Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda * - Indice Traduzioni

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: As-Sâffât   Versetto:

Aswafati (Abari ku mirongo)

وَٱلصَّٰٓفَّٰتِ صَفّٗا
Ndahiye (abamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga).
Esegesi in lingua araba:
فَٱلزَّٰجِرَٰتِ زَجۡرٗا
N’abajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka).
Esegesi in lingua araba:
فَٱلتَّٰلِيَٰتِ ذِكۡرًا
N’abasoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo).
Esegesi in lingua araba:
إِنَّ إِلَٰهَكُمۡ لَوَٰحِدٞ
Mu by’ukuri Imana yanyu ni imwe.
Esegesi in lingua araba:
رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَرَبُّ ٱلۡمَشَٰرِقِ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose.[1]
[1] Izuba rirasira mu duce 365, rikanarengera mu duce 365, ari byo bingana n’iminsi igize umwaka. Buri munsi rirasira mu gice gishya kugeza umwaka urangiye, hanyuma rikazagaruka aho ryahereye nyuma y’umwaka.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِزِينَةٍ ٱلۡكَوَاكِبِ
Mu by’ukuri ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri.
Esegesi in lingua araba:
وَحِفۡظٗا مِّن كُلِّ شَيۡطَٰنٖ مَّارِدٖ
Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro).
Esegesi in lingua araba:
لَّا يَسَّمَّعُونَ إِلَى ٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰ وَيُقۡذَفُونَ مِن كُلِّ جَانِبٖ
Ntashobora (amashitani) kumviriza (ibivugwa n’) abanyacyubahiro bo hejuru (abamalayika), kubera ko aterwa (ibishashi) mu mpande zose.
Esegesi in lingua araba:
دُحُورٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ وَاصِبٌ
Bigamije kuyirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) azahanishwa ibihano bihoraho.
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا مَنۡ خَطِفَ ٱلۡخَطۡفَةَ فَأَتۡبَعَهُۥ شِهَابٞ ثَاقِبٞ
Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro.
Esegesi in lingua araba:
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَهُمۡ أَشَدُّ خَلۡقًا أَم مَّنۡ خَلَقۡنَآۚ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّن طِينٖ لَّازِبِۭ
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira.
Esegesi in lingua araba:
بَلۡ عَجِبۡتَ وَيَسۡخَرُونَ
Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) naho bo banannyega (ubutumwa bwawe).
Esegesi in lingua araba:
وَإِذَا ذُكِّرُواْ لَا يَذۡكُرُونَ
N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntibibuka.
Esegesi in lingua araba:
وَإِذَا رَأَوۡاْ ءَايَةٗ يَسۡتَسۡخِرُونَ
N’iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) bashishikarizanya kukinnyega.
Esegesi in lingua araba:
وَقَالُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٌ
Maze bakavuga bati “Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara.”
Esegesi in lingua araba:
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
“Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko?”
Esegesi in lingua araba:
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ
“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
Esegesi in lingua araba:
قُلۡ نَعَمۡ وَأَنتُمۡ دَٰخِرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! (muzazurwa), kandi muzaba musuzuguritse.”
Esegesi in lingua araba:
فَإِنَّمَا هِيَ زَجۡرَةٞ وَٰحِدَةٞ فَإِذَا هُمۡ يَنظُرُونَ
Mu by’ukuri impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranyijwe).
Esegesi in lingua araba:
وَقَالُواْ يَٰوَيۡلَنَا هَٰذَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Nuko bavuge bati “Mbega ishyano tubonye! Uyu ni umunsi w’ibihembo.”
Esegesi in lingua araba:
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura.
Esegesi in lingua araba:
۞ ٱحۡشُرُواْ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ وَأَزۡوَٰجَهُمۡ وَمَا كَانُواْ يَعۡبُدُونَ
(Abamalayika bazababwira) bati “Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga,
Esegesi in lingua araba:
مِن دُونِ ٱللَّهِ فَٱهۡدُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡجَحِيمِ
“Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira igana umuriro ugurumana”,
Esegesi in lingua araba:
وَقِفُوهُمۡۖ إِنَّهُم مَّسۡـُٔولُونَ
“Munabahagarike kuko mu by’ukuri bagomba (kubanza) kubazwa.”
Esegesi in lingua araba:
مَا لَكُمۡ لَا تَنَاصَرُونَ
(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?”
Esegesi in lingua araba:
بَلۡ هُمُ ٱلۡيَوۡمَ مُسۡتَسۡلِمُونَ
Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse).
Esegesi in lingua araba:
وَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya
Esegesi in lingua araba:
قَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَأۡتُونَنَا عَنِ ٱلۡيَمِينِ
Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.”
Esegesi in lingua araba:
قَالُواْ بَل لَّمۡ تَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”,
Esegesi in lingua araba:
وَمَا كَانَ لَنَا عَلَيۡكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭۖ بَلۡ كُنتُمۡ قَوۡمٗا طَٰغِينَ
“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).”
Esegesi in lingua araba:
فَحَقَّ عَلَيۡنَا قَوۡلُ رَبِّنَآۖ إِنَّا لَذَآئِقُونَ
“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.”
Esegesi in lingua araba:
فَأَغۡوَيۡنَٰكُمۡ إِنَّا كُنَّا غَٰوِينَ
“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.”
Esegesi in lingua araba:
فَإِنَّهُمۡ يَوۡمَئِذٖ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ
Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُمۡ كَانُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱللَّهُ يَسۡتَكۡبِرُونَ
Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga.
Esegesi in lingua araba:
وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ
Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?”
Esegesi in lingua araba:
بَلۡ جَآءَ بِٱلۡحَقِّ وَصَدَّقَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’Intumwa zayibanjirije.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّكُمۡ لَذَآئِقُواْ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَلِيمِ
Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza.
Esegesi in lingua araba:
وَمَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze.
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
Esegesi in lingua araba:
أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ رِزۡقٞ مَّعۡلُومٞ
Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru):
Esegesi in lingua araba:
فَوَٰكِهُ وَهُم مُّكۡرَمُونَ
Imbuto; kandi bazaba bubashywe,
Esegesi in lingua araba:
فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Mu busitani bwuje inema (Ijuru).
Esegesi in lingua araba:
عَلَىٰ سُرُرٖ مُّتَقَٰبِلِينَ
Bari ku bitanda berekeranye,
Esegesi in lingua araba:
يُطَافُ عَلَيۡهِم بِكَأۡسٖ مِّن مَّعِينِۭ
Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba,
Esegesi in lingua araba:
بَيۡضَآءَ لَذَّةٖ لِّلشَّٰرِبِينَ
Zererana, ziryoheye abazinywa.
Esegesi in lingua araba:
لَا فِيهَا غَوۡلٞ وَلَا هُمۡ عَنۡهَا يُنزَفُونَ
Nta ngaruka zizabagiraho ndetse nta n’ubwo zizatuma bata ubwenge
Esegesi in lingua araba:
وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ عِينٞ
Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini
Esegesi in lingua araba:
كَأَنَّهُنَّ بَيۡضٞ مَّكۡنُونٞ
Bameze nk’amagi yarinzwe neza.
Esegesi in lingua araba:
فَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye.
Esegesi in lingua araba:
قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ إِنِّي كَانَ لِي قَرِينٞ
Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”,
Esegesi in lingua araba:
يَقُولُ أَءِنَّكَ لَمِنَ ٱلۡمُصَدِّقِينَ
Yajyaga ivuga iti “Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)”?
Esegesi in lingua araba:
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَدِينُونَ
“Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko?”
Esegesi in lingua araba:
قَالَ هَلۡ أَنتُم مُّطَّلِعُونَ
Avuge ati “Ese mushobora kureba (mu muriro)?”
Esegesi in lingua araba:
فَٱطَّلَعَ فَرَءَاهُ فِي سَوَآءِ ٱلۡجَحِيمِ
Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana.
Esegesi in lingua araba:
قَالَ تَٱللَّهِ إِن كِدتَّ لَتُرۡدِينِ
Avuge ati “Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyoreka.”
Esegesi in lingua araba:
وَلَوۡلَا نِعۡمَةُ رَبِّي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ
“Iyo bitaza kuba ku bw’inema ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro nka we).”
Esegesi in lingua araba:
أَفَمَا نَحۡنُ بِمَيِّتِينَ
(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati) “Ese ntabwo tuzongera gupfa?”
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا مَوۡتَتَنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
“Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)?”
Esegesi in lingua araba:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
“Mu by’ukuri iyi ni intsinzi ihambaye.”
Esegesi in lingua araba:
لِمِثۡلِ هَٰذَا فَلۡيَعۡمَلِ ٱلۡعَٰمِلُونَ
Ku rugero nk’uru, ngaho abakora (ibyiza) nibakore.
Esegesi in lingua araba:
أَذَٰلِكَ خَيۡرٞ نُّزُلًا أَمۡ شَجَرَةُ ٱلزَّقُّومِ
Ese kwakirwa gutyo si ko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya Zaqum (kigira imbuto zirura cyane, ni byo byiza)?
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا جَعَلۡنَٰهَا فِتۡنَةٗ لِّلظَّٰلِمِينَ
Mu by’ukuri (icyo giti) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهَا شَجَرَةٞ تَخۡرُجُ فِيٓ أَصۡلِ ٱلۡجَحِيمِ
Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana.
Esegesi in lingua araba:
طَلۡعُهَا كَأَنَّهُۥ رُءُوسُ ٱلشَّيَٰطِينِ
Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani.
Esegesi in lingua araba:
فَإِنَّهُمۡ لَأٓكِلُونَ مِنۡهَا فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ
Mu by’ukuri bazazirya bazuzuze inda.
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ إِنَّ لَهُمۡ عَلَيۡهَا لَشَوۡبٗا مِّنۡ حَمِيمٖ
Maze barenzeho amazi avangiye yatuye.
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ إِنَّ مَرۡجِعَهُمۡ لَإِلَى ٱلۡجَحِيمِ
Hanyuma ukugaruka kwabo kuzabe kwerekera mu muriro ugurumana.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُمۡ أَلۡفَوۡاْ ءَابَآءَهُمۡ ضَآلِّينَ
Mu by’ukuri basanze abakurambere babo barayobye.
Esegesi in lingua araba:
فَهُمۡ عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِمۡ يُهۡرَعُونَ
Nuko na bo bihutira kugera ikirenge mu cyabo.
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ ضَلَّ قَبۡلَهُمۡ أَكۡثَرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye.
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا فِيهِم مُّنذِرِينَ
Kandi mu by’ukuri twaranaboherereje ababurizi.
Esegesi in lingua araba:
فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze.
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ نَادَىٰنَا نُوحٞ فَلَنِعۡمَ ٱلۡمُجِيبُونَ
Kandi rwose Nuhu yaratwiyambaje kandi ni twe beza bo gusubiza (uwatwiyambaje).
Esegesi in lingua araba:
وَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.
Esegesi in lingua araba:
وَجَعَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُۥ هُمُ ٱلۡبَاقِينَ
Maze dusigaza abamukomokaho.
Esegesi in lingua araba:
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
Esegesi in lingua araba:
سَلَٰمٌ عَلَىٰ نُوحٖ فِي ٱلۡعَٰلَمِينَ
Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye).
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye).
Esegesi in lingua araba:
۞ وَإِنَّ مِن شِيعَتِهِۦ لَإِبۡرَٰهِيمَ
Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu.
Esegesi in lingua araba:
إِذۡ جَآءَ رَبَّهُۥ بِقَلۡبٖ سَلِيمٍ
Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye.
Esegesi in lingua araba:
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَاذَا تَعۡبُدُونَ
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?”
Esegesi in lingua araba:
أَئِفۡكًا ءَالِهَةٗ دُونَ ٱللَّهِ تُرِيدُونَ
“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?”
Esegesi in lingua araba:
فَمَا ظَنُّكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?”
Esegesi in lingua araba:
فَنَظَرَ نَظۡرَةٗ فِي ٱلنُّجُومِ
Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri.
Esegesi in lingua araba:
فَقَالَ إِنِّي سَقِيمٞ
Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”.[1]
[1] Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana na bo mu mihango yabo ya gipagani
Esegesi in lingua araba:
فَتَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ مُدۡبِرِينَ
Nuko barahindukira barigendera.
Esegesi in lingua araba:
فَرَاغَ إِلَىٰٓ ءَالِهَتِهِمۡ فَقَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ
Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?”
Esegesi in lingua araba:
مَا لَكُمۡ لَا تَنطِقُونَ
“Bite byanyu ko mutavuga?”
Esegesi in lingua araba:
فَرَاغَ عَلَيۡهِمۡ ضَرۡبَۢا بِٱلۡيَمِينِ
Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo.
Esegesi in lingua araba:
فَأَقۡبَلُوٓاْ إِلَيۡهِ يَزِفُّونَ
Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta.
Esegesi in lingua araba:
قَالَ أَتَعۡبُدُونَ مَا تَنۡحِتُونَ
Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”,
Esegesi in lingua araba:
وَٱللَّهُ خَلَقَكُمۡ وَمَا تَعۡمَلُونَ
“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?”
Esegesi in lingua araba:
قَالُواْ ٱبۡنُواْ لَهُۥ بُنۡيَٰنٗا فَأَلۡقُوهُ فِي ٱلۡجَحِيمِ
Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.”
Esegesi in lingua araba:
فَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَسۡفَلِينَ
Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza.
Esegesi in lingua araba:
وَقَالَ إِنِّي ذَاهِبٌ إِلَىٰ رَبِّي سَيَهۡدِينِ
Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.”
Esegesi in lingua araba:
رَبِّ هَبۡ لِي مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.”
Esegesi in lingua araba:
فَبَشَّرۡنَٰهُ بِغُلَٰمٍ حَلِيمٖ
Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili).
Esegesi in lingua araba:
فَلَمَّا بَلَغَ مَعَهُ ٱلسَّعۡيَ قَالَ يَٰبُنَيَّ إِنِّيٓ أَرَىٰ فِي ٱلۡمَنَامِ أَنِّيٓ أَذۡبَحُكَ فَٱنظُرۡ مَاذَا تَرَىٰۚ قَالَ يَٰٓأَبَتِ ٱفۡعَلۡ مَا تُؤۡمَرُۖ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.”
Esegesi in lingua araba:
فَلَمَّآ أَسۡلَمَا وَتَلَّهُۥ لِلۡجَبِينِ
Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage).
Esegesi in lingua araba:
وَنَٰدَيۡنَٰهُ أَن يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُ
Maze turamuhamagara tuti “Yewe Ibrahimu!
Esegesi in lingua araba:
قَدۡ صَدَّقۡتَ ٱلرُّءۡيَآۚ إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri uko ni ko duhemba abakora neza.”
Esegesi in lingua araba:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡبَلَٰٓؤُاْ ٱلۡمُبِينُ
Mu by’ukuri iki ni cyo kigeragezo kigaragara.
Esegesi in lingua araba:
وَفَدَيۡنَٰهُ بِذِبۡحٍ عَظِيمٖ
Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama).
Esegesi in lingua araba:
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye.
Esegesi in lingua araba:
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ
Amahoro nabe kuri Ibrahimu.
Esegesi in lingua araba:
كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Uko ni ko tugororera abakoze neza.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana.
Esegesi in lingua araba:
وَبَشَّرۡنَٰهُ بِإِسۡحَٰقَ نَبِيّٗا مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane.
Esegesi in lingua araba:
وَبَٰرَكۡنَا عَلَيۡهِ وَعَلَىٰٓ إِسۡحَٰقَۚ وَمِن ذُرِّيَّتِهِمَا مُحۡسِنٞ وَظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ مُبِينٞ
Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara.
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ مَنَنَّا عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa).
Esegesi in lingua araba:
وَنَجَّيۡنَٰهُمَا وَقَوۡمَهُمَا مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Maze bombi n’abantu babo tubakiza amakuba ahambaye (yo kurohama).
Esegesi in lingua araba:
وَنَصَرۡنَٰهُمۡ فَكَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda.
Esegesi in lingua araba:
وَءَاتَيۡنَٰهُمَا ٱلۡكِتَٰبَ ٱلۡمُسۡتَبِينَ
Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse,
Esegesi in lingua araba:
وَهَدَيۡنَٰهُمَا ٱلصِّرَٰطَ ٱلۡمُسۡتَقِيمَ
Tunabayobora inzira igororotse.
Esegesi in lingua araba:
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِمَا فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo.
Esegesi in lingua araba:
سَلَٰمٌ عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Amahoro nabe kuri Musa na Haruna.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُمَا مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّ إِلۡيَاسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi mu by’ukuri Iliyasi yari umwe mu ntumwa.
Esegesi in lingua araba:
إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo yabwiraga abantu be ati “Ese ntimugandukira Allah?
Esegesi in lingua araba:
أَتَدۡعُونَ بَعۡلٗا وَتَذَرُونَ أَحۡسَنَ ٱلۡخَٰلِقِينَ
Ese musaba Ba’ala (ikigirwamana) muretse Umuremyi usumba abandi?
Esegesi in lingua araba:
ٱللَّهَ رَبَّكُمۡ وَرَبَّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu?”
Esegesi in lingua araba:
فَكَذَّبُوهُ فَإِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri bazazanwa (kugira ngo bahanwe),
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.
Esegesi in lingua araba:
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.
Esegesi in lingua araba:
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِلۡ يَاسِينَ
Amahoro nabe kuri Iliyasi n’abamukurikiye.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri (Iliyasi) yari mu bagaragu bacu b’abemeramana.
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّ لُوطٗا لَّمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa.
Esegesi in lingua araba:
إِذۡ نَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Ubwo twamurokoraga n’ab’iwe bose,
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ
Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mu basigaye (mu bihano),
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura.
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّكُمۡ لَتَمُرُّونَ عَلَيۡهِم مُّصۡبِحِينَ
Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo,
Esegesi in lingua araba:
وَبِٱلَّيۡلِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza?
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّ يُونُسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi mu by’ukuri Yunusu yari umwe mu ntumwa.
Esegesi in lingua araba:
إِذۡ أَبَقَ إِلَى ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
(Wibuke) ubwo yahungiraga (nta ruhushya rwa Allah) mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu).
Esegesi in lingua araba:
فَسَاهَمَ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُدۡحَضِينَ
Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo).
Esegesi in lingua araba:
فَٱلۡتَقَمَهُ ٱلۡحُوتُ وَهُوَ مُلِيمٞ
Nuko ifi iramumira agayitse (kuko yari yakoze igikorwa cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah).
Esegesi in lingua araba:
فَلَوۡلَآ أَنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُسَبِّحِينَ
Iyo aza kuba atari mu basingiza Allah,
Esegesi in lingua araba:
لَلَبِثَ فِي بَطۡنِهِۦٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.
Esegesi in lingua araba:
۞ فَنَبَذۡنَٰهُ بِٱلۡعَرَآءِ وَهُوَ سَقِيمٞ
Nuko tumujugunya ku butaka bw’agasi ameze nk’umurwayi,
Esegesi in lingua araba:
وَأَنۢبَتۡنَا عَلَيۡهِ شَجَرَةٗ مِّن يَقۡطِينٖ
Maze aho yari ari tuhameza uruyuzi rwera ibihaza (kugira ngo rumugirire akamaro)
Esegesi in lingua araba:
وَأَرۡسَلۡنَٰهُ إِلَىٰ مِاْئَةِ أَلۡفٍ أَوۡ يَزِيدُونَ
Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga.
Esegesi in lingua araba:
فَـَٔامَنُواْ فَمَتَّعۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ حِينٖ
Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito.
Esegesi in lingua araba:
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَلِرَبِّكَ ٱلۡبَنَاتُ وَلَهُمُ ٱلۡبَنُونَ
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti “Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu?
Esegesi in lingua araba:
أَمۡ خَلَقۡنَا ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ إِنَٰثٗا وَهُمۡ شَٰهِدُونَ
Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)?
Esegesi in lingua araba:
أَلَآ إِنَّهُم مِّنۡ إِفۡكِهِمۡ لَيَقُولُونَ
Mu by’ukuri no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati):
Esegesi in lingua araba:
وَلَدَ ٱللَّهُ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
“Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)” Nyamara rwose ni abanyabinyoma!
Esegesi in lingua araba:
أَصۡطَفَى ٱلۡبَنَاتِ عَلَى ٱلۡبَنِينَ
None se (ni ukubera iki) yaba yaratonesheje abakobwa akabarutisha abahungu?
Esegesi in lingua araba:
مَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ
Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki?
Esegesi in lingua araba:
أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Ese ntimutekereza?
Esegesi in lingua araba:
أَمۡ لَكُمۡ سُلۡطَٰنٞ مُّبِينٞ
Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara?
Esegesi in lingua araba:
فَأۡتُواْ بِكِتَٰبِكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri!
Esegesi in lingua araba:
وَجَعَلُواْ بَيۡنَهُۥ وَبَيۡنَ ٱلۡجِنَّةِ نَسَبٗاۚ وَلَقَدۡ عَلِمَتِ ٱلۡجِنَّةُ إِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza).
Esegesi in lingua araba:
سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira).
Esegesi in lingua araba:
فَإِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ
Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah,
Esegesi in lingua araba:
مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ بِفَٰتِنِينَ
Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya.
Esegesi in lingua araba:
إِلَّا مَنۡ هُوَ صَالِ ٱلۡجَحِيمِ
Uretse abazajya mu muriro ugurumana.
Esegesi in lingua araba:
وَمَا مِنَّآ إِلَّا لَهُۥ مَقَامٞ مَّعۡلُومٞ
Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru).
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلصَّآفُّونَ
Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza).
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡمُسَبِّحُونَ
Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah).
Esegesi in lingua araba:
وَإِن كَانُواْ لَيَقُولُونَ
Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati:
Esegesi in lingua araba:
لَوۡ أَنَّ عِندَنَا ذِكۡرٗا مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa),
Esegesi in lingua araba:
لَكُنَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.”
Esegesi in lingua araba:
فَكَفَرُواْ بِهِۦۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri).
Esegesi in lingua araba:
وَلَقَدۡ سَبَقَتۡ كَلِمَتُنَا لِعِبَادِنَا ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere
Esegesi in lingua araba:
إِنَّهُمۡ لَهُمُ ٱلۡمَنصُورُونَ
Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa.
Esegesi in lingua araba:
وَإِنَّ جُندَنَا لَهُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda.
Esegesi in lingua araba:
فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
Esegesi in lingua araba:
وَأَبۡصِرۡهُمۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
Esegesi in lingua araba:
أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ
Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha?
Esegesi in lingua araba:
فَإِذَا نَزَلَ بِسَاحَتِهِمۡ فَسَآءَ صَبَاحُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe.
Esegesi in lingua araba:
وَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,
Esegesi in lingua araba:
وَأَبۡصِرۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).
Esegesi in lingua araba:
سُبۡحَٰنَ رَبِّكَ رَبِّ ٱلۡعِزَّةِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!
Esegesi in lingua araba:
وَسَلَٰمٌ عَلَى ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah)
Esegesi in lingua araba:
وَٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: As-Sâffât
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda - Indice Traduzioni

Traduzione dei significati del Nobile Corano in Kinyarwanda a cura di una commissione di "The Rwanda Muslims Association"

Chiudi