Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Al-Baqarah   Ayah:
وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أَنَّ لَهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ كُلَّمَا رُزِقُواْ مِنۡهَا مِن ثَمَرَةٖ رِّزۡقٗا قَالُواْ هَٰذَا ٱلَّذِي رُزِقۡنَا مِن قَبۡلُۖ وَأُتُواْ بِهِۦ مُتَشَٰبِهٗاۖ وَلَهُمۡ فِيهَآ أَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞۖ وَهُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Kandi uhe inkuru nziza ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, yo kuzagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Buri uko bazajya bafungurirwamo imbuto, bazajya bavuga bati “Izi ni zo twafungurirwaga mbere”, ndetse bazazihabwa zisa (nk’izo baryaga ku isi, ariko zitandukanye mu buryohe). Bazanagororerwamo abafasha basukuye, kandi bazanabubamo ubuziraherezo.
Tafsir berbahasa Arab:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَسۡتَحۡيِۦٓ أَن يَضۡرِبَ مَثَلٗا مَّا بَعُوضَةٗ فَمَا فَوۡقَهَاۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فَيَعۡلَمُونَ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّهِمۡۖ وَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَيَقُولُونَ مَاذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِهَٰذَا مَثَلٗاۘ يُضِلُّ بِهِۦ كَثِيرٗا وَيَهۡدِي بِهِۦ كَثِيرٗاۚ وَمَا يُضِلُّ بِهِۦٓ إِلَّا ٱلۡفَٰسِقِينَ
Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri ba bandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Aruyobesha benshi (abarekera mu buyobe bahisemo), ndetse akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha uretse inkozi z’ibibi gusa.
Tafsir berbahasa Arab:
ٱلَّذِينَ يَنقُضُونَ عَهۡدَ ٱللَّهِ مِنۢ بَعۡدِ مِيثَٰقِهِۦ وَيَقۡطَعُونَ مَآ أَمَرَ ٱللَّهُ بِهِۦٓ أَن يُوصَلَ وَيُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Ba bandi bica isezerano rya Allah [1] nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (ubuvandimwe no kudatanya imiryango) kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo.
[1] Isezerano rya Allah rivugwa hano, ni uko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Allah nk’uko byigishijwe n’Intumwa zose za Allah.
Tafsir berbahasa Arab:
كَيۡفَ تَكۡفُرُونَ بِٱللَّهِ وَكُنتُمۡ أَمۡوَٰتٗا فَأَحۡيَٰكُمۡۖ ثُمَّ يُمِيتُكُمۡ ثُمَّ يُحۡيِيكُمۡ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Ni gute mwahakana Allah, kandi mutari muriho akabaha ubuzima (abarema), hanyuma akabubambura ndetse akazanabubasubiza (ku munsi w’izuka), nuko mugasubizwa iwe?
Tafsir berbahasa Arab:
هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ لَكُم مَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰٓ إِلَى ٱلسَّمَآءِ فَسَوَّىٰهُنَّ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖۚ وَهُوَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Ni We wabaremeye ibiri ku isi byose, hanyuma yerekera ku kirere akiremamo ibirere birindwi (bitunganye), kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu.
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Al-Baqarah
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup