Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: タ―・ハー章   節:
فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۗ وَلَا تَعۡجَلۡ بِٱلۡقُرۡءَانِ مِن قَبۡلِ أَن يُقۡضَىٰٓ إِلَيۡكَ وَحۡيُهُۥۖ وَقُل رَّبِّ زِدۡنِي عِلۡمٗا
Ku bw’ibyo, uri hejuru ya byose ni Allah, ubutungane ni ubwe, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’an mbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَقَدۡ عَهِدۡنَآ إِلَىٰٓ ءَادَمَ مِن قَبۡلُ فَنَسِيَ وَلَمۡ نَجِدۡ لَهُۥ عَزۡمٗا
Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), ntitwigeze tumusangana ukutagamburuzwa.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰ
Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Mwubamire Adamu!” Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَقُلۡنَا يَٰٓـَٔادَمُ إِنَّ هَٰذَا عَدُوّٞ لَّكَ وَلِزَوۡجِكَ فَلَا يُخۡرِجَنَّكُمَا مِنَ ٱلۡجَنَّةِ فَتَشۡقَىٰٓ
Nuko turavuga tuti “Yewe Adamu! Mu by’ukuri uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa.”
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّ لَكَ أَلَّا تَجُوعَ فِيهَا وَلَا تَعۡرَىٰ
Mu by’ukuri nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَنَّكَ لَا تَظۡمَؤُاْ فِيهَا وَلَا تَضۡحَىٰ
Kandi nta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَوَسۡوَسَ إِلَيۡهِ ٱلشَّيۡطَٰنُ قَالَ يَٰٓـَٔادَمُ هَلۡ أَدُلُّكَ عَلَىٰ شَجَرَةِ ٱلۡخُلۡدِ وَمُلۡكٖ لَّا يَبۡلَىٰ
Nuko Shitani imwoshya igira iti “Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti waryaho ukazabaho iteka ndetse ukazanagira ubwami budashira?”
アラビア語 クルアーン注釈:
فَأَكَلَا مِنۡهَا فَبَدَتۡ لَهُمَا سَوۡءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخۡصِفَانِ عَلَيۡهِمَا مِن وَرَقِ ٱلۡجَنَّةِۚ وَعَصَىٰٓ ءَادَمُ رَبَّهُۥ فَغَوَىٰ
Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo burabagaragarira, bityo batangira kubutwikiriza amababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba acumuye kuri Nyagasani we, maze arayoba.
アラビア語 クルアーン注釈:
ثُمَّ ٱجۡتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَتَابَ عَلَيۡهِ وَهَدَىٰ
Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora.
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ ٱهۡبِطَا مِنۡهَا جَمِيعَۢاۖ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوّٞۖ فَإِمَّا يَأۡتِيَنَّكُم مِّنِّي هُدٗى فَمَنِ ٱتَّبَعَ هُدَايَ فَلَا يَضِلُّ وَلَا يَشۡقَىٰ
(Allah) aravuga ati “Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَنۡ أَعۡرَضَ عَن ذِكۡرِي فَإِنَّ لَهُۥ مَعِيشَةٗ ضَنكٗا وَنَحۡشُرُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَعۡمَىٰ
Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri azagira ubuzima bw’inzitane ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ رَبِّ لِمَ حَشَرۡتَنِيٓ أَعۡمَىٰ وَقَدۡ كُنتُ بَصِيرٗا
Azavuga ati “Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga?”
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: タ―・ハー章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる