Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: ルクマーン章   節:
أَلَمۡ تَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ سَخَّرَ لَكُم مَّا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَأَسۡبَغَ عَلَيۡكُمۡ نِعَمَهُۥ ظَٰهِرَةٗ وَبَاطِنَةٗۗ وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُجَٰدِلُ فِي ٱللَّهِ بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَلَا هُدٗى وَلَا كِتَٰبٖ مُّنِيرٖ
Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّبِعُواْ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ قَالُواْ بَلۡ نَتَّبِعُ مَا وَجَدۡنَا عَلَيۡهِ ءَابَآءَنَآۚ أَوَلَوۡ كَانَ ٱلشَّيۡطَٰنُ يَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ
N’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye”, baravuga bati “Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu.” Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana?
アラビア語 クルアーン注釈:
۞ وَمَن يُسۡلِمۡ وَجۡهَهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ وَهُوَ مُحۡسِنٞ فَقَدِ ٱسۡتَمۡسَكَ بِٱلۡعُرۡوَةِ ٱلۡوُثۡقَىٰۗ وَإِلَى ٱللَّهِ عَٰقِبَةُ ٱلۡأُمُورِ
Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَن كَفَرَ فَلَا يَحۡزُنكَ كُفۡرُهُۥٓۚ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُهُمۡ فَنُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
アラビア語 クルアーン注釈:
نُمَتِّعُهُمۡ قَلِيلٗا ثُمَّ نَضۡطَرُّهُمۡ إِلَىٰ عَذَابٍ غَلِيظٖ
Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Mu by’ukuri Allah ni We Uwihagije, Ushimwa cyane.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَوۡ أَنَّمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ مِن شَجَرَةٍ أَقۡلَٰمٞ وَٱلۡبَحۡرُ يَمُدُّهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦ سَبۡعَةُ أَبۡحُرٖ مَّا نَفِدَتۡ كَلِمَٰتُ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
アラビア語 クルアーン注釈:
مَّا خَلۡقُكُمۡ وَلَا بَعۡثُكُمۡ إِلَّا كَنَفۡسٖ وَٰحِدَةٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٌ
(Yemwe bantu) ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: ルクマーン章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる