Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Ar-Rūm   Ayah:

Ar Room

الٓمٓ
Alif Laam Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Tafsir berbahasa Arab:
غُلِبَتِ ٱلرُّومُ
Abaroma baratsinzwe[1],
[1] Ugutsindwa kw’Abaromani kuvugwa muri uyu murongo kwakomotse ku ntambara barwanagamo n’Abaperise. Muri icyo gihe ababangikanyamana b’i Maka bifuzaga ko Abaperise batsinda Abaromani kuko basengaga ibigirwamana nka bo, mu gihe ku rundi ruhande Abayisilamu bo bifuzaga ko Abaroma ari bo batsinda kuko bari Abanaswara.
Tafsir berbahasa Arab:
فِيٓ أَدۡنَى ٱلۡأَرۡضِ وَهُم مِّنۢ بَعۡدِ غَلَبِهِمۡ سَيَغۡلِبُونَ
Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise)[1]. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda.
[1] Igihugu kiri hafi y’Abaperise iyo ntambara yabereyemo ni aho bita Al Jazira hagati y’umugezi wa Tigre na Euphrate muri Iraki. Kuri ubu Al Jazira ni mu bihugu bya Iraki, Siriya, Jordan na Palesitina.
Tafsir berbahasa Arab:
فِي بِضۡعِ سِنِينَۗ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡرُ مِن قَبۡلُ وَمِنۢ بَعۡدُۚ وَيَوۡمَئِذٖ يَفۡرَحُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaroma) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima,
Tafsir berbahasa Arab:
بِنَصۡرِ ٱللَّهِۚ يَنصُرُ مَن يَشَآءُۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
Tafsir berbahasa Arab:
وَعۡدَ ٱللَّهِۖ لَا يُخۡلِفُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
(Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Tafsir berbahasa Arab:
يَعۡلَمُونَ ظَٰهِرٗا مِّنَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُمۡ عَنِ ٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ غَٰفِلُونَ
Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka.
Tafsir berbahasa Arab:
أَوَلَمۡ يَتَفَكَّرُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۗ مَّا خَلَقَ ٱللَّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَأَجَلٖ مُّسَمّٗىۗ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ بِلِقَآيِٕ رَبِّهِمۡ لَكَٰفِرُونَ
Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.
Tafsir berbahasa Arab:
أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُوٓاْ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗ وَأَثَارُواْ ٱلۡأَرۡضَ وَعَمَرُوهَآ أَكۡثَرَ مِمَّا عَمَرُوهَا وَجَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِۖ فَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيَظۡلِمَهُمۡ وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari abanyembaraga kubarusha, banahinga isi kubarusha bakanayibyaza umusaruro, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
Tafsir berbahasa Arab:
ثُمَّ كَانَ عَٰقِبَةَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ ٱلسُّوٓأَىٰٓ أَن كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَكَانُواْ بِهَا يَسۡتَهۡزِءُونَ
Nuko ibyo biba iherezo ribi kuri ba bandi bakoraga nabi, kubera ko bahinyuye amagambo ya Allah (n’ibimenyetso bye) bakanayakerensa.
Tafsir berbahasa Arab:
ٱللَّهُ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Allah ni We wahanze ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (abizura), hanyuma Iwe ni ho muzasubizwa.
Tafsir berbahasa Arab:
وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يُبۡلِسُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi ziziheba (zitakaze icyizere cyo kurokoka).
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَمۡ يَكُن لَّهُم مِّن شُرَكَآئِهِمۡ شُفَعَٰٓؤُاْ وَكَانُواْ بِشُرَكَآئِهِمۡ كَٰفِرِينَ
Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana.
Tafsir berbahasa Arab:
وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يَوۡمَئِذٖ يَتَفَرَّقُونَ
N’umunsi imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana.
Tafsir berbahasa Arab:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَهُمۡ فِي رَوۡضَةٖ يُحۡبَرُونَ
Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye.
Tafsir berbahasa Arab:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَلِقَآيِٕ ٱلۡأٓخِرَةِ فَأُوْلَٰٓئِكَ فِي ٱلۡعَذَابِ مُحۡضَرُونَ
Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu ndetse no kuzahura n’umunsi w’imperuka, abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro).
Tafsir berbahasa Arab:
فَسُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ حِينَ تُمۡسُونَ وَحِينَ تُصۡبِحُونَ
Bityo nimusingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’iswala ya nimugoroba (Magharibi) n’iya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’iswala ya Al Faj’ri).
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَعَشِيّٗا وَحِينَ تُظۡهِرُونَ
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’iswala ya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’iswala ya Adhuhur).[1]
[1]-Ibun Abasi yavuze ko ibi ari byo bihe by’iswala eshanu z’itegeko byavuzwe muri Qur’an.
Tafsir berbahasa Arab:
يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَيُحۡيِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَاۚ وَكَذَٰلِكَ تُخۡرَجُونَ
Akura ikizima mu kidafite ubuzima, akanambura ubuzima icyari kizima, ndetse agaha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Uko ni na ko muzazurwa.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَنۡ خَلَقَكُم مِّن تُرَابٖ ثُمَّ إِذَآ أَنتُم بَشَرٞ تَنتَشِرُونَ
No mu bimenyetso bye (Allah), ni uko yabaremye abakomoye mu gitaka, none dore muri abantu bakwirakwiye ku isi.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَنۡ خَلَقَ لَكُم مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ أَزۡوَٰجٗا لِّتَسۡكُنُوٓاْ إِلَيۡهَا وَجَعَلَ بَيۡنَكُم مَّوَدَّةٗ وَرَحۡمَةًۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo (Hawa yakomotse mu rubavu rwa Adamu), kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦ خَلۡقُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفُ أَلۡسِنَتِكُمۡ وَأَلۡوَٰنِكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّلۡعَٰلِمِينَ
No mu bimenyetso bye (harimo) iremwa ry’ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦ مَنَامُكُم بِٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَٱبۡتِغَآؤُكُم مِّن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَسۡمَعُونَ
No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦ يُرِيكُمُ ٱلۡبَرۡقَ خَوۡفٗا وَطَمَعٗا وَيُنَزِّلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَيُحۡيِۦ بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَآۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَن تَقُومَ ٱلسَّمَآءُ وَٱلۡأَرۡضُ بِأَمۡرِهِۦۚ ثُمَّ إِذَا دَعَاكُمۡ دَعۡوَةٗ مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ إِذَآ أَنتُمۡ تَخۡرُجُونَ
No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzasohoka mu mva zanyu.
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَهُۥ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ كُلّٞ لَّهُۥ قَٰنِتُونَ
Kandi ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Byose bimwibombarikaho.
Tafsir berbahasa Arab:
وَهُوَ ٱلَّذِي يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ وَهُوَ أَهۡوَنُ عَلَيۡهِۚ وَلَهُ ٱلۡمَثَلُ ٱلۡأَعۡلَىٰ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ni We urema ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri We. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Tafsir berbahasa Arab:
ضَرَبَ لَكُم مَّثَلٗا مِّنۡ أَنفُسِكُمۡۖ هَل لَّكُم مِّن مَّا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُم مِّن شُرَكَآءَ فِي مَا رَزَقۡنَٰكُمۡ فَأَنتُمۡ فِيهِ سَوَآءٞ تَخَافُونَهُمۡ كَخِيفَتِكُمۡ أَنفُسَكُمۡۚ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
(Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) “Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza ubwo babigizeho uburenganzira bungana n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira, ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge.”
Tafsir berbahasa Arab:
بَلِ ٱتَّبَعَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَهۡوَآءَهُم بِغَيۡرِ عِلۡمٖۖ فَمَن يَهۡدِي مَنۡ أَضَلَّ ٱللَّهُۖ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi babifitiye. None se ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi.
Tafsir berbahasa Arab:
فَأَقِمۡ وَجۡهَكَ لِلدِّينِ حَنِيفٗاۚ فِطۡرَتَ ٱللَّهِ ٱلَّتِي فَطَرَ ٱلنَّاسَ عَلَيۡهَاۚ لَا تَبۡدِيلَ لِخَلۡقِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلۡقَيِّمُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Nta guhindura kamere ya Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
Tafsir berbahasa Arab:
۞ مُنِيبِينَ إِلَيۡهِ وَٱتَّقُوهُ وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَلَا تَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Nimube abamwicuzaho, mumugandukire ndetse munahozeho iswala. Kandi muramenye ntimuzabe mu babangikanyamana,
Tafsir berbahasa Arab:
مِنَ ٱلَّذِينَ فَرَّقُواْ دِينَهُمۡ وَكَانُواْ شِيَعٗاۖ كُلُّ حِزۡبِۭ بِمَا لَدَيۡهِمۡ فَرِحُونَ
Muri ba bandi batavuze rumwe mu idini ryabo nuko bagacikamo udutsiko, maze buri gatsiko kakishimira ibyako.
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِذَا مَسَّ ٱلنَّاسَ ضُرّٞ دَعَوۡاْ رَبَّهُم مُّنِيبِينَ إِلَيۡهِ ثُمَّ إِذَآ أَذَاقَهُم مِّنۡهُ رَحۡمَةً إِذَا فَرِيقٞ مِّنۡهُم بِرَبِّهِمۡ يُشۡرِكُونَ
N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo),
Tafsir berbahasa Arab:
لِيَكۡفُرُواْ بِمَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡۚ فَتَمَتَّعُواْ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko (bidatinze) muzaba mumenya (ingaruka z’ibyo mwakoze).
Tafsir berbahasa Arab:
أَمۡ أَنزَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٗا فَهُوَ يَتَكَلَّمُ بِمَا كَانُواْ بِهِۦ يُشۡرِكُونَ
Ahubwo se twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya na byo?
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِذَآ أَذَقۡنَا ٱلنَّاسَ رَحۡمَةٗ فَرِحُواْ بِهَاۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ إِذَا هُمۡ يَقۡنَطُونَ
N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza) barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba.
Tafsir berbahasa Arab:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.
Tafsir berbahasa Arab:
فَـَٔاتِ ذَا ٱلۡقُرۡبَىٰ حَقَّهُۥ وَٱلۡمِسۡكِينَ وَٱبۡنَ ٱلسَّبِيلِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ لِّلَّذِينَ يُرِيدُونَ وَجۡهَ ٱللَّهِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri ba bandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمَآ ءَاتَيۡتُم مِّن رِّبٗا لِّيَرۡبُوَاْ فِيٓ أَمۡوَٰلِ ٱلنَّاسِ فَلَا يَرۡبُواْ عِندَ ٱللَّهِۖ وَمَآ ءَاتَيۡتُم مِّن زَكَوٰةٖ تُرِيدُونَ وَجۡهَ ٱللَّهِ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُضۡعِفُونَ
N’ibyo mutanga nka Riba[1] kugira ngo bitubukire mu mitungo y’abandi ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo (abakora nk’ibyo) ni bo bazatuburirwa (imitungo).
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat Al Baqarat, Ayat ya 275.
Tafsir berbahasa Arab:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ ثُمَّ رَزَقَكُمۡ ثُمَّ يُمِيتُكُمۡ ثُمَّ يُحۡيِيكُمۡۖ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَفۡعَلُ مِن ذَٰلِكُم مِّن شَيۡءٖۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Allah ni We wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi (Allah) nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Tafsir berbahasa Arab:
ظَهَرَ ٱلۡفَسَادُ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ بِمَا كَسَبَتۡ أَيۡدِي ٱلنَّاسِ لِيُذِيقَهُم بَعۡضَ ٱلَّذِي عَمِلُواْ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera ibyo abantu bakoze bibi, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho.
Tafsir berbahasa Arab:
قُلۡ سِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلُۚ كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana.”
Tafsir berbahasa Arab:
فَأَقِمۡ وَجۡهَكَ لِلدِّينِ ٱلۡقَيِّمِ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ يَوۡمٞ لَّا مَرَدَّ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِۖ يَوۡمَئِذٖ يَصَّدَّعُونَ
Ngaho (yewe Muhamadi) shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro).
Tafsir berbahasa Arab:
مَن كَفَرَ فَعَلَيۡهِ كُفۡرُهُۥۖ وَمَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا فَلِأَنفُسِهِمۡ يَمۡهَدُونَ
Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru).
Tafsir berbahasa Arab:
لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Kugira ngo (Allah) azahembe mu ngabire ze ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri ntakunda abahakanyi.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَن يُرۡسِلَ ٱلرِّيَاحَ مُبَشِّرَٰتٖ وَلِيُذِيقَكُم مِّن رَّحۡمَتِهِۦ وَلِتَجۡرِيَ ٱلۡفُلۡكُ بِأَمۡرِهِۦ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe mu ngabire ze, bityo mubashe gushimira.
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ رُسُلًا إِلَىٰ قَوۡمِهِمۡ فَجَآءُوهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَٱنتَقَمۡنَا مِنَ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْۖ وَكَانَ حَقًّا عَلَيۡنَا نَصۡرُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose (yewe Muhamadi) twohereje Intumwa (nyinshi) ku bantu bazo mbere yawe, nuko zibagezaho ibimenyetso bigaragara (barazihinyura), maze duhana abigometse; kandi byari ngombwa kuri twe gutabara abemeramana.
Tafsir berbahasa Arab:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي يُرۡسِلُ ٱلرِّيَٰحَ فَتُثِيرُ سَحَابٗا فَيَبۡسُطُهُۥ فِي ٱلسَّمَآءِ كَيۡفَ يَشَآءُ وَيَجۡعَلُهُۥ كِسَفٗا فَتَرَى ٱلۡوَدۡقَ يَخۡرُجُ مِنۡ خِلَٰلِهِۦۖ فَإِذَآ أَصَابَ بِهِۦ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦٓ إِذَا هُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ
Allah ni We wohereza imiyaga ikikorera ibicu (ikanabizamura), maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza ku bo ashaka mu bagaragu be bakishima,
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِن كَانُواْ مِن قَبۡلِ أَن يُنَزَّلَ عَلَيۡهِم مِّن قَبۡلِهِۦ لَمُبۡلِسِينَ
N’ubwo mbere yaho, mbere y’uko bayimanurirwa bari bihebye.
Tafsir berbahasa Arab:
فَٱنظُرۡ إِلَىٰٓ ءَاثَٰرِ رَحۡمَتِ ٱللَّهِ كَيۡفَ يُحۡيِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَآۚ إِنَّ ذَٰلِكَ لَمُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Ni ukuri rwose uwo ni We uzazura abapfuye kandi ni We Ushobora byose.
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَئِنۡ أَرۡسَلۡنَا رِيحٗا فَرَأَوۡهُ مُصۡفَرّٗا لَّظَلُّواْ مِنۢ بَعۡدِهِۦ يَكۡفُرُونَ
Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana.
Tafsir berbahasa Arab:
فَإِنَّكَ لَا تُسۡمِعُ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَلَا تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ ٱلدُّعَآءَ إِذَا وَلَّوۡاْ مُدۡبِرِينَ
Kandi mu by’ukuri wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri) bakigendera.
Tafsir berbahasa Arab:
وَمَآ أَنتَ بِهَٰدِ ٱلۡعُمۡيِ عَن ضَلَٰلَتِهِمۡۖ إِن تُسۡمِعُ إِلَّا مَن يُؤۡمِنُ بِـَٔايَٰتِنَا فَهُم مُّسۡلِمُونَ
Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).
Tafsir berbahasa Arab:
۞ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن ضَعۡفٖ ثُمَّ جَعَلَ مِنۢ بَعۡدِ ضَعۡفٖ قُوَّةٗ ثُمَّ جَعَلَ مِنۢ بَعۡدِ قُوَّةٖ ضَعۡفٗا وَشَيۡبَةٗۚ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ وَهُوَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡقَدِيرُ
Allah ni We wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi We ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.
Tafsir berbahasa Arab:
وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يُقۡسِمُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ مَا لَبِثُواْ غَيۡرَ سَاعَةٖۚ كَذَٰلِكَ كَانُواْ يُؤۡفَكُونَ
N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye isaha imwe gusa (akanya gato). Uko ni na ko zateshwaga ukuri.
Tafsir berbahasa Arab:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ وَٱلۡإِيمَٰنَ لَقَدۡ لَبِثۡتُمۡ فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡبَعۡثِۖ فَهَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡبَعۡثِ وَلَٰكِنَّكُمۡ كُنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Ba bandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati “Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi.”
Tafsir berbahasa Arab:
فَيَوۡمَئِذٖ لَّا يَنفَعُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَعۡذِرَتُهُمۡ وَلَا هُمۡ يُسۡتَعۡتَبُونَ
Bityo kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah).
Tafsir berbahasa Arab:
وَلَقَدۡ ضَرَبۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖۚ وَلَئِن جِئۡتَهُم بِـَٔايَةٖ لَّيَقُولَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا مُبۡطِلُونَ
Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko ba bandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), baravuga bati “Nta kindi muri cyo usibye ko muri abiyita abo batari bo.”
Tafsir berbahasa Arab:
كَذَٰلِكَ يَطۡبَعُ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِ ٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَ
Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abadafite ubumenyi.
Tafsir berbahasa Arab:
فَٱصۡبِرۡ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۖ وَلَا يَسۡتَخِفَّنَّكَ ٱلَّذِينَ لَا يُوقِنُونَ
Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ba bandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah).
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Ar-Rūm
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup