Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 御光章   節:
إِنَّمَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَإِذَا كَانُواْ مَعَهُۥ عَلَىٰٓ أَمۡرٖ جَامِعٖ لَّمۡ يَذۡهَبُواْ حَتَّىٰ يَسۡتَـٔۡذِنُوهُۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَسۡتَـٔۡذِنُونَكَ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ فَإِذَا ٱسۡتَـٔۡذَنُوكَ لِبَعۡضِ شَأۡنِهِمۡ فَأۡذَن لِّمَن شِئۡتَ مِنۡهُمۡ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمُ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, nta ho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
アラビア語 クルアーン注釈:
لَّا تَجۡعَلُواْ دُعَآءَ ٱلرَّسُولِ بَيۡنَكُمۡ كَدُعَآءِ بَعۡضِكُم بَعۡضٗاۚ قَدۡ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ يَتَسَلَّلُونَ مِنكُمۡ لِوَاذٗاۚ فَلۡيَحۡذَرِ ٱلَّذِينَ يُخَالِفُونَ عَنۡ أَمۡرِهِۦٓ أَن تُصِيبَهُمۡ فِتۡنَةٌ أَوۡ يُصِيبَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Ntimukajye muhamagara Intumwa y’Imana (mu mazina yayo bwite) nk’uko muhamagarana hagati yanyu (Ahubwo mujye mumwubaha muvuge muti ‘Yewe Ntumwa y’Imana!’) Rwose Allah azi abasohoka rwihishwa muri mwe bikingakinga ku bandi. Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.
アラビア語 クルアーン注釈:
أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قَدۡ يَعۡلَمُ مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ وَيَوۡمَ يُرۡجَعُونَ إِلَيۡهِ فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُواْۗ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمُۢ
Mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo (mwe) muri mo, kandi (azi) n’umunsi (abantu bose) bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 御光章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる