Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: Al-An'ām   Ayah:
ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَمۡ يَلۡبِسُوٓاْ إِيمَٰنَهُم بِظُلۡمٍ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلۡأَمۡنُ وَهُم مُّهۡتَدُونَ
Ba bandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri).
Tafsir berbahasa Arab:
وَتِلۡكَ حُجَّتُنَآ ءَاتَيۡنَٰهَآ إِبۡرَٰهِيمَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦۚ نَرۡفَعُ دَرَجَٰتٖ مَّن نَّشَآءُۗ إِنَّ رَبَّكَ حَكِيمٌ عَلِيمٞ
Iyo ni na yo gihamya yacu twahaye Aburahamu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Tafsir berbahasa Arab:
وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۚ كُلًّا هَدَيۡنَاۚ وَنُوحًا هَدَيۡنَا مِن قَبۡلُۖ وَمِن ذُرِّيَّتِهِۦ دَاوُۥدَ وَسُلَيۡمَٰنَ وَأَيُّوبَ وَيُوسُفَ وَمُوسَىٰ وَهَٰرُونَۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Twanamuhaye Is’haq (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abakora ibyiza.
Tafsir berbahasa Arab:
وَزَكَرِيَّا وَيَحۡيَىٰ وَعِيسَىٰ وَإِلۡيَاسَۖ كُلّٞ مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
(Twanayoboye) Zakariya, Yahaya (Yohana), Isa (Yesu) na Il’yasi (Eliyasi); kandi buri wese muri bo yari mu ntungane.
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِسۡمَٰعِيلَ وَٱلۡيَسَعَ وَيُونُسَ وَلُوطٗاۚ وَكُلّٗا فَضَّلۡنَا عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Twanayoboye) Is’mail (Ishimayeli), Al’Yasa’a (Elisha), Yunusu (Yonasi) na Luti (Loti). Kandi buri wese muri bo twamurutishije abantu (bo ku gihe cye).
Tafsir berbahasa Arab:
وَمِنۡ ءَابَآئِهِمۡ وَذُرِّيَّٰتِهِمۡ وَإِخۡوَٰنِهِمۡۖ وَٱجۡتَبَيۡنَٰهُمۡ وَهَدَيۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
(Twanayoboye kandi) bamwe mu bakurambere babo, mu rubyaro rwabo no mu bavandimwe babo. Twarabatoranyije tunabayobora inzira igororotse.
Tafsir berbahasa Arab:
ذَٰلِكَ هُدَى ٱللَّهِ يَهۡدِي بِهِۦ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۚ وَلَوۡ أَشۡرَكُواْ لَحَبِطَ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Uwo ni umuyoboro wa Allah ayoboramo uwo ashaka mu bagaragu be. Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera imfabusa.
Tafsir berbahasa Arab:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحُكۡمَ وَٱلنُّبُوَّةَۚ فَإِن يَكۡفُرۡ بِهَا هَٰٓؤُلَآءِ فَقَدۡ وَكَّلۡنَا بِهَا قَوۡمٗا لَّيۡسُواْ بِهَا بِكَٰفِرِينَ
Abo ni bo twahaye igitabo, ubushishozi ndetse n’ubuhanuzi. Ariko abo (bahakanyi) nibaramuka babihakanye, rwose twamaze kubishinga abantu badashobora kubihakana (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi).
Tafsir berbahasa Arab:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ هَدَى ٱللَّهُۖ فَبِهُدَىٰهُمُ ٱقۡتَدِهۡۗ قُل لَّآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًاۖ إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرَىٰ لِلۡعَٰلَمِينَ
Abo (Intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti “Iyi (Qur’an) sinyibasabira igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa.”
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: Al-An'ām
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup