Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Al-Mujādilah   Ayah:

Almudjadalat

قَدۡ سَمِعَ ٱللَّهُ قَوۡلَ ٱلَّتِي تُجَٰدِلُكَ فِي زَوۡجِهَا وَتَشۡتَكِيٓ إِلَى ٱللَّهِ وَٱللَّهُ يَسۡمَعُ تَحَاوُرَكُمَآۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٌ
Mu by’ukuri Allah yumvise imvugo ya wa wundi (umugore witwa Khawulat bint Tha’labat) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin A-Swamit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane.
Tafsir berbahasa Arab:
ٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِنكُم مِّن نِّسَآئِهِم مَّا هُنَّ أُمَّهَٰتِهِمۡۖ إِنۡ أُمَّهَٰتُهُمۡ إِلَّا ٱلَّٰٓـِٔي وَلَدۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَيَقُولُونَ مُنكَرٗا مِّنَ ٱلۡقَوۡلِ وَزُورٗاۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٞ
Ba bandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyiribambe, Ubabarira ibyaha.
Tafsir berbahasa Arab:
وَٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِن نِّسَآئِهِمۡ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا قَالُواْ فَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مِّن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۚ ذَٰلِكُمۡ تُوعَظُونَ بِهِۦۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Na ba bandi biziririza abagore babo (bavuga ko batazongera kuryamana nabo) babita ba nyina, hanyuma bakisubiraho ku byo bavuze, (icyiru cyabyo) ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Tafsir berbahasa Arab:
فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ شَهۡرَيۡنِ مُتَتَابِعَيۡنِ مِن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۖ فَمَن لَّمۡ يَسۡتَطِعۡ فَإِطۡعَامُ سِتِّينَ مِسۡكِينٗاۚ ذَٰلِكَ لِتُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ وَتِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۗ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.
Tafsir berbahasa Arab:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحَآدُّونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ كُبِتُواْ كَمَا كُبِتَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ وَقَدۡ أَنزَلۡنَآ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖۚ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Mu by’ukuri abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje ibimenyetso bisobanutse, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza,
Tafsir berbahasa Arab:
يَوۡمَ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوٓاْۚ أَحۡصَىٰهُ ٱللَّهُ وَنَسُوهُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Al-Mujādilah
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup