Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 家畜章   節:
۞ إِنَّمَا يَسۡتَجِيبُ ٱلَّذِينَ يَسۡمَعُونَۘ وَٱلۡمَوۡتَىٰ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ ثُمَّ إِلَيۡهِ يُرۡجَعُونَ
Mu by’ukuri abemera (ibyo ubahamagarira) ni ba bandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَالُواْ لَوۡلَا نُزِّلَ عَلَيۡهِ ءَايَةٞ مِّن رَّبِّهِۦۚ قُلۡ إِنَّ ٱللَّهَ قَادِرٌ عَلَىٰٓ أَن يُنَزِّلَ ءَايَةٗ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Baranavuze bati “Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَا مِن دَآبَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا طَٰٓئِرٖ يَطِيرُ بِجَنَاحَيۡهِ إِلَّآ أُمَمٌ أَمۡثَالُكُمۚ مَّا فَرَّطۡنَا فِي ٱلۡكِتَٰبِ مِن شَيۡءٖۚ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ يُحۡشَرُونَ
Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabyo ni ho bizakoranyirizwa.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا صُمّٞ وَبُكۡمٞ فِي ٱلظُّلُمَٰتِۗ مَن يَشَإِ ٱللَّهُ يُضۡلِلۡهُ وَمَن يَشَأۡ يَجۡعَلۡهُ عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Ba bandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashaka amurekera mu buyobe ndetse n’uwo ashaka amuyobora inzira igororotse.
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ أَرَءَيۡتَكُمۡ إِنۡ أَتَىٰكُمۡ عَذَابُ ٱللَّهِ أَوۡ أَتَتۡكُمُ ٱلسَّاعَةُ أَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَدۡعُونَ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri?”
アラビア語 クルアーン注釈:
بَلۡ إِيَّاهُ تَدۡعُونَ فَيَكۡشِفُ مَا تَدۡعُونَ إِلَيۡهِ إِن شَآءَ وَتَنسَوۡنَ مَا تُشۡرِكُونَ
Ahubwo ni We wenyine mwakwiyambaza, maze yabishaka akabakiza ibyo mumwiyambajemo, nuko mugahita mwibagirwa ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo bishoboye).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰٓ أُمَمٖ مِّن قَبۡلِكَ فَأَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡبَأۡسَآءِ وَٱلضَّرَّآءِ لَعَلَّهُمۡ يَتَضَرَّعُونَ
Rwose twohereje (Intumwa) ku miryango (umat) yakubanjirije, nuko (abahakanye) tubateza ibizazane n’uburwayi kugira ngo bace bugufi.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَلَوۡلَآ إِذۡ جَآءَهُم بَأۡسُنَا تَضَرَّعُواْ وَلَٰكِن قَسَتۡ قُلُوبُهُمۡ وَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
None se kuki ibihano byacu byabagezeho ntibace bugufi? Ahubwo imitima yabo yaranangiye, ndetse na Shitani abakundisha ibyo bakoraga.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَلَمَّا نَسُواْ مَا ذُكِّرُواْ بِهِۦ فَتَحۡنَا عَلَيۡهِمۡ أَبۡوَٰبَ كُلِّ شَيۡءٍ حَتَّىٰٓ إِذَا فَرِحُواْ بِمَآ أُوتُوٓاْ أَخَذۡنَٰهُم بَغۡتَةٗ فَإِذَا هُم مُّبۡلِسُونَ
Ubwo bari bamaze kwibagirwa ibyo bibukijwe, twabafunguriye imiryango ya buri kintu, kugeza ubwo badamarajwe n’ibyo bahawe, nuko tubahana tubatunguye, maze bariheba.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 家畜章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる