Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 悔悟章   節:

At Tawubat

بَرَآءَةٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦٓ إِلَى ٱلَّذِينَ عَٰهَدتُّم مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
(Iri ni itangazo) risesa amasezerano riturutse kwa Allah n’Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwagiranye amasezerano (bakayarengaho).
アラビア語 クルアーン注釈:
فَسِيحُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَرۡبَعَةَ أَشۡهُرٖ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّكُمۡ غَيۡرُ مُعۡجِزِي ٱللَّهِ وَأَنَّ ٱللَّهَ مُخۡزِي ٱلۡكَٰفِرِينَ
Ngaho (yemwe babangikanyamana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri Allah azasuzuguza abahakanyi.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَذَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦٓ إِلَى ٱلنَّاسِ يَوۡمَ ٱلۡحَجِّ ٱلۡأَكۡبَرِ أَنَّ ٱللَّهَ بَرِيٓءٞ مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ وَرَسُولُهُۥۚ فَإِن تُبۡتُمۡ فَهُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۖ وَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّكُمۡ غَيۡرُ مُعۡجِزِي ٱللَّهِۗ وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija), ko Allah n'Intumwa ye bitandukanyije n’ababangikanyamana. Bityo nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unageze kuri ba bandi bahakanye inkuru y’ibihano bibabaza.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِلَّا ٱلَّذِينَ عَٰهَدتُّم مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ ثُمَّ لَمۡ يَنقُصُوكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَمۡ يُظَٰهِرُواْ عَلَيۡكُمۡ أَحَدٗا فَأَتِمُّوٓاْ إِلَيۡهِمۡ عَهۡدَهُمۡ إِلَىٰ مُدَّتِهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَّقِينَ
Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayicaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Nimwubahirize amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye. Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَإِذَا ٱنسَلَخَ ٱلۡأَشۡهُرُ ٱلۡحُرُمُ فَٱقۡتُلُواْ ٱلۡمُشۡرِكِينَ حَيۡثُ وَجَدتُّمُوهُمۡ وَخُذُوهُمۡ وَٱحۡصُرُوهُمۡ وَٱقۡعُدُواْ لَهُمۡ كُلَّ مَرۡصَدٖۚ فَإِن تَابُواْ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَوُاْ ٱلزَّكَوٰةَ فَخَلُّواْ سَبِيلَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Ariko amezi matagatifu[1] narangira, mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose.[2] Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagatuganya iswala, bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
[1] Amezi matagatifu avugwa muri uyu murongo ni amezi ane akurikira: Muharam (ukwa mbere), Radjab (ukwa karindwi), Dhul Qa’adat (ukwa cumi na kumwe) na Dhul Hijat (ukwa cumi n’abiri) y’ikirangaminsi cya Kiyisilamu gishingiye ku mboneko z’ukwezi.
[2] Uyu murongo uravuga ibirebana n’urugamba rwo kurwanya ababangikanyamana bari i Maka bari baragiranye amasezerano y’amahoro n’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ariko baje kuyarengaho bakomeza ibikorwa by’ihohotera n’ubugizi bwa nabi bakoreraga abemeramana. Aha hakaba ari naho Imana yahereye itegeka abemeramana guha abo babangikanyamana igihe cy’amezi ane ngo babe bahagaritse ibyo bikorwa, icyo gihe cyarangira bakibikomeje abemeramana bakabarwanya.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِنۡ أَحَدٞ مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ ٱسۡتَجَارَكَ فَأَجِرۡهُ حَتَّىٰ يَسۡمَعَ كَلَٰمَ ٱللَّهِ ثُمَّ أَبۡلِغۡهُ مَأۡمَنَهُۥۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَعۡلَمُونَ
No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu).
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 悔悟章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる