَأۡكُلُونَ
(Yusufu) aravuga ati “Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya.”
Tafsir berbahasa Arab:
ثُمَّ يَأۡتِي مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ سَبۡعٞ شِدَادٞ يَأۡكُلۡنَ مَا قَدَّمۡتُمۡ لَهُنَّ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّا تُحۡصِنُونَ
“Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto).”
Tafsir berbahasa Arab:
ثُمَّ يَأۡتِي مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ عَامٞ فِيهِ يُغَاثُ ٱلنَّاسُ وَفِيهِ يَعۡصِرُونَ
“Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi).”
Tafsir berbahasa Arab:
وَقَالَ ٱلۡمَلِكُ ٱئۡتُونِي بِهِۦۖ فَلَمَّا جَآءَهُ ٱلرَّسُولُ قَالَ ٱرۡجِعۡ إِلَىٰ رَبِّكَ فَسۡـَٔلۡهُ مَا بَالُ ٱلنِّسۡوَةِ ٱلَّٰتِي قَطَّعۡنَ أَيۡدِيَهُنَّۚ إِنَّ رَبِّي بِكَيۡدِهِنَّ عَلِيمٞ
Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko Intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati “Subira kwa Shobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo.”
Tafsir berbahasa Arab:
قَالَ مَا خَطۡبُكُنَّ إِذۡ رَٰوَدتُّنَّ يُوسُفَ عَن نَّفۡسِهِۦۚ قُلۡنَ حَٰشَ لِلَّهِ مَا عَلِمۡنَا عَلَيۡهِ مِن سُوٓءٖۚ قَالَتِ ٱمۡرَأَتُ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡـَٰٔنَ حَصۡحَصَ ٱلۡحَقُّ أَنَا۠ رَٰوَدتُّهُۥ عَن نَّفۡسِهِۦ وَإِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
(Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati “Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?” Baravuga bati “Allah abimurinde! Nta kibi twamubonyeho.” Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati “Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ari mu banyakuri.”
Tafsir berbahasa Arab:
ذَٰلِكَ لِيَعۡلَمَ أَنِّي لَمۡ أَخُنۡهُ بِٱلۡغَيۡبِ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي كَيۡدَ ٱلۡخَآئِنِينَ
(Nuko Yusufu aravuga ati) “Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugira ngo (wa mutware) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi.”
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Yūsuf
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup