Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association * - Indice Traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Al-A‘râf   Versetto:
۞ وَإِذۡ نَتَقۡنَا ٱلۡجَبَلَ فَوۡقَهُمۡ كَأَنَّهُۥ ظُلَّةٞ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُۥ وَاقِعُۢ بِهِمۡ خُذُواْ مَآ ءَاتَيۡنَٰكُم بِقُوَّةٖ وَٱذۡكُرُواْ مَا فِيهِ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twazamuraga umusozi hejuru yabo (Abayisiraheli) ukamera nk’igicucu, nuko bakabona ko ugiye kubagwaho. (Twarababwiye tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (muri Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mubashe gutinya Allah.”
Esegesi in lingua araba:
وَإِذۡ أَخَذَ رَبُّكَ مِنۢ بَنِيٓ ءَادَمَ مِن ظُهُورِهِمۡ ذُرِّيَّتَهُمۡ وَأَشۡهَدَهُمۡ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ أَلَسۡتُ بِرَبِّكُمۡۖ قَالُواْ بَلَىٰ شَهِدۡنَآۚ أَن تَقُولُواْ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ إِنَّا كُنَّا عَنۡ هَٰذَا غَٰفِلِينَ
Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazihuriza hamwe akazibwira agira ati “Ese si njye Nyagasani wanyu? Bakavuga bati “Ni byo, turahamya ko uri Nyagasani wacu.” (Allah aravuga ati: “ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti “Mu by’ukuri ibi ntitwabimenye.”[1]
[1] Uyu murongo ugaragaza ko kuba Allah yarahurije hamwe roho za bene Adamu bose akazibwira, ari yo nkomoko yo kuba umuntu wese avuka azi Imana kabone n’ubwo ntaho yaba yarabyigishijwe.
Esegesi in lingua araba:
أَوۡ تَقُولُوٓاْ إِنَّمَآ أَشۡرَكَ ءَابَآؤُنَا مِن قَبۡلُ وَكُنَّا ذُرِّيَّةٗ مِّنۢ بَعۡدِهِمۡۖ أَفَتُهۡلِكُنَا بِمَا فَعَلَ ٱلۡمُبۡطِلُونَ
Cyangwa ngo muvuge muti “Mu by’ukuri abakurambere bacu babangikanyije (Allah) mbere yacu kandi twabakomotseho. None se uratworeka kubera ibyo abangizi bakoze?”
Esegesi in lingua araba:
وَكَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ وَلَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu), kugira ngo bisubireho (bareke kubangikanya Allah).
Esegesi in lingua araba:
وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ ٱلَّذِيٓ ءَاتَيۡنَٰهُ ءَايَٰتِنَا فَٱنسَلَخَ مِنۡهَا فَأَتۡبَعَهُ ٱلشَّيۡطَٰنُ فَكَانَ مِنَ ٱلۡغَاوِينَ
Unabagezeho (yewe Muhamadi) inkuru y’umwe (mu bayisiraheli) twahaye ibimenyetso byacu (ubumenyi) maze akabyisohoramo (akabihakana), nuko Shitani ikamukurikira (ikamuyobya), bityo aba abaye mu bayobye.
Esegesi in lingua araba:
وَلَوۡ شِئۡنَا لَرَفَعۡنَٰهُ بِهَا وَلَٰكِنَّهُۥٓ أَخۡلَدَ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ وَٱتَّبَعَ هَوَىٰهُۚ فَمَثَلُهُۥ كَمَثَلِ ٱلۡكَلۡبِ إِن تَحۡمِلۡ عَلَيۡهِ يَلۡهَثۡ أَوۡ تَتۡرُكۡهُ يَلۡهَثۚ ذَّٰلِكَ مَثَلُ ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَاۚ فَٱقۡصُصِ ٱلۡقَصَصَ لَعَلَّهُمۡ يَتَفَكَّرُونَ
Iyo tuza kubishaka twari kumuzamura mu nzego kubera ibimenyetso twamuhaye (ubumenyi). Ariko yatwawe n’iby’isi maze akurikira irari rye. Urugero rwe ni nk’urw’imbwa: iyo uyirukankije irahagira, wayireka igakomeza kwahagira. Urwo ni rwo rugero rw’abantu bahinyuye ibimenyetso byacu. Ngaho babarire inkuru (z’ababayeho mbere) kugira ngo babe batekereza.
Esegesi in lingua araba:
سَآءَ مَثَلًا ٱلۡقَوۡمُ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَأَنفُسَهُمۡ كَانُواْ يَظۡلِمُونَ
Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuraga amagambo yacu, kandi bakabikora bihemukira!
Esegesi in lingua araba:
مَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَهُوَ ٱلۡمُهۡتَدِيۖ وَمَن يُضۡلِلۡ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, n’uwo yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) abo ni bo banyagihombo.
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Al-A‘râf
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association - Indice Traduzioni

Da "The Rwanda Muslims Association".

Chiudi