Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: An-Nisâ’   Versetto:
ٱلرِّجَالُ قَوَّٰمُونَ عَلَى ٱلنِّسَآءِ بِمَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بَعۡضَهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ وَبِمَآ أَنفَقُواْ مِنۡ أَمۡوَٰلِهِمۡۚ فَٱلصَّٰلِحَٰتُ قَٰنِتَٰتٌ حَٰفِظَٰتٞ لِّلۡغَيۡبِ بِمَا حَفِظَ ٱللَّهُۚ وَٱلَّٰتِي تَخَافُونَ نُشُوزَهُنَّ فَعِظُوهُنَّ وَٱهۡجُرُوهُنَّ فِي ٱلۡمَضَاجِعِ وَٱضۡرِبُوهُنَّۖ فَإِنۡ أَطَعۡنَكُمۡ فَلَا تَبۡغُواْ عَلَيۡهِنَّ سَبِيلًاۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيّٗا كَبِيرٗا
Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera ibyo Allah yarutishije bamwe abandi, no ku bw’ibyo (abagabo) batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Na ba bandi (abagore) mutinya ukwigomeka kwabo, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose.
Esegesi in lingua araba:
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ شِقَاقَ بَيۡنِهِمَا فَٱبۡعَثُواْ حَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهِۦ وَحَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهَآ إِن يُرِيدَآ إِصۡلَٰحٗا يُوَفِّقِ ٱللَّهُ بَيۡنَهُمَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا خَبِيرٗا
Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora.
Esegesi in lingua araba:
۞ وَٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُشۡرِكُواْ بِهِۦ شَيۡـٔٗاۖ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنٗا وَبِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡجَارِ ذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡجَارِ ٱلۡجُنُبِ وَٱلصَّاحِبِ بِٱلۡجَنۢبِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ مُخۡتَالٗا فَخُورًا
Kandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, uwo musangiye urugendo, uri ku rugendo, n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone,
Esegesi in lingua araba:
ٱلَّذِينَ يَبۡخَلُونَ وَيَأۡمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلۡبُخۡلِ وَيَكۡتُمُونَ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦۗ وَأَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Ba bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza.
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: An-Nisâ’
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi