Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Al-Mâ’idah   Versetto:

Al Maidat

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَوۡفُواْ بِٱلۡعُقُودِۚ أُحِلَّتۡ لَكُم بَهِيمَةُ ٱلۡأَنۡعَٰمِ إِلَّا مَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ غَيۡرَ مُحِلِّي ٱلصَّيۡدِ وَأَنتُمۡ حُرُمٌۗ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ مَا يُرِيدُ
Yemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka.
Esegesi in lingua araba:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُحِلُّواْ شَعَٰٓئِرَ ٱللَّهِ وَلَا ٱلشَّهۡرَ ٱلۡحَرَامَ وَلَا ٱلۡهَدۡيَ وَلَا ٱلۡقَلَٰٓئِدَ وَلَآ ءَآمِّينَ ٱلۡبَيۡتَ ٱلۡحَرَامَ يَبۡتَغُونَ فَضۡلٗا مِّن رَّبِّهِمۡ وَرِضۡوَٰنٗاۚ وَإِذَا حَلَلۡتُمۡ فَٱصۡطَادُواْۚ وَلَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شَنَـَٔانُ قَوۡمٍ أَن صَدُّوكُمۡ عَنِ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ أَن تَعۡتَدُواْۘ وَتَعَاوَنُواْ عَلَى ٱلۡبِرِّ وَٱلتَّقۡوَىٰۖ وَلَا تَعَاوَنُواْ عَلَى ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mu gukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo ariho imitamirizo (iranga amatungo y’ibitambo), n’abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti mutagatifu ntiruzatume murengera (ngo mugire nabi). Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Al-Mâ’idah
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi