Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 部族連合章   節:
قُل لَّن يَنفَعَكُمُ ٱلۡفِرَارُ إِن فَرَرۡتُم مِّنَ ٱلۡمَوۡتِ أَوِ ٱلۡقَتۡلِ وَإِذٗا لَّا تُمَتَّعُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Guhunga nta cyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)”
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ مَن ذَا ٱلَّذِي يَعۡصِمُكُم مِّنَ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَ بِكُمۡ سُوٓءًا أَوۡ أَرَادَ بِكُمۡ رَحۡمَةٗۚ وَلَا يَجِدُونَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana, cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse ashatse kuzibahundagazaho)? Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.”
アラビア語 クルアーン注釈:
۞ قَدۡ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ ٱلۡمُعَوِّقِينَ مِنكُمۡ وَٱلۡقَآئِلِينَ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ هَلُمَّ إِلَيۡنَاۖ وَلَا يَأۡتُونَ ٱلۡبَأۡسَ إِلَّا قَلِيلًا
Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati “Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi).” Kandi ntibajya bajya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana).
アラビア語 クルアーン注釈:
أَشِحَّةً عَلَيۡكُمۡۖ فَإِذَا جَآءَ ٱلۡخَوۡفُ رَأَيۡتَهُمۡ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ تَدُورُ أَعۡيُنُهُمۡ كَٱلَّذِي يُغۡشَىٰ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡمَوۡتِۖ فَإِذَا ذَهَبَ ٱلۡخَوۡفُ سَلَقُوكُم بِأَلۡسِنَةٍ حِدَادٍ أَشِحَّةً عَلَى ٱلۡخَيۡرِۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَمۡ يُؤۡمِنُواْ فَأَحۡبَطَ ٱللَّهُ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’umuntu urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye, bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize imfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
アラビア語 クルアーン注釈:
يَحۡسَبُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ لَمۡ يَذۡهَبُواْۖ وَإِن يَأۡتِ ٱلۡأَحۡزَابُ يَوَدُّواْ لَوۡ أَنَّهُم بَادُونَ فِي ٱلۡأَعۡرَابِ يَسۡـَٔلُونَ عَنۡ أَنۢبَآئِكُمۡۖ وَلَوۡ كَانُواْ فِيكُم مَّا قَٰتَلُوٓاْ إِلَّا قَلِيلٗا
(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro[1] babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane.
[1] Abanyacyaro bavugwa aha ni abarabu babaga mu butayu.
アラビア語 クルアーン注釈:
لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا
Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَمَّا رَءَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ قَالُواْ هَٰذَا مَا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَصَدَقَ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥۚ وَمَا زَادَهُمۡ إِلَّآ إِيمَٰنٗا وَتَسۡلِيمٗا
Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah).
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 部族連合章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる