Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Yûsuf   Versetto:
وَٱتَّبَعۡتُ مِلَّةَ ءَابَآءِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۚ مَا كَانَ لَنَآ أَن نُّشۡرِكَ بِٱللَّهِ مِن شَيۡءٖۚ ذَٰلِكَ مِن فَضۡلِ ٱللَّهِ عَلَيۡنَا وَعَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشۡكُرُونَ
“Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.”
Esegesi in lingua araba:
يَٰصَٰحِبَيِ ٱلسِّجۡنِ ءَأَرۡبَابٞ مُّتَفَرِّقُونَ خَيۡرٌ أَمِ ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ
“Yemwe bagenzi banjye (mwembi turi kumwe) muri gereza! Ese (kugaragira) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ukugaragira) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga?”
Esegesi in lingua araba:
مَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ أَسۡمَآءٗ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِنِ ٱلۡحُكۡمُ إِلَّا لِلَّهِ أَمَرَ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّآ إِيَّاهُۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلۡقَيِّمُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
“Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, nyamara Allah atarigeze abibahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba kugaragira uretse We wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
Esegesi in lingua araba:
يَٰصَٰحِبَيِ ٱلسِّجۡنِ أَمَّآ أَحَدُكُمَا فَيَسۡقِي رَبَّهُۥ خَمۡرٗاۖ وَأَمَّا ٱلۡأٓخَرُ فَيُصۡلَبُ فَتَأۡكُلُ ٱلطَّيۡرُ مِن رَّأۡسِهِۦۚ قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ ٱلَّذِي فِيهِ تَسۡتَفۡتِيَانِ
“Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) ni uko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Shebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga.”
Esegesi in lingua araba:
وَقَالَ لِلَّذِي ظَنَّ أَنَّهُۥ نَاجٖ مِّنۡهُمَا ٱذۡكُرۡنِي عِندَ رَبِّكَ فَأَنسَىٰهُ ٱلشَّيۡطَٰنُ ذِكۡرَ رَبِّهِۦ فَلَبِثَ فِي ٱلسِّجۡنِ بِضۡعَ سِنِينَ
Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azafungurwa ati “Uzamvuganire kuri Shobuja.” Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Shebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza.
Esegesi in lingua araba:
وَقَالَ ٱلۡمَلِكُ إِنِّيٓ أَرَىٰ سَبۡعَ بَقَرَٰتٖ سِمَانٖ يَأۡكُلُهُنَّ سَبۡعٌ عِجَافٞ وَسَبۡعَ سُنۢبُلَٰتٍ خُضۡرٖ وَأُخَرَ يَابِسَٰتٖۖ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَأُ أَفۡتُونِي فِي رُءۡيَٰيَ إِن كُنتُمۡ لِلرُّءۡيَا تَعۡبُرُونَ
Umwami (yaje kurota), aravuga ati “Mu by’ukuri narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye. Yemwe byegera byanjye! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi.”
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Yûsuf
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi