Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Al-Māidah   Ayah:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا قُمۡتُمۡ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ فَٱغۡسِلُواْ وُجُوهَكُمۡ وَأَيۡدِيَكُمۡ إِلَى ٱلۡمَرَافِقِ وَٱمۡسَحُواْ بِرُءُوسِكُمۡ وَأَرۡجُلَكُمۡ إِلَى ٱلۡكَعۡبَيۡنِۚ وَإِن كُنتُمۡ جُنُبٗا فَٱطَّهَّرُواْۚ وَإِن كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَوۡ عَلَىٰ سَفَرٍ أَوۡ جَآءَ أَحَدٞ مِّنكُم مِّنَ ٱلۡغَآئِطِ أَوۡ لَٰمَسۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَلَمۡ تَجِدُواْ مَآءٗ فَتَيَمَّمُواْ صَعِيدٗا طَيِّبٗا فَٱمۡسَحُواْ بِوُجُوهِكُمۡ وَأَيۡدِيكُم مِّنۡهُۚ مَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيَجۡعَلَ عَلَيۡكُم مِّنۡ حَرَجٖ وَلَٰكِن يُرِيدُ لِيُطَهِّرَكُمۡ وَلِيُتِمَّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba,[1] mujye mwiyuhagira umubiri wose. Ariko nimuba murwaye (mutabasha gukoresha amazi) cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwakoranye imibonano n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu[2] mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire.
[1] Igihe mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga mujye mwisukura, mwiyuhagira umubiri wose.
[2] Iri jambo twararisobanuye mu mirongo yabanje (Surat Nisai: 43)
Tafsir berbahasa Arab:
وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَمِيثَٰقَهُ ٱلَّذِي وَاثَقَكُم بِهِۦٓ إِذۡ قُلۡتُمۡ سَمِعۡنَا وَأَطَعۡنَاۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti “Twumvise kandi twumviye.” Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu.
Tafsir berbahasa Arab:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُونُواْ قَوَّٰمِينَ لِلَّهِ شُهَدَآءَ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَلَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شَنَـَٔانُ قَوۡمٍ عَلَىٰٓ أَلَّا تَعۡدِلُواْۚ ٱعۡدِلُواْ هُوَ أَقۡرَبُ لِلتَّقۡوَىٰۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango abantu babafitiye ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye kugandukira Allah, kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora.
Tafsir berbahasa Arab:
وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٌ عَظِيمٞ
Allah yasezeranyije ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzabababarira no kuzabagororera ibihembo bihambaye.
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Al-Māidah
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup