Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 洞窟章   節:
فَلَمَّا جَاوَزَا قَالَ لِفَتَىٰهُ ءَاتِنَا غَدَآءَنَا لَقَدۡ لَقِينَا مِن سَفَرِنَا هَٰذَا نَصَبٗا
Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati “Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ أَرَءَيۡتَ إِذۡ أَوَيۡنَآ إِلَى ٱلصَّخۡرَةِ فَإِنِّي نَسِيتُ ٱلۡحُوتَ وَمَآ أَنسَىٰنِيهُ إِلَّا ٱلشَّيۡطَٰنُ أَنۡ أَذۡكُرَهُۥۚ وَٱتَّخَذَ سَبِيلَهُۥ فِي ٱلۡبَحۡرِ عَجَبٗا
(Umukozi we) aramubwira ati “Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri ni ho nibagiriwe (kukubwira ibya) ya fi kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane!”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ ذَٰلِكَ مَا كُنَّا نَبۡغِۚ فَٱرۡتَدَّا عَلَىٰٓ ءَاثَارِهِمَا قَصَصٗا
(Musa) aravuga ati “Aho (byabereye) ni ho twashakaga.” Nuko basubira inyuma bagana iyo baturutse (kuri rwa rutare).
アラビア語 クルアーン注釈:
فَوَجَدَا عَبۡدٗا مِّنۡ عِبَادِنَآ ءَاتَيۡنَٰهُ رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِنَا وَعَلَّمۡنَٰهُ مِن لَّدُنَّا عِلۡمٗا
Nuko bahasanga umwe mu bagaragu bacu (Al Khidri) twahundagajeho impuhwe ziduturutseho, kandi twigishije ubumenyi budukomokaho.
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰ هَلۡ أَتَّبِعُكَ عَلَىٰٓ أَن تُعَلِّمَنِ مِمَّا عُلِّمۡتَ رُشۡدٗا
Musa aramubwira ati “Ese ngukurikire kugira ngo unyigishe bimwe mu byo wigishijwe bijyanye no kuyoboka?”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا
(Al Khidri) aravuga ati “Mu by’ukuri ntuzigera ushobora kunyihanganira (kubera ibyo uzabona nkora)!
アラビア語 クルアーン注釈:
وَكَيۡفَ تَصۡبِرُ عَلَىٰ مَا لَمۡ تُحِطۡ بِهِۦ خُبۡرٗا
Ubundi se ni gute wakwihanganira ibyo udafitiye ubumenyi bwimbitse!”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ صَابِرٗا وَلَآ أَعۡصِي لَكَ أَمۡرٗا
(Musa) aravuga ati “Allah nabishaka uzasanga nihangana, kandi sinzigera nigomeka ku mabwiriza yawe.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ فَإِنِ ٱتَّبَعۡتَنِي فَلَا تَسۡـَٔلۡنِي عَن شَيۡءٍ حَتَّىٰٓ أُحۡدِثَ لَكَ مِنۡهُ ذِكۡرٗا
(Al Khidri) aravuga ati “Niba rero uhisemo kunkurikira, ntugire icyo umbaza kugeza igihe nza kugira icyo nkikubwiraho.”
アラビア語 クルアーン注釈:
فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَا رَكِبَا فِي ٱلسَّفِينَةِ خَرَقَهَاۖ قَالَ أَخَرَقۡتَهَا لِتُغۡرِقَ أَهۡلَهَا لَقَدۡ جِئۡتَ شَيۡـًٔا إِمۡرٗا
Nuko bombi baragenda. Bamaze kurira ubwato, (Al Khidiri) arabutobora. (Musa) aramubaza ati “Ese ubwo ubutoboye kugira ngo ababurimo barohame? Rwose ukoze ikintu kibi cyane.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ أَلَمۡ أَقُلۡ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا
(Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ لَا تُؤَاخِذۡنِي بِمَا نَسِيتُ وَلَا تُرۡهِقۡنِي مِنۡ أَمۡرِي عُسۡرٗا
(Musa) aramubwira ati “Ntumpore ibyo nibagiwe, kandi ntunanize ngo ungore mu rugendo turimo.”
アラビア語 クルアーン注釈:
فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَا لَقِيَا غُلَٰمٗا فَقَتَلَهُۥ قَالَ أَقَتَلۡتَ نَفۡسٗا زَكِيَّةَۢ بِغَيۡرِ نَفۡسٖ لَّقَدۡ جِئۡتَ شَيۡـٔٗا نُّكۡرٗا
Nuko bombi bakomeza urugendo kugeza ubwo bahuye n’umwana, maze (Al Khidiri) aramwica. (Musa) aramubwira ati “Wishe umuntu w’inzirakarengane utamuhoye ko hari uwo yishe! Rwose ukoze amahano!”
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 洞窟章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる