Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 高壁章   節:
قَالَ ٱدۡخُلُواْ فِيٓ أُمَمٖ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِكُم مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ فِي ٱلنَّارِۖ كُلَّمَا دَخَلَتۡ أُمَّةٞ لَّعَنَتۡ أُخۡتَهَاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا ٱدَّارَكُواْ فِيهَا جَمِيعٗا قَالَتۡ أُخۡرَىٰهُمۡ لِأُولَىٰهُمۡ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ أَضَلُّونَا فَـَٔاتِهِمۡ عَذَابٗا ضِعۡفٗا مِّنَ ٱلنَّارِۖ قَالَ لِكُلّٖ ضِعۡفٞ وَلَٰكِن لَّا تَعۡلَمُونَ
(Allah) ababwire ati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu.” Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti “Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro.” (Allah) azavuga ati “Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَالَتۡ أُولَىٰهُمۡ لِأُخۡرَىٰهُمۡ فَمَا كَانَ لَكُمۡ عَلَيۡنَا مِن فَضۡلٖ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ
Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti “Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano).” (Nuko Allah ababwire bose ati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga.”
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَٱسۡتَكۡبَرُواْ عَنۡهَا لَا تُفَتَّحُ لَهُمۡ أَبۡوَٰبُ ٱلسَّمَآءِ وَلَا يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ حَتَّىٰ يَلِجَ ٱلۡجَمَلُ فِي سَمِّ ٱلۡخِيَاطِۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Mu by’ukuri ba bandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
アラビア語 クルアーン注釈:
لَهُم مِّن جَهَنَّمَ مِهَادٞ وَمِن فَوۡقِهِمۡ غَوَاشٖۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلظَّٰلِمِينَ
Umuriro wa Jahanamu uzababera isaso ndetse n’ibyiyoroswa byabo. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kandi ntidutegeka umuntu icyo adashoboye, abo ni abantu bo mu Ijuru bazabamo ubuziraherezo.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَنَزَعۡنَا مَا فِي صُدُورِهِم مِّنۡ غِلّٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمُ ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي هَدَىٰنَا لِهَٰذَا وَمَا كُنَّا لِنَهۡتَدِيَ لَوۡلَآ أَنۡ هَدَىٰنَا ٱللَّهُۖ لَقَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُ رَبِّنَا بِٱلۡحَقِّۖ وَنُودُوٓاْ أَن تِلۡكُمُ ٱلۡجَنَّةُ أُورِثۡتُمُوهَا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Tuzanavana mu bituza byabo inzika n’inzangano, (babe mu Ijuru aho) imigezi itemba munsi yabo, nuko bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah watuyoboye muri ibi (byiza), ndetse ntitwari kuyoboka iyo Allah atatuyobora. Mu by’ukuri Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri.” Nuko bahamagarwe babwirwa bati “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 高壁章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる