Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Al-Baqarah   Versetto:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلنَّصَٰرَىٰ وَٱلصَّٰبِـِٔينَ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ وَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye) [1] n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira.
[1] Iyi nyito Abanaswara, ubusanzwe ni ijambo ry’icyarabu A-Naswara rikomoka ku izina ry’Umujyi A-Naaswirat ari wo Nazareti umwe mu mijyi igize igihugu cya Palesitina, ukaba ari na wo mujyi Yesu yakomokagamo. Bishatse gusobanura ko Abanaswara ari abakurikiye uwavukiye i Nazareti. Iyi nyito hamwe n’Abahawe igitabo (Ahlul Kitab) ni zo nyito zikoreshwa muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Hadithi), ndetse no mu bitabo bya Kisilamu byo hambere, zigamije kuvuga Abakurikiye ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Yesu (Issa) Imana imuhundagazeho amahoro. Niyo mpamvu n’ahandi hose hari buvugwe abakurikiye Yesu bari buvugwe mu mirongo ya Qur’an turi bukoreshe inyito Abanaswara.
Esegesi in lingua araba:
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَكُمۡ وَرَفَعۡنَا فَوۡقَكُمُ ٱلطُّورَ خُذُواْ مَآ ءَاتَيۡنَٰكُم بِقُوَّةٖ وَٱذۡكُرُواْ مَا فِيهِ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati), tukanazamura umusozi hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mugandukire Imana.”
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ تَوَلَّيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَۖ فَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ لَكُنتُم مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Nyuma murongera mubitera umugongo. Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo.
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ عَلِمۡتُمُ ٱلَّذِينَ ٱعۡتَدَوۡاْ مِنكُمۡ فِي ٱلسَّبۡتِ فَقُلۡنَا لَهُمۡ كُونُواْ قِرَدَةً خَٰسِـِٔينَ
Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato[1], nuko turababwira tuti “Nimube inkende musuzuguritse.”
[1] Abayisiraheli bategetswe kutagira icyo bakora ku isabato uretse gusenga Imana byonyine. Nyuma bamwe muri bo babirenzeho bakoresheje amayeri bakaraza imitego yo kuroba amafi mu nyanja kuwa gatanu bakayitegura ku cyumweru, abandi bakabikora ku mugaragaro.
Esegesi in lingua araba:
فَجَعَلۡنَٰهَا نَكَٰلٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهَا وَمَا خَلۡفَهَا وَمَوۡعِظَةٗ لِّلۡمُتَّقِينَ
Nuko (icyo gihano) tukigira isomo ku bariho icyo gihe no ku bazabaho nyuma yabo, binaba inyigisho ku batinya (Allah).
Esegesi in lingua araba:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَأۡمُرُكُمۡ أَن تَذۡبَحُواْ بَقَرَةٗۖ قَالُوٓاْ أَتَتَّخِذُنَا هُزُوٗاۖ قَالَ أَعُوذُ بِٱللَّهِ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡجَٰهِلِينَ
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka.” Baravuga bati “Ese uradukinisha?” (Mussa) aravuga ati “Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji.”
Esegesi in lingua araba:
قَالُواْ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّن لَّنَا مَا هِيَۚ قَالَ إِنَّهُۥ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٞ لَّا فَارِضٞ وَلَا بِكۡرٌ عَوَانُۢ بَيۡنَ ذَٰلِكَۖ فَٱفۡعَلُواْ مَا تُؤۡمَرُونَ
Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka.” Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu; ahubwo ibe iri hagati y’izo zombi. Ngaho nimukore ibyo mutegetswe.”
Esegesi in lingua araba:
قَالُواْ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّن لَّنَا مَا لَوۡنُهَاۚ قَالَ إِنَّهُۥ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٞ صَفۡرَآءُ فَاقِعٞ لَّوۡنُهَا تَسُرُّ ٱلنَّٰظِرِينَ
Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo.” Aravuga ati “Mu by’ ukuri, avuze ko ari inka y’igaju, y’ibara rikeye cyane, ishimisha abayireba.”
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Al-Baqarah
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi