Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: イブラーヒーム章   節:
وَءَاتَىٰكُم مِّن كُلِّ مَا سَأَلۡتُمُوهُۚ وَإِن تَعُدُّواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ لَا تُحۡصُوهَآۗ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَظَلُومٞ كَفَّارٞ
Yanabahaye ibyo mwamusabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema za Allah ntimwazihetura. Mu by’ukuri umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane, umuhakanyi ukabije (w’indashima).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِيمُ رَبِّ ٱجۡعَلۡ هَٰذَا ٱلۡبَلَدَ ءَامِنٗا وَٱجۡنُبۡنِي وَبَنِيَّ أَن نَّعۡبُدَ ٱلۡأَصۡنَامَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Ha uyu mujyi (wa Maka) amahoro n’umutekano, unandinde njye n’abana banjye kuba twagaragira ibigirwamana.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبِّ إِنَّهُنَّ أَضۡلَلۡنَ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِۖ فَمَن تَبِعَنِي فَإِنَّهُۥ مِنِّيۖ وَمَنۡ عَصَانِي فَإِنَّكَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
“Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (ibyo bigirwamana) byayobeje abantu benshi. Ariko uzankurikira, uwo azaba ari mu bantu banjye. Naho uzanyigomekaho, mu by’ukuri ni Wowe Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَّبَّنَآ إِنِّيٓ أَسۡكَنتُ مِن ذُرِّيَّتِي بِوَادٍ غَيۡرِ ذِي زَرۡعٍ عِندَ بَيۡتِكَ ٱلۡمُحَرَّمِ رَبَّنَا لِيُقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ فَٱجۡعَلۡ أَفۡـِٔدَةٗ مِّنَ ٱلنَّاسِ تَهۡوِيٓ إِلَيۡهِمۡ وَٱرۡزُقۡهُم مِّنَ ٱلثَّمَرَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَشۡكُرُونَ
“Nyagasani wacu! Mu by’ukuri natuje urubyaro rwanjye (Isimayili na nyina Hajara) mu kibaya kidahingwa, hafi y’ingoro yawe ntagatifu (Al Kaabat), Nyagasani wacu, kugira ngo bahozeho iswala. Bityo, shyira urukundo mu mitima y’abantu babakunde, kandi unabahe amafunguro kugira ngo babashe gushimira.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبَّنَآ إِنَّكَ تَعۡلَمُ مَا نُخۡفِي وَمَا نُعۡلِنُۗ وَمَا يَخۡفَىٰ عَلَى ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ
“Nyagasani wacu! Mu by’ukuri uzi neza ibyo duhisha n’ibyo tugaragaza. Nta na kimwe cyakwihisha Allah, haba ku isi cyangwa mu kirere.”
アラビア語 クルアーン注釈:
ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي وَهَبَ لِي عَلَى ٱلۡكِبَرِ إِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَۚ إِنَّ رَبِّي لَسَمِيعُ ٱلدُّعَآءِ
“Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wampaye Ismail na Is’haq ngeze mu zabukuru. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Uwumva ubusabe bihebuje.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبِّ ٱجۡعَلۡنِي مُقِيمَ ٱلصَّلَوٰةِ وَمِن ذُرِّيَّتِيۚ رَبَّنَا وَتَقَبَّلۡ دُعَآءِ
“Nyagasani! Mpa guhozaho iswala, unabihe urubyaro rwanjye, Nyagasani wacu! Kandi wakire ubusabe bwanjye.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبَّنَا ٱغۡفِرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيَّ وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ يَوۡمَ يَقُومُ ٱلۡحِسَابُ
“Nyagasani wacu! Uzambabarire, njye n’ababyeyi banjye ndetse n’abemeramana, umunsi ibarura ryabaye.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱللَّهَ غَٰفِلًا عَمَّا يَعۡمَلُ ٱلظَّٰلِمُونَۚ إِنَّمَا يُؤَخِّرُهُمۡ لِيَوۡمٖ تَشۡخَصُ فِيهِ ٱلۡأَبۡصَٰرُ
Kandi (yewe Muhamadi) ntugakeke na rimwe ko Allah atitaye ku byo inkozi z’ibibi zikora, ahubwo arabarindiriza kugeza ku munsi bazakanura amaso (kubera ibyo bazaba babona bibateye ubwoba).
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: イブラーヒーム章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる