Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda * - Indice Traduzioni

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione dei significati Sura: Al-Balad   Versetto:

Albalad (Umujyi)

لَآ أُقۡسِمُ بِهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ
Ndahiye uyu mujyi (wa Maka),
Esegesi in lingua araba:
وَأَنتَ حِلُّۢ بِهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ
Nawe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi,
Esegesi in lingua araba:
وَوَالِدٖ وَمَا وَلَدَ
N’umubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye,
Esegesi in lingua araba:
لَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ فِي كَبَدٍ
Mu by’ukuri twaremye umuntu (agomba kunyura) mu ngorane.
Esegesi in lingua araba:
أَيَحۡسَبُ أَن لَّن يَقۡدِرَ عَلَيۡهِ أَحَدٞ
Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora?
Esegesi in lingua araba:
يَقُولُ أَهۡلَكۡتُ مَالٗا لُّبَدًا
Aravuga ati “Nakoresheje umutungo mwinshi.”
Esegesi in lingua araba:
أَيَحۡسَبُ أَن لَّمۡ يَرَهُۥٓ أَحَدٌ
Ese akeka ko nta n’umwe umubona?
Esegesi in lingua araba:
أَلَمۡ نَجۡعَل لَّهُۥ عَيۡنَيۡنِ
Ese ntitwamuhaye amaso abiri,
Esegesi in lingua araba:
وَلِسَانٗا وَشَفَتَيۡنِ
Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri?
Esegesi in lingua araba:
وَهَدَيۡنَٰهُ ٱلنَّجۡدَيۡنِ
Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)?
Esegesi in lingua araba:
فَلَا ٱقۡتَحَمَ ٱلۡعَقَبَةَ
Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi).
Esegesi in lingua araba:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡعَقَبَةُ
Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye?
Esegesi in lingua araba:
فَكُّ رَقَبَةٍ
(Ni) ukubohora umucakara,
Esegesi in lingua araba:
أَوۡ إِطۡعَٰمٞ فِي يَوۡمٖ ذِي مَسۡغَبَةٖ
Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa,
Esegesi in lingua araba:
يَتِيمٗا ذَا مَقۡرَبَةٍ
(Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi,
Esegesi in lingua araba:
أَوۡ مِسۡكِينٗا ذَا مَتۡرَبَةٖ
Cyangwa umukene wambaye ubusa (ubayeho mu kaga).
Esegesi in lingua araba:
ثُمَّ كَانَ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَتَوَاصَوۡاْ بِٱلصَّبۡرِ وَتَوَاصَوۡاْ بِٱلۡمَرۡحَمَةِ
Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe.
Esegesi in lingua araba:
أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ
Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru).
Esegesi in lingua araba:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِنَا هُمۡ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ
Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro).
Esegesi in lingua araba:
عَلَيۡهِمۡ نَارٞ مُّؤۡصَدَةُۢ
Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera).
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione dei significati Sura: Al-Balad
Indice delle Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda - Indice Traduzioni

Traduzione dei significati del Nobile Corano in Kinyarwanda a cura di una commissione di "The Rwanda Muslims Association"

Chiudi