Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Al-Isrâ’   Versetto:
وَمَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَهُوَ ٱلۡمُهۡتَدِۖ وَمَن يُضۡلِلۡ فَلَن تَجِدَ لَهُمۡ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِهِۦۖ وَنَحۡشُرُهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ عُمۡيٗا وَبُكۡمٗا وَصُمّٗاۖ مَّأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ كُلَّمَا خَبَتۡ زِدۡنَٰهُمۡ سَعِيرٗا
Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari We (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana.
Esegesi in lingua araba:
ذَٰلِكَ جَزَآؤُهُم بِأَنَّهُمۡ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَقَالُوٓاْ أَءِذَا كُنَّا عِظَٰمٗا وَرُفَٰتًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ خَلۡقٗا جَدِيدًا
Icyo ni cyo gihano cyabo kubera ko bahakanye amagambo yacu bakavuga bati “Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya?”
Esegesi in lingua araba:
۞ أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ قَادِرٌ عَلَىٰٓ أَن يَخۡلُقَ مِثۡلَهُمۡ وَجَعَلَ لَهُمۡ أَجَلٗا لَّا رَيۡبَ فِيهِ فَأَبَى ٱلظَّٰلِمُونَ إِلَّا كُفُورٗا
Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi ashoboye kurema abameze nka bo? Kandi (Allah) yabashyiriyeho igihe kidashidikanywaho (cyo kuzazurwa nyuma yo gupfa), ariko abahakanyi baranze bakomeza guhakana.
Esegesi in lingua araba:
قُل لَّوۡ أَنتُمۡ تَمۡلِكُونَ خَزَآئِنَ رَحۡمَةِ رَبِّيٓ إِذٗا لَّأَمۡسَكۡتُمۡ خَشۡيَةَ ٱلۡإِنفَاقِۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ قَتُورٗا
Vuga (ubwira abahakanyi) uti “Iyo muza kugira ibigega by’impuhwe za Nyagasani wanjye, mwari kugundira mutinya gushirirwa, kandi umuntu ahora ari umunyabugugu.”
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَىٰ تِسۡعَ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖۖ فَسۡـَٔلۡ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ إِذۡ جَآءَهُمۡ فَقَالَ لَهُۥ فِرۡعَوۡنُ إِنِّي لَأَظُنُّكَ يَٰمُوسَىٰ مَسۡحُورٗا
Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri ndakeka ko warozwe.”
Esegesi in lingua araba:
قَالَ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَآ أَنزَلَ هَٰٓؤُلَآءِ إِلَّا رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ بَصَآئِرَ وَإِنِّي لَأَظُنُّكَ يَٰفِرۡعَوۡنُ مَثۡبُورٗا
(Musa) aravuga ati “Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuye utari Nyagasani w’ibirere n’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama.”
Esegesi in lingua araba:
فَأَرَادَ أَن يَسۡتَفِزَّهُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ فَأَغۡرَقۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ جَمِيعٗا
Nuko (Farawo) ashaka kubaca mu gihugu (cya Misiri), maze turamuroha n’abari kumwe na we bose.
Esegesi in lingua araba:
وَقُلۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِۦ لِبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱسۡكُنُواْ ٱلۡأَرۡضَ فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ ٱلۡأٓخِرَةِ جِئۡنَا بِكُمۡ لَفِيفٗا
Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti “Nimuture mu gihugu (cya Misiri ndetse na Shami), ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri igihiriri (muri amahanga atandukanye).”
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Al-Isrâ’
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi