Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Muhammad   Versetto:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَوۡلَا نُزِّلَتۡ سُورَةٞۖ فَإِذَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٞ مُّحۡكَمَةٞ وَذُكِرَ فِيهَا ٱلۡقِتَالُ رَأَيۡتَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ نَظَرَ ٱلۡمَغۡشِيِّ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡمَوۡتِۖ فَأَوۡلَىٰ لَهُمۡ
(Kubera ihohoterwa bakorerwaga), ba bandi bemeye baravuze bati “Kuki tudahishurirwa isura [(igice cya Qur’an) (iduha uburenganzira bwo kurwanya abaduhohotera)]?” Ariko iyo isura ihishuwe (igira ibyo isobanura cyangwa itegeka) hakavugwamo imirwano, ubona ba bandi bafite uburwayi mu mitima yabo bakureba indoro isa nk’iy’uwagushijwe igihumure n’urupfu. Nyamara igikwiye kuri bo
Esegesi in lingua araba:
طَاعَةٞ وَقَوۡلٞ مَّعۡرُوفٞۚ فَإِذَا عَزَمَ ٱلۡأَمۡرُ فَلَوۡ صَدَقُواْ ٱللَّهَ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۡ
Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri imbere ya Allah (mu byo basezeranyije), ni byo byaba ari byiza kuri bo.
Esegesi in lingua araba:
فَهَلۡ عَسَيۡتُمۡ إِن تَوَلَّيۡتُمۡ أَن تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَتُقَطِّعُوٓاْ أَرۡحَامَكُمۡ
None se muramutse muteye umugongo (mukanga kumvira Allah n’Intumwa ye), ntimwaba abangizi ku isi ndetse mugaca n’imiryango yanyu?
Esegesi in lingua araba:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَعَنَهُمُ ٱللَّهُ فَأَصَمَّهُمۡ وَأَعۡمَىٰٓ أَبۡصَٰرَهُمۡ
Abo ni bo Allah yavumye, abagira ibipfamatwi ndetse anabahuma amaso.
Esegesi in lingua araba:
أَفَلَا يَتَدَبَّرُونَ ٱلۡقُرۡءَانَ أَمۡ عَلَىٰ قُلُوبٍ أَقۡفَالُهَآ
Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Cyangwa imitima yabo iradanangiye (ntibasha kumva ukuri)?
Esegesi in lingua araba:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱرۡتَدُّواْ عَلَىٰٓ أَدۡبَٰرِهِم مِّنۢ بَعۡدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ ٱلۡهُدَى ٱلشَّيۡطَٰنُ سَوَّلَ لَهُمۡ وَأَمۡلَىٰ لَهُمۡ
Mu by’ukuri ba bandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire.
Esegesi in lingua araba:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُواْ لِلَّذِينَ كَرِهُواْ مَا نَزَّلَ ٱللَّهُ سَنُطِيعُكُمۡ فِي بَعۡضِ ٱلۡأَمۡرِۖ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ إِسۡرَارَهُمۡ
(Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati “Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa.” Nyamara Allah azi neza amabanga yabo.
Esegesi in lingua araba:
فَكَيۡفَ إِذَا تَوَفَّتۡهُمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَضۡرِبُونَ وُجُوهَهُمۡ وَأَدۡبَٰرَهُمۡ
Bizaba bimeze bite ubwo abamalayika bazabakuramo roho, babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo?
Esegesi in lingua araba:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمُ ٱتَّبَعُواْ مَآ أَسۡخَطَ ٱللَّهَ وَكَرِهُواْ رِضۡوَٰنَهُۥ فَأَحۡبَطَ أَعۡمَٰلَهُمۡ
Ibyo (bizaba bitewe) n’uko bakurikiye ibirakaza Allah bakanga ibimushimisha, maze ibikorwa byabo akabigira imfabusa.
Esegesi in lingua araba:
أَمۡ حَسِبَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٌ أَن لَّن يُخۡرِجَ ٱللَّهُ أَضۡغَٰنَهُمۡ
Ese ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bibwira ko Allah atazigera agaragaza inzika zabo (bafitiye Intumwa n’abemeramana)?
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Muhammad
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi