Check out the new design

Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda * - Daftar isi terjemahan

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Terjemahan makna Surah: At-Taubah   Ayah:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قَٰتِلُواْ ٱلَّذِينَ يَلُونَكُم مِّنَ ٱلۡكُفَّارِ وَلۡيَجِدُواْ فِيكُمۡ غِلۡظَةٗۚ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana (ku rugamba). Kandi mumenye ko Allah ari kumwe n'abamugandukira.
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِذَا مَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٞ فَمِنۡهُم مَّن يَقُولُ أَيُّكُمۡ زَادَتۡهُ هَٰذِهِۦٓ إِيمَٰنٗاۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فَزَادَتۡهُمۡ إِيمَٰنٗا وَهُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ
N’iyo hari isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati “Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?” Nyamara ba bandi bemeye ibongerera ukwemera bakanabyishimira.
Tafsir berbahasa Arab:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ فَزَادَتۡهُمۡ رِجۡسًا إِلَىٰ رِجۡسِهِمۡ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كَٰفِرُونَ
Naho ba bandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera umwanda (bwa burwayi) ukiyongera k’uwo bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi.
Tafsir berbahasa Arab:
أَوَلَا يَرَوۡنَ أَنَّهُمۡ يُفۡتَنُونَ فِي كُلِّ عَامٖ مَّرَّةً أَوۡ مَرَّتَيۡنِ ثُمَّ لَا يَتُوبُونَ وَلَا هُمۡ يَذَّكَّرُونَ
Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo.
Tafsir berbahasa Arab:
وَإِذَا مَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٞ نَّظَرَ بَعۡضُهُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٍ هَلۡ يَرَىٰكُم مِّنۡ أَحَدٖ ثُمَّ ٱنصَرَفُواْۚ صَرَفَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُم بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَفۡقَهُونَ
N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) “Ese hari ubabona?” Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva.
Tafsir berbahasa Arab:
لَقَدۡ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ عَزِيزٌ عَلَيۡهِ مَا عَنِتُّمۡ حَرِيصٌ عَلَيۡكُم بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ رَءُوفٞ رَّحِيمٞ
Mu by’ukuri mwagezweho n’Intumwa ibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera.
Tafsir berbahasa Arab:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُلۡ حَسۡبِيَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُۖ وَهُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ
Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti “Allah arampagije.” Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We. Ni We niringiye, kandi ni We Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54
Tafsir berbahasa Arab:
 
Terjemahan makna Surah: At-Taubah
Daftar surah Nomor Halaman
 
Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda - Daftar isi terjemahan

Dikeluarkan oleh Asosiasi Muslim Ruwanda.

Tutup