Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 識別章   節:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka).
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ مَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍ إِلَّا مَن شَآءَ أَن يَتَّخِذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe).”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡحَيِّ ٱلَّذِي لَا يَمُوتُ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِهِۦۚ وَكَفَىٰ بِهِۦ بِذُنُوبِ عِبَادِهِۦ خَبِيرًا
Ujye uniringira Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), Udapfa, unamusingize umushima. Kandi arahagije kuba azi byimazeyo ibyaha by’abagaragu be.
アラビア語 クルアーン注釈:
ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ ٱلرَّحۡمَٰنُ فَسۡـَٔلۡ بِهِۦ خَبِيرٗا
We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye na We (akwibwire kuko) ariyizi neza.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf: 54.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱسۡجُدُواْۤ لِلرَّحۡمَٰنِ قَالُواْ وَمَا ٱلرَّحۡمَٰنُ أَنَسۡجُدُ لِمَا تَأۡمُرُنَا وَزَادَهُمۡ نُفُورٗا۩
N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati “Nimwubamire Nyirimpuhwe!” Baravuga bati “Nyirimpuhwe nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?” Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri).
アラビア語 クルアーン注釈:
تَبَارَكَ ٱلَّذِي جَعَلَ فِي ٱلسَّمَآءِ بُرُوجٗا وَجَعَلَ فِيهَا سِرَٰجٗا وَقَمَرٗا مُّنِيرٗا
Ubutagatifu ni ubw’uwashyize inyenyeri nini mu kirere, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ خِلۡفَةٗ لِّمَنۡ أَرَادَ أَن يَذَّكَّرَ أَوۡ أَرَادَ شُكُورٗا
Ni na We washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wa wundi ushaka kwibuka cyangwa gushimira.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَعِبَادُ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلَّذِينَ يَمۡشُونَ عَلَى ٱلۡأَرۡضِ هَوۡنٗا وَإِذَا خَاطَبَهُمُ ٱلۡجَٰهِلُونَ قَالُواْ سَلَٰمٗا
Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati “Amahoro!”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ يَبِيتُونَ لِرَبِّهِمۡ سُجَّدٗا وَقِيَٰمٗا
Ni na bo barara amajoro bubama, ndetse banahagaze (basingiza) Nyagasani wabo.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَا ٱصۡرِفۡ عَنَّا عَذَابَ جَهَنَّمَۖ إِنَّ عَذَابَهَا كَانَ غَرَامًا
Ni na bo bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri ibihano byawo bizahoraho.”
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّهَا سَآءَتۡ مُسۡتَقَرّٗا وَمُقَامٗا
Mu by’ukuri (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ إِذَآ أَنفَقُواْ لَمۡ يُسۡرِفُواْ وَلَمۡ يَقۡتُرُواْ وَكَانَ بَيۡنَ ذَٰلِكَ قَوَامٗا
Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 識別章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる